Henshi nta mvura izaboneka, hazaba ubushyuhe bwinshi mu minsi 10 isoza uku kwezi

Iteganyagihe ry’iminsi 10 isoza uku kwezi kwa Kanama 2023 (kuva tariki 21-31), rigaragaza ko ahenshi mu Gihugu nta mvura izaboneka, ndetse ko hazabaho ubushyuhe bwinshi bugera kuri dogere Selisiyusi 32 (⁰C) i Kigali, Iburasirazuba, Amayaga n’i Bugarama(Rusizi).

Ikigo Meteo-Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, kivuga ko imvura izaboneka muri iki gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Kanama 2023, izaba ari nke ugereranyije n’isanzwe igwa mu gihe nk’iki cy’amezi ya Kanama y’imyaka myinshi yatambutse.

Meteo-Rwanda igira iti "Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Kanama 2023 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 15. Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hasi y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Gihugu muri iki gice, ibarirwa hagati ya milimetero 0 na 40".

Meteo-Rwanda ivuga ko ahazaboneka imvura yakwitwa ko ari yo nyinshi, kuva kuri milimetero 10 kugera kuri 15 mu minsi ibarirwa hagati ya 0-2, ari mu bice by’Amajyaruguru ashyira uburengerazuba, ku matariki ya 28 na 29 Kanama uyu mwaka.

Iyo mvura ikaba iteganyijwe mu turere twa Musanze na Rubavu hamwe no mu majyaruguru y’Akarere ka Nyabihu, naho imvura iri hagati ya milimetero 5-10 iteganyijwe mu turere twa Nyamasheke, Gakenke, Rutsiro na Nyabihu.

Iyo mvura ingana na milimetero 5-10 kandi ngo iteganyijwe mu majyaruguru y’uturere twa Burera, Ngororero na Muhanga, ndetse no mu bice bya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe biri mu turere twa na Nyaruguru na Nyamagabe, mu gihe ahandi imvura iteganyijwe ngo izaba ibarirwa hagati ya milimetero 0-5.

Meteo-Rwanda ivuga kandi ko igice gisoza ukwezi kwa Kanama uyu mwaka, kizarangwa n’ubushyuhe bwinshi bubarirwa hagati ya dogere selisiyusi 20-32.

Ibice bizaba bishyushye cyane kuva kuri 29⁰C kugera kuri 32⁰C, nk’uko binagaragazwa n’ikarita y’iteganyagihe ry’ubushyuhe, ni Umujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba, ibice by’Amayaga mu Majyepfo, Ubugarama muri Rusizi, n’igice gito cy’amajyepfo ya Nyamasheke.

Ubushyuhe budasanzwe mu Rwanda bugera kuri dogere selisiyusi 32, bwaherukaga kubaho ku itariki 9 Werurwe muri uyu mwaka, icyo gihe Meteo ikaba yaravuze ko byatewe n’uko hari hashize iminsi haka izuba ridasanzwe, nta mvura igwa.

Meteo-Rwanda ivuga kandi ko hateganyijwe umuyaga mwinshi, ushobora kugera ku muvuduko wa metero 13/isegonda mu bice bimwe by’uturere twa Rubavu, Nyamasheke na Rutsiro, ndetse no mu bice byinshi by’Akarere ka Karongi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka