Hirya no hino harimbishijwe mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru (Amafoto)
Mu bice bitandukanye by’Igihugu harimbishijwe mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2022, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, no kwitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2023.
Imihanda n’amasangano yayo, inyubako za Leta n’iz’abikorera, amasoko, amabanki n’ahandi hahurira abantu benshi, hagaragara amatara atuma hagaragara neza, ahandi hubatswe ibirugu nk’ikimenyetso cyo kwizihiza ivuka rya Yezu /Yesu Kirisitu, ndetse no gusoza umwaka mu birori by’Ubunani.
Umufotozi wa Kigali Today, Niyonzima Moise, yatembereye mu bice bitandukanye afata aya mafoto agaragaza uko Kigali by’umwihariko yarimbishijwe muri iyi minsi.
Amafoto:



















Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Noheli yaje !!! Nkuko History ibivuga,Noheli yatangiye kwizihizwa na Kiliziya Gatulika le 25/12/336.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Abakuru b’amadini ya Gikristu bazi neza ko Yezu atavutse le 25 December.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki (le 25 December),yari iy’umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ivuka ry’Ikigirwamana cyabo kitwaga Sol Invictus.Kiliziya ya Roma,yahimbye ko Yezu yavutse le 25 December,kugirango “ikurure” abo bapagani b’I Roma baze mu idini ryayo.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana nkuko Abakorinto ba kabili,igice cya 6,umurongo wa 16 havuga.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli,kubera ko ari ikinyoma kibabaza Imana,kititaye ku itegeko ryayo.Mu rwego rwo “kwishimisha” no “Gucuruza”,abatemera Yezu,urugero Abashinwa n’Abahinde bizihiza Noheli cyane.