Horizon Express yiyemeje kudabagiza abayigana

Ikigo gitwara abagenzi mu modoka ‘Horizon Express’ kiravuga ko cyiyemeje kurushaho guha serivisi nziza abagenzi bakigana kuva ku gukatisha itike kugeza ku musozo w’urugendo rwabo.

Bamwe mu bakozi ba Horizon express bahawe ubumenyi buzatuma barushaho gukora neza akazi kabo
Bamwe mu bakozi ba Horizon express bahawe ubumenyi buzatuma barushaho gukora neza akazi kabo

Ibi kirabivuga nyuma y’amahugurwa cyari kimaze iminsi giha abakozi bacyo mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza.

Horizon express isanga abakora mu by’ingendo bakwiye guha serivisi nziza abagenzi kuva bakatishije itike kugeza bageze aho bagana.

Icyo kigo kandi gisobanura ko uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga(permis) ku mushoferi rwonyine rudahagije kugira ngo ageze abagenzi n’ibyabo aho bagana.

Iki kigo cyari kimaze amezi ane muri uyu mwaka (kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena) gihugura abakozi bacyo, bitewe n’uko ngo bumvaga ko serivisi nziza zigarukira gusa mu gukatira itike umugenzi.

Umuyobozi Mukuru wa 'Horizon Express' Gilbert Bihira avuga ko abatwara abagenzi bagomba gutera imbere mu mikorere bakajyana n'igihe
Umuyobozi Mukuru wa ’Horizon Express’ Gilbert Bihira avuga ko abatwara abagenzi bagomba gutera imbere mu mikorere bakajyana n’igihe

Umuyobozi wa ’Horizon express’ Bihira Gilbert agira ati "Uburyo umukiriya agomba gufatwa neza ntibigarukira kuri ’caisse’(aho bakatira amatike) gusa".

Avuga ko mu kwita ku bagenzi(abakiriya), hakenewe ikinyabupfura n’ubunyangamugayo (discipline), kumenya uburyo bugezweho bwo gutwara abantu n’ibintu, ndetse n’uburyo ibintu bigomba kuba bipfunyitse.

Ati"Jyewe navuga ko mu bintu bitatu by’ingenzi bigomba kwitabwaho mu mwuga wo gutwara abagenzi, icya mbere ari umugenzi ubwe ariko hakaba n’umukozi (wa Horizon Express) hamwe n’imodoka (nk’igikoresho gihuza abo bombi)".

Abakozi ba Horizon Express bavuga ko bari bakeneye kumenya icyo bagomba umukoresha ndetse n'icyo umukoresha abagomba
Abakozi ba Horizon Express bavuga ko bari bakeneye kumenya icyo bagomba umukoresha ndetse n’icyo umukoresha abagomba

Aba bakozi ngo bahuguriwe gufata neza umukiriya kuva aho yakiriwe bwa mbere kugeza aho imodoka imugejeje, banamenye amategeko abarengera n’uburyo bwabafasha kwihangira imirimo no guteza imbere ingo zabo.

Bihira ati "Ni yo mpamvu muri aya mezi ane bahuguwe, abakozi batozwaga n’abarimu bo muri Kaminuza no mu Isihuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro b’i Kavumu, turabashimira ubufatanye twagiranye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyi ngiro(WDA)".

Avuga ko abakozi bose, baba abatanga amatike, abashoferi n’abakanishi, bose bafite mu nshingano zabo kwita ku modoka, bakamenya uko ikora n’ibikoresho biyigize.

Ku rundi ruhande, umwe mu bahuguye abakozi ba "Horizon express" witwa Uwamahoro Alexis akomeza ashimangira ko "permis" ku mushoferi idahagije kugira ngo abagenzi n’ibintu bigere iyo bijya mu buryo bunoze.

Abakozi ba ’Horizon express’ bashima ko bamenye ibyo umukozi agomba umukoresha, ndetse n’ibyo umukoresha agomba umukozi, kandi ko ari cyo cy’ingenzi ngo kibura mu buzima bw’ibigo bitwara abagenzi.

Umushoferi witwa Apollinaire Ntezimana avuga ko biyemeje no ’kuba ijisho ry’umutekano’ nk’uko Leta na Polisi y’Igihugu by’umwihariko bibasaba.

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'ibigo bishinzwe gutwara abagenzi mu Rwanda (ATPR) atanga impamyabushobozi kuri umwe mu bakozi ba Horizon Express basoje amahugurwa y'amezi ane
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ibigo bishinzwe gutwara abagenzi mu Rwanda (ATPR) atanga impamyabushobozi kuri umwe mu bakozi ba Horizon Express basoje amahugurwa y’amezi ane

Ikigo ’Horizon express’ kuri ubu gikoresha abakozi 300 bakorera i Nyabugogo no mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, kandi kikabizeza ko bagifitemo akazi karambye.

Iki kigo ndetse n’Ishyirahamwe ry’ibigo bishinzwe gutwara abagenzi mu Rwanda(ATPR) muri rusange, basaba abakora uyu mwuga bose kurenga imikorere isanzweho, bitewe n’aho iterambere ry’isi rigana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mukosore title, iryo jambo "kudabagizwa"

Ernest yanditse ku itariki ya: 29-08-2019  →  Musubize

Ubwose kudabagira bifite iyihe nyungu?, iki kinyejana tugezemo ntawukeneye kudabagira

Ernest yanditse ku itariki ya: 29-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka