Hatanzwe Nkunganire ya Miliyari 5.7Frw ku modoka zitwara abagenzi muri Kigali

Umujyi wa Kigali wahawe inkunga yo kugerageza mu gihe cy’ibyumweru bibiri, uburyo bisi zitwara abagenzi zajya ziboneka muri gare no ku byapa bitarenze iminota 10, ariko ba nyiri izi modoka bakibaza niba iyi gahunda ya nkunganire izakomerezaho nyuma y’icyo gihe cy’igerageza.

Harageragezwa uburyo bisi itazajya irenza iminota 10 muri gare za Kigali
Harageragezwa uburyo bisi itazajya irenza iminota 10 muri gare za Kigali

Ikigo cy’Abayapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (JICA), cyatanze ama Yen (amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu) angana na Miliyoni 650 (hafi Miliyari 5 na Miliyoni 760Frw), akaba arimo gukora nka nkunganire muri iki gihe bisi zirimo guhaguruka muri gare zitujuje abagenzi.

Mu gihe iyi gahunda izamara ibyumweru bibiri kuva tariki 16 Mutarama 2025, ba nyiri imodoka zitwara abagenzi baribaza niba bazakomeza guhabwa nkunganire yabarinda gukerereza abantu muri gare no ku byapa.

Iyi nkunganire ya JICA yatumye umushoferi wa bisi ubu asabwa guhaguruka muri gare bitarenze iminota 10 mu gitondo na nimugoroba, ariko mu masaha y’amanywa ubwo abagenzi baba ari bake mu nzira, akaba atagomba na bwo kurenza iminota 15 ahagaze muri gare.

Umuyobozi wa kimwe mu bigo bitwara abagenzi cyitwa Royal Express, Jules Cesar Ndabaganje, yavugiye kuri Televiziyo y’u Rwanda ko amasezerano bagiranye na JICA asaba ko bisi ikora ingendo 11 ku munsi, kuva muri gare ya Nyanza kugera mu Mujyi rwagati wa Kigali, aho kuba ingendo 7 mu gihe nta nkunganire bahawe.

Ndabaganje avuga ko kongera izi ngendo bijyanye no gufasha abagenzi kwihutira kubona bisi zibatwara, birimo kwishyurwa na nkunganire yatanzwe na JICA, ariko ko hakwiye no kurebwa uburyo izi modoka zitwara abagenzi zibona inzira zihariye, zitabyiganiye n’ibindi binyabiziga mu muhanda.

Ati “Ibyo byose bikwiye kurebwaho kugira ngo wa mugenzi ahagurukire ku gihe kandi agere iyo ajya ku gihe, kandi bizafasha benshi kwitabira kugenda muri ubu buryo, ariko noneho ku ruhande rw’ibigo bitwara abagenzi hagomba kugira n’ikindi kiguzi cyiyongeraho, kugira ngo ikigo gikomeze gukora. Iyo nkunganire itangwa na JICA iramutse itabonetse habamo igihombo.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko igerageza ririmo gukorwa ari ryo rizatanga ibisubizo by’ibikwiye gukorwa, harimo n’ikijyanye na nkunganire, hakazarebwa urugero rw’ikenewe n’uburyo byagenda kugira ngo iboneke.

Ntirenganya avuga ko hazanarebwa uburyo bwo guharira bisi zitwara abagenzi ibisate by’imihanda byazo, hamwe no kwagura amahuriro y’imihanda, kugira ngo bisi zibashe kwihuta zitabangamiwe n’umubyigano w’ibinyabiziga.

Hazarebwa kandi igihe ibyo byemezo byazatangira gushyirwa mu bikorwa, bitewe n’uko ibyagaragajwe bizaba birimo kwigwaho, ariko bikaba ngo ari imyanzuro yo muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma(NST2) izamara imyaka itanu kuva muri 2024-2029.

Impuguke mu bijyanye n’Iterambere ry’imijyi, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ernest Uwayezu, avuga ko mu bihugu byateye imbere na ho nkunganire ijya itangwa, ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu masaha baba atari benshi, kugira ngo abantu badakererwa muri gahunda zabo.

Gusa nyine abenshi muri ibyo bihugu ngo bamaze kwitabira ubu buryo aho kwishakira ibinyabizga byabo byihariye, kuko baba bazi neza igihe baza kubona imodoka ku cyapa no muri gare, ndetse n’igihe bagerera iyo bajya.

Ubusanzwe mu Mujyi wa Kigali mbere y’uko iri gerageza rishyirwaho, abagenzi binubira ko imodoka zitinda guhaguruka muri gare, aho bamwe ngo bashobora kumara amasaha atatu bicaye mu modoka cyangwa ku cyapa, abandi bagahitamo gutega moto zibatwara ikiguzi gihenze.

Gahunda Umujyi wa Kigali n’Urwego Ngenzuramikorere(RURA) bari bashyizeho mbere y’igerageza riri gukorwa, ni uko mu masaha abagenzi baba ari benshi muri gare cyangwa ku byapa, bisi itagombye kurenza iminota 15 itarabageraho, ariko mu masaha cyane cyane aya ku manywa ubwo baba ari bake, bisi ntirenze imonota 45 itarabageraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twebwe abanyarwanda nabagenda umugi wa Kigali murirusange twishimiye iyo nkunganire yatanzwe bizatuma amafaranga twakoreshaga mugutega imodoka agagabanuka

Laurent Itangishake yanditse ku itariki ya: 23-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka