Hateguwe icyumweru cyahariwe Sipiriyani na Daforoza Rugamba

Kominote ya Emanweri ifatanyije na CECYDAR umuryango washinzwe na Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daphroze Mukansanga bagamije kwita ku bana batishoboye bajya mu muhanda n’imiryango yabo, bateguye icyumweru cyahariwe Rugamba Sipiriyani na Daforoza Mukansanga mu rwego rwo gutanga inyigisho ku miryango bifashishije urugero rw’uyu muryango waranzwe n’urukundo n’ubworoherane bakiriho.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa CECYDAR Patrick Nimubona, avuga ko muri iki cyumweru hazatangwamo inyigisho ku muryango hifashishijwe urugero rwiza rw’imibereho ya Rugamba Sipiriyani n’umufasha we Daforoza.

Ati “Mu rwego rwo kwizihiza ibikorwa by’impuhwe byaranze ubuzima bwa Sipiriyani Rugamba na Daforoza Mukansanga uyu mwaka wa 2023, CECYDAR ifatanyije na Kominote ya Emanweli mu Rwanda yateguye iminsi ine ifite insanganyamatsiko igira iti:“Kubana gikirisitu mu rugo” (Abanyakolosi 3, 18-21) nk’inkingi y’imibanire iboneye umuryango mu bihe bya none”.

Nimubona avuga ko iyi minsi igizwe n’inyabutatu y’iyamamazabutumwa izasozwa n’umunsi wa kane w’urugendo nyobokamana rugana mu rugo rwa Sipiriyani na Daforoza Rugamba mu rwego rwo kuzirikana umutima w’impuhwe wabaranze.

Nimubona avuga ko ari gahunda mpurirane n’ukwezi kw’Umuryango Mutagatifu by’umwihariko umunsi mukuru wa Bikira Mariya utarasamanywe icyaha; aho ababyeyi biteguye kwibaruka n’abagitegereje urubyaro bahabwa umugisha kuri Centre ya Emmanuel.

N’ubwo iyi gahunda ishingiye ku bashinze igikorwa cyo kwita ku bana bari mu kaga, insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragutse ku buryo igera no ku bana babo nka bamwe mu ngingo zigize umuryango kandi bari bafite uruhare mu kwitagatifuza no gutagatifuzanya nk’umuryango ndetse na buri wese ku giti cye.

Ni na gahunda mpurirane kandi n’ukwezi k’Umuryango Mutagatifu, aho izafasha abakristu kwitegura amaza ya Nyagasani ku munsi mukuru wa Noheli, ikazafasha by’umwihariko kuzirikana ku buzima bw´abagaragu b’Imana Sipiriyani Rugamba na Daforoza Mukansanga nk’ishuri ry´imibereho n’imibanire bya gikristu mu muryango mu bihe by’ubu aho intwararumuri z’uburere n’imibanire bya gikristu bikendera mu muryango nyarwanda.

Ati “Ukongera kureba umugambi w’Imana ku muryango by’umwihiriko ku Kubana gikristu mu rugo (Abanyakolosi 3; 18-21); hagamijwe gucengera Umugore mu mugambi w’Imana mu muryango wa gikristu.

Imiryango yitabiriye inyigisho yahawe ishusho banasobanurirwa neza imyitwarire n’imigenzo byaranze Daforoza Mukansanga nk’umutima w’urugo, n’icyo umugore mu muryango wa gikristu wa none yamwigiraho.

Umugabo, umutwe w’urugo rwa gikristu n’umurinzi w’urukundo mu muryango aho basobanuriwe imyitwarire n’amatwara bya Sipiriyani Rugamba nk’umutwe w’urugo uhamije ibirindiro n’icyo umugabo wa none yamwigiraho mu gutuma urugo rurangwa n’ituze, akarurinda umwaga, inabi n’ikindi kibi cyose cyarutera guhungabana bityo ukaba igicumbi cy’urukundo n’indangagaciro za gikristu bihamye.

Karemera Samuel n’umufashawe Groliose Umugwaneza bavuga ko inyigisho bahawe zizabafasha gukomeza gusigasira umubano wabo.

Ati “ Urebye imico n’imigenzo byarangaga umuryango wabo byari byiza ku buryo twese ntawe utakwishimira kugira umuryango mwiza n’uwabo kandi turebeye ku myitwatire y’abana ba Daforoza na Sipiriyani Rugamba, nk’imbuto z’urukundo n’umugisha wa Nyagasani mu mugambi we mu rugo rwa gikristu”.

Karemera avuga ko ari umwanya wo gufata ingamba n’ibyemezo bito biganisha abagize umuryango ku gukosora ibitanoze no guhinduka kugirango buri wese mu bawugize yumve kandi acengere neza inshingano n’uburenganzira afite hashingiwe ku ndangagaciro za gikristu Kiliziya Gatolika yemera kandi yigisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyi couple ndayikunda cyane.Icyo ntumva neza ni ukuntu bazagirwa Abatagatifu.Kubera ko bible ivuga ko nta mutagatifu uba mu isi.Twese dukora ibyaha.Urugero,uriya Rugamba,benshi bavuga ko yacaga inyuma umudamu we.Ikindi kandi,ubagira abatagatifu ariwe Paapa,ntafite ubushobozi bwo kureba mu mutima,ngo amenye niba umuntu ari umutagatifu.Imana yonyine niyo ifite ubwo bushobozi.Aba akwiriye kureka imana akaba ariyo itugira abatagatifu.Kubirengaho ni icyaha kizamubuza kuba mu bwami bw’imana.Ni usurpation (gukora ikintu udafitiye uburenganzira).

kirenga yanditse ku itariki ya: 8-12-2023  →  Musubize

Buriya se ni ngombwa ko baba intungane cyangwa icya ngombwa ni urugero rwiza batanze abandi bakurikiza mu nzira yo kwitagatufuza!
Naho iyo bible inavuga ko intungane ubwayo bwira icumuye karindwi

Ngabo yanditse ku itariki ya: 8-12-2023  →  Musubize

Buriya se ni ngombwa ko baba intungane cyangwa icya ngombwa ni urugero rwiza batanze abandi bakurikiza mu nzira yo kwitagatufuza!
Naho iyo bible inavuga ko intungane ubwayo bwira icumuye karindwi

Ngabo yanditse ku itariki ya: 8-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka