Hejuru ya 70% by’Abanyarwanda bazaba batuye mu mijyi muri 2050

Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyemejwe mu mwaka wa 2020, cyerekana ko kugeza mu mwaka wa 2050 byibura 70% by’Abanyarwanda bazaba batuye mu Mijyi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), kivuga ko kugira ngo bigerweho, bisaba ko ibijyanye n’imiturire mu mijyi yose yo mu Rwanda bigomba guhinduka, kugira ngo abantu bashobore kubona aho batura mu byiciro byose, yaba abari mu cyiciro cyo hasi cyane cyangwa abo hejuru, bose bagomba gutura neza kandi bitari mu kajagari.

Muri 2019, ikigo cyita ku iterambere mpuzamahanga (IGC) cyakoze ubushakashatsi ku macumbi akenewe muri Kigali gusa, gisanga ikigereranyo cy’akenewe ari inzu nshya zirenga 310.000 kugeza muri 2032, nyinshi muri zo zikaba ari mu rwego rw’amacumbi ari ku giciro giciriritse.

Ibi bigaragaza ko buri mwaka hakenewe nibura inzu nshya 15000, aho hari muri 2017, zikazazamuka zikagera nibura kuri 26.000 muri 2032, mu mujyi wa Kigali ndetse no mu gihugu hose.

Mu rwego rwo kuziba icyuho gihari, Leta y’u Rwanda yatangije umushinga wo gutanga amafaranga yo kubaka amacumbi mu Rwanda, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kubona ingwate ziciriritse zishyurwa mu gihe kirekire.

Banki Nyarwanda itsura amajyambere (BRD), ifatanyije na RHA, yatangije umushinga witwa GIRA IWAWE, ugamije gufasha abakorera macye gutunga amacumbi ku giciro giciriritse, hamwe n’inguzanyo ibanogeye.

Muri iyo mishinga hari uwa mbere wo gufasha imiryango yinjiza Amafaranga y’u Rwanda ari munsi ya 1,200,000 ku kwezi, kandi bifuza kugura inzu ifite agaciro katarengeje 40.000.000Frw, bakaba bashobora kubona inguzanyo itangwaho ingwate ku ijanisha ry’inyungu ritarenze 11%.

Uyu mushinga kandi uri kumwe n’undi wo gufasha imiryango yinjiza Amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 1.200.000 na 1.500.000 ku kwezi, bakaba bifuza kugura inzu ifite agaciro katarengeje amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 40.000.000 na 60.000.000, bashobora kubona inguzanyo itangwaho ingwate ku ijanisha ry’inyungu ritarenze 13%.

Ikindi ni uko aya mafaranga umuryango ugomba kuba winjiza mu kwezi atari umushahara, ahubwo ko ari ubushobozi bw’umuryango bushobora no kuboneka ku bagize uwo muryango bose, kandi bakaba bashobora kwishyura inguzanyo mu gihe cy’imyaka itarenze 20.

Lilian Igihozo wa BRD
Lilian Igihozo wa BRD

Lilian Igihozo, umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana imishinga yihariye muri BRD, avuga ko uyu mushinga watangijwe mu 2019 hagamijwe kugira ngo bafashe Abanyarwanda by’umwihariko abakodesha.

Ati “Intego yari uko dufasha imiryango 6000, uyu munsi tugeze kuri 300, twahuye n’imbogamizi zitandukanye ariko abantu benshi barawishimiye, barawitabiriye, ahubwo ikibazo cyabaye kubura inzu, kuko gahunda uko yatangiye abantu bagombaga kuzigura mu z’icyitegererezo (Estates), cyane cyane iyo mishya yubatse mu Mujyi wa Kigali”.

Akomeza agira ati “Imbogamizi twahuye nayo ntabwo umushinga n’ubu wari warangira, ariko ku bufatanye na Leta twumvikanye ko tuvugurura umushinga tugashiramo noneho na za nzu zisanzwe ariko zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’imijyi. Uyu munsi inzu izo ari zo zose zihwanywe n’igishushanyo mbonera, zishobora kugurwa muri iyi gahunda akaba aricyo kiduha icyizere ko intego tuzayigeraho”.

Leopord Uwimana, umukozi wa RHA ushinzwe ishami ryo guteza imbere inzu zciriritse, avuga ko atari ngombwa ko buri wese utuye mu mujyi agira inzu ye, kuko icy’ingenzi ari ukubona aho aba.

Ati “Ntabwo ari ngombwa ko umuntu wese utuye mu Mujyi cyangwa mu Rwanda aho ariho hose, agira inzu ye kuko icyangombwa buriya ari uko umuntu abona aho aba. Ushobora kubona aho uba uhaguze cyangwa uhakodesheje, icyo turimo kureba ubu ni uko ba bandi b’amikoro macyeya babona aho kugura ha macyeya”.

Akomeza agira ati “Ariko harimo haranatekerezwa uko n’abandi bantu bose bagomba gutura mu mujyi cyane cyane ab’amikoro macye noneho yo hasi cyane, babona ahantu ho kuba mu buryo bwo gukodesha. Ukurikije ingero z’ahandi mu bindi bihugu ukuntu bikorwa, ku bufatanye n’abikorera harimo kurebwa ukuntu hashyirwaho porogaramu yo kubaka inzu zo gukodesha”.

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, BRD hamwe na RHA bakaba aribwo bamuritse ku mugaragaro uyu mushinga wiswe Gira Iwawe.

Amafaranga y’uyu mushinga ku basaba inguzanyo akaba ashobora kuboneka mu bigo by’imari bitandukanye birimo Banki ya Kigali, Zigama CSS hamwe n’ibindi bikorana na BRD ndetse na RHA muri uyu mushinga.

Leopord Uwimana wa RHA
Leopord Uwimana wa RHA

Ababishaka kandi bashobora kwiyandikisha ku rubuga ruhuza abasaba inguzanyo, ibigo by’imari n’abubaka amacumbi ku giciro giciriritse ari rwo www.iwanjye.brd.rw .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe amakuru yanyu ngewe igitekerezo phite murabona twese ntitunganya ubushobozi cyangwa imishala kandi twese mukaba nushaka buri terambere kumunyarwa wese utuy igihu nkuba ndamutse mpembwa 20000 byashobok ko abanyarwanda dufite umushahara muke mwaduteza imbere arko umushahara fatizo nangahe natwe muduteze imbere murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 31-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka