HDI yahembye abahize abandi mu nkuru ku buzima bw’imyororokere

Umuryango wita ku buzima bw’imyororokere (HDI) ku mugoroba wo ku itariki ya 20 Ukuboza 2019 watanze ibihembo ku banyamakuru batandukanye bahize abandi mu gukora inkuru zivuga ku buzima bw’imyororokere.

Abahawe ibihembo n'ababiteguye bafashe ifoto y'urwibutso
Abahawe ibihembo n’ababiteguye bafashe ifoto y’urwibutso

Mu banyamakuru basaga 100 bari batanze inkuru ngo zisuzumwe, abahembwe ni batandatu, bari mu byiciro bitatu. Ibyo byiciro ni Radio, Televiziyo, n’inkuru zanditse haba ku mpapuro (Print) no kuri Interineti (Online).

Muri babiri bahembwe muri buri cyiciro uwa mbere yahawe igihembo kigizwe n’igikombe, seritifika na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Uwa kabiri na we yahawe igikombe, seritifika n’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abakoze inkuru kuri Radio bahembwe babiri ni Irakoze Naomi ukorera Radio Huye wabonye igihembo cya mbere, na Onesphore Yadusoneye ukorera Radio Ijwi ry’Ibyiringiro wabonye igihembo cya kabiri.

Naomi Irakoze yahawe igihembo cya mbere cy'inkuru yahize izindi muri Radio ivuga ku buzima bw'imyororokere
Naomi Irakoze yahawe igihembo cya mbere cy’inkuru yahize izindi muri Radio ivuga ku buzima bw’imyororokere

Mu cyiciro cy’inkuru zanditse ku mpapuro (Print) no kuri Interineti (Online), hahembwe Cyprien Niyomwungeri ukorera Igihe wabonye igihembo cya mbere, na Prudence Kwizera na we ukorera Igihe wabonye igihembo cya kabiri.

Mu cyiciro cy’abakoze inkuru kuri Televiziyo zivuga ku buzima bw’imyororokere, hahembwe abanyamakuru babiri bo kuri Flash TV ari bo Yvette Umutesi wabonye igihembo cya mbere, na Agahozo Amiella wabonye igihembo cya kabiri.

Umuyobozi wa HDI, Dr. Aflodis Kagaba, avuga ko gahunda yo gutanga ibihembo ku banyamakuru bandika inkuru zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bayitangiye muri 2016, muri uyu mwaka bikaba bibaye ku nshuro ya kane.

Avuga ko batanga ibyo bihembo bagamije gukangurira abanyamakuru kwandika ku nkuru zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ni ukuvuga ibijyanye n’inda zitateganyijwe, kuboneza urubyaro, kuri SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, n’ibindi kugira ngo abanyamakuru babyibandeho, ariko ayo makuru banayageze ku bandi bantu babikeneyeho ubumenyi.

Agahozo Amiella yabonye igihembo cya kabiri cy'inkuru ya Televiziyo ku buzima bw'imyororokere
Agahozo Amiella yabonye igihembo cya kabiri cy’inkuru ya Televiziyo ku buzima bw’imyororokere

Indi mpamvu batanga ibyo bihembo ngo ni ugushima abanyamakuru kubera akazi katoroshye baba barakoze bashakisha amakuru.

Dr. Aflodis Kagaba uyobora HDI avuga ko iki gikorwa cyo guhemba abanyamakuru bazakomeza kugikora buri mwaka bafatanyije n’abandi bafatanyabikorwa.

Kuri iyi nshuro, abafatanyije na HDI muri iki gikorwa barimo GIZ, Promundo, Packard Foundation, Minisiteri y’Ubuzima, n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC).

Hari abavuga ko umubare w’abahembwa ari muto bagereranyije n’inkuru nziza kandi nyinshi ziba zakozwe ku buzima bw’imyororokere. Bifuza ko wenda amafaranga ahabwa buri muntu watsinze yagabanywa ariko hagahembwa benshi.

Dr. Aflodis Kagaba uyobora HDI, avuga ko ibyo abo bantu bavuga bifite ishingiro, gusa ngo intera HDI igezeho mu gutanga ibyo bihembo irashimishije.

Avuga ko bimwe mu byo HDI yifuzaga bimaze kugerwaho kuko batangiye babona umubare muto w’abandika inkuru ku buzima bw’imyororokere, bityo n’abo bahembaga bakaba bari bake.

Paul Mbaraga ni umwe mu batoranyije inkuru zahembwe
Paul Mbaraga ni umwe mu batoranyije inkuru zahembwe

Yagize ati “Nk’ubu uyu mwaka twabonye abatanze inkuru hafi 170. Twagize abanyamakuru hafi 105 batanze inkuru zabo. Twatangiye duhemba batandu, none ubu tugeze ku rwego rwo guhemba abantu batandatu. Twifuza ko umwaka utaha dushobora no guhemba icumi, turateganya ko umwaka utaha dushobora kongera abahembwa.”

Dr. Aflodis Kagaba avuga ko bashobora kuzareba ku buryo bwo kugabanya agaciro k’ibihembo batanga cyangwa bagashaka n’abandi bafatanyabikorwa, ibihembo bikaba binini kandi n’umubare w’abahembwa ukiyongera kugira ngo abanyamakuru barusheho kugira umurava wo kwandika no kwigisha abaturage ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka