HORA RWANDA yateguye igikorwa yise “Hobera Inkotanyi” kizahugura Urubyiruko ku Kwibohora Nyako

Mu Rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora bashimira Inkotanyi zabarokoye zikabagarurira icyizere cyo kubaho, Umuryango ugizwe n’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi “Hora Rwanda”, wateguye igikorwa bise “Hobera Inkotanyi”.

Hobera Inkotanyi igitaramo cyateguwe na "HORA RWANDA"
Hobera Inkotanyi igitaramo cyateguwe na "HORA RWANDA"

Kamagwera Aime Millienne umuyobozi w’uwo muryango yabwiye Kigali Today ko iki gikorwa bagihaye insanganyamatsiko "Duhe agaciro ubuzima twasubijwe".

Avuga ko Hora Rwanda yatekereje gutegura iki gikorwa, igamije gushishikariza urubyiruko gusobanukirwa kwibohora nyako, rugakakuramo isomo ryo kutazatatira igihango bagiranye n’ inkotanyi zatanze ubuzima bwazo ngo zibabohore ku ngoyi y’abicanyi.

Yagize ati” Iki gikorwa giiteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2018 guhera saa Cyenda z’amanywa (15h00), ku Rwibutso Rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.”

“ Muri iki gikorwa hazatangirwamo ibiganiro bigamije gushishikariza urubyiruko guha agaciro ubuzima basubijwe ubwo Ingabo zahoze ari iza RPF inkotanyi zabohoraga u Rwanda.”

Yakomeje agira ati” Hari Urubyiruko rwinshi rwumva amateka yo kubohora u Rwanda bakabifata nk’inkuru z’amateka gusa, kandi haba hari isomo ryo kwibohora kwa nyako baba bagomba gukuramo.”

Kamagwera avuga ko ubutumwa urubyiruko rugomba gukura mu kwibohora ari uguharanira kugira umutima w’ ubutwari muri byose, no gusigasira ibyagezweho.

Ikindi kandi, urubyiruko rutuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zaho ruzitabira iyo nkera, ngo ruzakangurirwa kwibohora ubukene n’ubujiji, rubinyujije mu gukura amaboko mu mufuka rugakora cyane rwubaka ejo hazaza heza harwo n’ah’igihugu.

Kamugwera avuga ko nyuma y’ubwo butumwa buzahabwa urubyiruko muri iyi nkera, hazanabamo igice kigizwe no gushimira no kwishimana n’inkotanyi binyuze mu mivugo ndetse n’indirimbo, inkera ikazasozwa n’umukino udasanzwe “Hora Rwanda” yahishiye abaziyitabira.

Hora Rwanda ni umuryango umaze imyaka ine uvutse, ukaba uhuriyemo urubyiruko rugera ku ijana na mirongo itanu (150) rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Intego y’uwo muryango ni ukwibuka Abatutsi bazize Jenoside, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kwigisha no guharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazibagirana.

Uwo muryango kandi ugamije gufasha Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakava mu bwigunge no guheranwa n’agahinda ndetse bakomora n’ibikomere ku bakibifite, kugira ngo bongere bahobere ubuzima biteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hora RWANDA Imana ibahe umugisha
guha agaciro abakatugabiye
Inkotanyi ni ubuzima bwacu utabizi azaze abisobanukirwe

mwarakoze cyane gutekereza icyi gikorwa

RWEMA yanditse ku itariki ya: 26-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka