Hateganyijwe ubushyuhe, imvura nyinshi n’umuvuduko ukabije w’umuyaga

Iteganyagihe ry’igice cya kabiri cy’ukwezi kwa Nzeri 2023 (kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20), ryerekana ko hari imvura nyinshi kurusha isanzwe muri iki gihe, ubushyuhe bwinshi ndetse n’umuvuduko ukabije w’umuyaga.

Meteo-Rwanda ivuga ko hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 130, mu gihe imvura isanzwe iboneka muri iki gice cya kabiri cya Nzeri muri rusange ngo iba ibarirwa hagati ya milimetero 0 na 60.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’ibiri n’irindwi bitewe n’ahantu, aho mu Majyaruguru y’uburengerazuba bw’Igihugu ari ho izagwa iminsi myinshi, kuva kuri 5 kugera kuri 7, ahandi hasigaye ikazaba iri hagati ya 2 na 5.

Mu bice by’Amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Igihugu (mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze, uburengerazuba bwa Burera na Gakenke ndetse n’amajyaruguru ya Ngororero, Rutsiro na Muhanga), ni ho hateganyijwe imvura nyinshi ibarirwa hagati ya milimetero 110-130 ikazagwa ku matariki ya 11, 12, 13, 14, 18 na 19.

Imvura iri hagati ya milimetero 90 na 110 iteganyijwe henshi mu turere twa Gatsibo, Rwamagana, Nyagatare, Rulindo, Gicumbi, Umujyi wa Kigali, amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Kayonza na Kamonyi, mu Burasirazuba bw’uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Karongi, ndetse no mu bice bike bya Bugesera.

Imvura iri hagati ya milimetero 70 na 90 iteganyijwe henshi muri Gakenke, Muhanga, Rulindo na Gicumbi, uburasirazuba bwa Karongi, Ngororero na Nyabihu, uburengerazuba bwa Rusizi, Nyamagabe na Nyagatare, ndetse n’agace gato ka Nyaruguru.

Imvura iri hagati ya milimetero 50 na 70 iteganyijwe henshi mu turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera, Kayonza, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye na Gisagara.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 50 ni yo nke, ikaba iteganyijwe mu gice cy’Amayaga gihuriweho n’uturere twa Gisagara, Nyanza na Ruhango, ndetse no mu majyepfo y’Akarere ka Bugesera.

Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba, ikazaterwa n’isangano ry’imiyaga riherereye mu majyaruguru y’akarere u Rwanda ruherereyemo ngo rimanuka risatira Amajyaruguru y’u Rwanda, rikongerera imbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu nk’imisozi miremire n’amashyamba.

Meteo-Rwanda ikomeza igaragaza ko hari umuvuduko w’umuyaga ubarirwa hagati ya metero 4 na metero 14 ku isegonda, ariko aho uzaba ukabije cyane akaba ari mu turere twa Karongi na Rutsiro, hamwe n’uduce duke twa Rubavu na Nyamasheke.

Aha ngo hateganyijwe umuyaga uri ku muvuduko wa metero 12-14 ku isegonda, nk’uko bigaragazwa n’ibara ry’umutuku mwinshi ku ikarita y’iteganyagihe igaragaza umuvuduko w’umuyaga.

Undi muyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati metero 10 na metero 12 ku isegonda (nk’uko bigaragazwa n’ibara ry’icunga rihishije) uteganyijwe henshi mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke, Karongi, iburasirazuba bwa Nyabihu n’ibice bike by’uturere twa Musanze, Rusizi na Kirehe.

Umuvuduko w’umuyaga ushyira kuba mwinshi uri hagati ya metero 8 na metero 10 ku isegonda (nk’uko bigaragazwa n’ibara ry’umuhondo), uteganyijwe mu bice byinshi by’Igihugu uretse mu Mujyi wa Kigali no mu bice bimwe by’uture twa Bugesera, Rwamagana, Musanze, Rulindo, Gicumbi, Gatsibo n’Amayaga.

Iteganyagihe ry’iyi minsi 10 iri imbere kandi ryerekana ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 19 na 31 mu Rwanda.

Umujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba, ibice by’Amayaga na Bugarama (muri Rusizi), henshi mu Karere ka Kamonyi n’igice gito cy’Akarere ka Karongi, ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 31.

Mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, Amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Akarere ka Nyabihu na Musanze, ni ho hateganyijwe ubushyuhe bucye ugereranyije n’ahandi buri hagati ya dogere Selisiyusi 19 na 22.

Ubushyuhe buteganyijwe ngo buzaba buri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe buboneka hagati y’itariki ya 11 n’iya 20 Nzeri mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka