Hon. Dushimimana Lambert wahawe kuyobora Intara y’Iburengerazuba ni muntu ki?

Hon. Dushimimana Lambert wahawe kuyobora Intara y’Iburengerazuba tariki ya 4 Nzeri 2023, yavutse tariki 29 Kanama 1971 mu Karere ka Rubavu, yari asanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena.

Hon. Dushimimana Lambert
Hon. Dushimimana Lambert

Aganira na Kigali Today, Hon. Dushimimana yavuze ko yamenye ko yagizwe Guverineri abibwiwe n’abantu.

Yagize ati "Nabyishikiye cyane, icyizere nagiriwe, ngiye kuza dufatanye n’abandi. Naho kumenya ko nagizwe Guverineri nabimenye kubera abantu bampamagaye babimbwira ndimo kuva ku kazi, n’ubu sindabona umwanya wo gusoma itangazo, ariko abantu rwose bampamagaye banyifuriza ihirwe."

Hon Dushimimana ni inararibonye mu mategeko y’u Rwanda, ndetse akaba yarakoze igihe kinini mu nzego z’ubutabera mu Rwanda.

Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mategeko (Masters of LLM in International Law), yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo mu 2007, mu gihe yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2003 mu ishami ry’amategeko.

Hon. Dushimimana Lambert kuva 2004 kugera 2005, yari umushinjacyaha, yakomereje akazi muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko kugera 2010, aho yakomereje akazi muri Minisiteri y’Ubutabera kugera muri 2014, nyuma ajya muri Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko.

Uretse kwigisha muri Kaminuza no kuba umunyamategeko, agiye kuyobora Intara y’Iburengerazuba yabayemo igihe kinini, ndetse aba Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu.

Mu kwezi k’Ukwakira 2019 nibwo yagiye muri Sena, ndetse atorerwa kuyobora Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere.

Asanze Intara y’Iburengerazuba ihagaze ite?

Hon. Dushimimana asimbuye Habitegeko François ku buyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, ifite uturere dufite igwingira riri hejuru mu Rwanda, nk’uko byagaragajwe n’ibyegeranyo biheruka.

Intara y’Iburengerazuba ni yo ifite uturere dufite abaturage bakennye, nubwo ariyo Ntara ifite ubutaka bwera ndetse ikagira n’amahirwe menshi mu iterambere nka Pariki, ikiyaga cya Kivu no gukora ku mipaka.

Intara y’Iburengerazuba agiye kuyobora isanzwe ihura n’ibibazo by’ibiza kurusha ahandi, akaba agomba gukorana n’abayobozi b’uturere mu kurwanya ubukene n’igwingira.

Harimo ibibazo bimaze kuhaba ibigugu, nk’abaturage baturiye uruganda rwa Sima mu Karere ka Rusizi n’ubu batarimurwa, hari abaturage batujwe mu midugudu y’icyitegererezo bataragira ubuzima bwiza, bafite ibibazo by’imibereho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka