Hatangijwe urugerero rudaciye ingando mu karere ka Rubavu
Kuri uyu wa mbere mu karere ka Rubavu mu murenge wa Mudende hatangirijwe urugerero rudaciye ingando ruzakomeza no mu mirenge yose y’akarere, aho urubyiruko ruzakoramo ibikorwa bitandukanye birimo kubaka imirima y’igikoni, ubwiherero, gufasha gutanga ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi binyuranye mu gihe cy’amezi atatu.

Amakuru dukesha ururkuta rwa Twitter rw’akarere ka Rubavu, aravuga ko Umuyobozi w’Akarere, wifatanyije n’uyu murenge yabwiye abari aho ko ibikorwa batangiye ari ingenzi mu kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage.

Ati: "ibikorwa by’urugerero muzakora bizakomeza kunganira gahunda za leta zisanzweho zituganisha mu cyerekezo cyo kubaka igihugu twifuza".

Ku ikubitiro inzego zinyuranye zikaba zifatanyije n’urubyiruko rw’umurenge wa Mudende mu muganda wo kubakira Abasigajwe inyuma n’amateka.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|