Hateguwe ubukangurambaga bwo kwamamaza inkoni yera no kuyiha agaciro

Guha abantu babona amafunguro mu mwijima no kubapfuka mu maso bakagenda batareba, ariko bakoresha inkoni yera ngo ni bimwe mu bikorwa biteganyijwe kugira ngo abo bantu babona bakorere ubuvugizi abatabona.

Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko inkoni yera ari yo maso yabo, bakaba basaba koroherezwa kuyihabwa
Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko inkoni yera ari yo maso yabo, bakaba basaba koroherezwa kuyihabwa

Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona(RUB) uvuga ko ubwo buvugizi bwatuma Leta yongera uruhare igira mu gushakira abatabona inkoni yera ku giciro gihendutse cyane, hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).

Mu kiganiro RUB yagiranye n’Itangazamakuru tariki 07 Ugushyingo 2022, Perezida wayo Dr Mukarwego Beth yagize ati "Dukeneye inkoni yera kandi ikaboneka hifashishijwe ubwisungane bwo kwivuza. Jyewe aho gusiga inkoni yera nasiga isakoshi."

RUB yateguye ibikorwa byo kwizihiza umunsi wahariwe inkoni yera, ubusanzwe uba buri mwaka tariki ya 15 Ukwakira, ariko ubu bikaba ngo bitarashobotse icyo gihe kubera gahunda nyinshi.

Abayobozi ba RUB mu kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi ba RUB mu kiganiro n’abanyamakuru

Hari urugendo ruzakorwa kuva ahitwa kwa Rubangura kugera ku nyubako za Down Town mu Mujyi wa Kigali, rukazitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo ibyamamare(Stars) mu muziki Nyarwanda.

Muri urwo rugendo rwiswe ’Street Challenge’ ruzakorwa ku wa Gatatu tariki 09 Ugushyingo 2022, hari abazapfukwa ibitambaro mu maso bagahabwa inkoni yera ikaba ari yo ibayobora, kugira ngo bumve uburyo bigora abatabona kwambukiranya imihanda.

Kuri uwo munsi kandi muri imwe muri hoteli z’i Kigali hazabaho umusangiro wiswe "Dinner in the dark", aho abantu bo mu nzego zifata ibyemezo muri Leta no mu bikorera bazasangirira mu mwijima w’icuraburindi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RUB, Dr Donatille Kanimba agira ati "Abazaba batumiwe bazicara ku meza barye uko babyumva, uko nanjye mba ndya, utagomba kureba ku isahani."

Dr Kanimba avuga ko muri uyu mwaka igikorwa cyo kwizihiza inkoni yera kizasiga amasomo menshi atuma inzego zitandukanye zifasha abatabona kwisanga muri ’paradizo’ nk’abandi baturage badafite ubumuga.

Dr Donatille Kanimba yitwaje inkoni yera
Dr Donatille Kanimba yitwaje inkoni yera

Mu myaka 60 ishize Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeje inkoni yera ko igomba kwitwazwa gusa n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Uretse kugenda bayikoza ahantu bagiye gushinga ikirenge ngo bumve niba nta kibangamiye urugendo rwabo, bavuga ko inkoni yera ibarinda gufatwa n’amashanyarazi cyangwa gukubitwa n’inkuba, kubera akantu k’ubuhiri kari hasi ndetse n’igikoba bafataho.

Iyo umuntu witwaje inkoni yera ayizamuye akayerekana ashaka kwambuka umuhanda, abatwaye ibinyabiziga basabwa kubimenya vuba na bwangu bagahagarara. Iyi nkoni kandi irinda utabona gukenera abandi bamuyobora aho ajya hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka