Hoteli ‘Burera Beach Resort’ igiye gutangira gukora

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buratangaza ko hoteli Burera Beach Resort (BBR) yamaze kubona umushoramari uyicunga, ndetse ikaba igiye gufungura imiryango vuba aha. Ni nyuma y’uko iyi hoteli yari imaze imyaka 5 yuzuye ariko idakoreshwa, kugeza ubwo Inama y’Abaminisitiri yahagurukiraga iki kibazo mu mwaka ushize.

Burera Beach Resort Hotel
Burera Beach Resort Hotel

Mu kwezi k’Ugushyingo 2022 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje umwanzuro wo gushyira mu maboko y’abikorera imitungo ya Leta yuzuye muri 2017, ariko ikaba itaratangira gukoreshwa bitewe n’uko nta bashoramari bo kuyicunga ifite.

Muri uko kwezi ikompanyi yitwa La Paillotte yahise igura Hoteli Burera Beach Resort, nyuma y’imyaka itanu yuzuye ariko idakorerwamo.

La Paillotte yaguze iyi hoteli kuri miliyoni 530Frw, nyuma yuko akarere katabashije kuyibonera isoko mu matangazo atatu y’ipiganwa yose yari amaze gutangwa. Gusa Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwarafashije mu isinywa ry’amasezerano n’iyo kompanyi.

Hatekerezwa kubaka Burera Bech Resort, wari umushinga ugamije guteza imbere ubukerarugendo muri aka karere, ukaba wari uhuriweho n’akarere ubwako ndetse n’ikigo cyitwa Burera College of Trade. Uyu mushinga wari ufite agaciro mbumbe ka miliyoni 770Frw, aho akarere katanzemo miliyoni 429.7Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Burera, Frank Ibingira, yemereye KT Press ko amasezerano hagati ya Burera Beach Resort na La Paillotte yamaze gusinywa, kandi ko iyi hoteli igiye gufungura imiryango vuba.

Yagize ati “Ubu turimo gukorana na rwiyemezamirimo ngo turebe uko yatangira vuba bishoboka. Ubu barimo gukora imirimo ibanza (kuvugurura) bitegura gutangira”.

Iyi hoteli ya Burera Bech Resort, iherereye hafi y’ibiyaga bibiri bya Burera na Ruhondo. Izakingurira imiryango abashyitsi basura Akarere ka Burera, no kuba ahantu nyaburanga ho gusura ukanyurwa muri uyu mwaka. Iherereye kandi mu karere gahana imbibi n’aka Musanze, gasurwa cyane na ba mukerarugendo kandi kanaturanye n’igihugu cya Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka