Hon. Mukabalisa yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatila, yakiriye mu biro bye Ambasaderi Merzak Bedjaoui, uhagarariye Algeria mu Rwanda.

Mu biganiro abo bayobozi bombi bagiranye kuri uyu wa Kane Tariki 19 Mutarama 2023, byibanze ahanini ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse n’umubano hagati y’Inteko Zishinga Amategeko mu bihugu byombi.

Ambasaderi Merzak yavuze ko impamvu nyamukuru yo guhura na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ari uko ibihugu byombi bikeneranye muri gahunda zitandukanye.

Yagize ati “Algeria n’u Rwanda bavuga ijwi rimwe, dukomeye ku ndangagaciro zimwe n’amahame amwe. Tugomba kugendana n’impinduka tugakorera hamwe. Algeria ikeneye ijwi ry’u Rwanda, kimwe n’uko u Rwanda rukeneye ijwi rya Algeria”.

Naho Hon. Mukabalisa, we yavuze ko mu byo basobanuriye Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, harimo kuba harashyizweho itsinda rigamije gukomeza ubucuti hagati y’Inteko z’ibihugu byombi.

Yagize ati “Twamugaragarije ko twashyizeho itsinda ry’ubucuti hagati y’Inteko Ishinga Amatego y’u Rwanda n’iya Algeria. Nabo kandi bakaba biyemeje ko bagiye gushyiraho itsinda ry’ubucuti. Ibyo bikazafasha rero mu kugenderana, mu kugira ibyo twigiranaho, ariko cyane cyane kumenyana kurushaho, kugira ngo tubashe kugira ibyo dukorana, ariko byose biri mu nyungu z’abaturage duhagarariye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka