Hewan abaye uwa 5 ubyariye mu nkambi y’impunzi zaturutse muri Libya

Hewan ni umwe mu mpunzi zaturutse muri Libya zicumbikiwe mu nkambi y’impunzi iherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera. Avuga ko yashimishijwe no kubyarira umwana we mu Rwanda, kuko ngo bishobora kuzamuha amahirwe yo kwiga mu gihe nyina atayabonye mu gihugu cye.

Hewan yishimiye ko umwana yabyariye mu Rwanda afite amahirwe umubyeyi we atigeze abona (Ifoto: UNHCR Rwanda)
Hewan yishimiye ko umwana yabyariye mu Rwanda afite amahirwe umubyeyi we atigeze abona (Ifoto: UNHCR Rwanda)

Ku wa Mbere tariki ya 25 Mutarama 2021, nibwo kuri Twitter y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda (UNHCR-Rwanda), bashyizeho ubutumwa bwa Hewan agaragaza ibyishimo atewe no kubyarira umwana we mu gihugu cy’u Rwanda kuko yizeye ko aziga, akazagira ahazaza heza.

Hewan yagize ati “Ndishimye cyane kuba mfite umwana. Ndashaka kuzamuha amahirwe njyewe ntabonye mu gihugu cyanjye, ni ukuvuga uburezi (kwiga) ndetse n’ahazaza heza”.

Karyango Elysée, Umuyobozi w’inkambi y’impunzi zaturutse muri Libya, avuga ko kuva zatangira kwakirwa mu Rwanda muri Nzeri 2019, ubu ngo hamaze kuvuka abana batanu, harimo abakobwa batatu(3) n’abahungu (2).

Amasezerano areba impunzi z’Abanyafurika zari zaraheze muri Libya zari mu nzira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono ku wa kabiri tariki ya 10 Nzeri hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi(UNHCR).

Izo mpunzi zitangira kugera mu Rwanda bwa mbere, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine, yavuze ko mu 2017 Perezida Paul Kagame yemeye kwakira impunzi z’Abanyafurika zari muri Libiya, kuko zateshwaga agaciro, bamwe bacuruzwa nk’abacakara, abandi bagakorerwa iyicarubozo. Nyuma y’aho, impande zitandukanye zatangiye kuganira uko byakorwa kugira ngo zizanwe mu Rwanda. Ni uko Hewan n’abandi baje mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Imana ikomez kurinda nyenicubahiro H.E P.K kko ivyo akora ntibigirira ingaruka nziza gusa Ku Rwanda na twe Ku abarundi biduha kubahwa even all E.A.C nubwo tudashaka kuvyerekana arko kumitima tuba twemejwe nihategwe iteka P.K

Oscae yanditse ku itariki ya: 29-01-2021  →  Musubize

Nonese babyaranye nabagabo babanyarwanda

Muvu yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

Nonese babyara bafite abagabo babo byemewe ??

Gatama yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

Nta gushidikanya ko Kubyara abana aribyo bintu bidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bariba,barica,barabeshya,barasambana bakabyita gukundana,bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc… Isi imeze nabi kubera ko abantu bakora ibyo Imana itubuza aribo benshi: Kugirango isi izabe Paradizo,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Ijambo ryayo rivuga.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma bibiliya yita Armageddon ushobora kuba uri hafi,iyo urebye ibintu byinshi bibi birimo kubera ku isi bitabagaho kera.

masozera yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka