Hatangijwe umushinga uje gukumira amakimbirane mu miryango

Mu rwego rwo gukumira amakimbirane n’ibindi bibazo bikomeje kudindiza iterambere ry’imiryango, Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yatangije umushinga ugamije gutoza urubyiruko n’abashakanye indangagaciro z’umuryango utekanye mu guteza imbere umuryango, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurinda abana icyabahungabanya.

Musenyeri Vincent Harorimana ni we watangije uwo mushinga
Musenyeri Vincent Harorimana ni we watangije uwo mushinga

Mu muhango wo gutangiza uwo mushinga wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ukwakira 2020, ubuyobozi bwa Diyosezi ya Ruhengeri buhagarariye ishyirwa mu bikorwa by’awo, bwagaragaje ko uwo mushinga ugiye kwifashisha imfashanyigisho yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yiswe “Noza imibanire mu muryango wawe”.

Ni umushinga ushingiye ku ntego eshanu z’ingenzi, arizo gufasha abashakanye n’urubyiruko kwitoza kubaho bagendeye ku ndangagaciro z’umuryango utekanye, ufite ingo zinezerewe, zitekanye kandi ziteye imbere, gutuma haboneka ingo z’icyitegererezo, gufasha ingo z’icyitegererezo kwibumbira mu mashyirahamwe no gushyiraho umugoroba w’umuryango uhamye.

Diyosezi Gatolika ya Rugengeri, yateguye uwo mushinga hagendewe ku makimbirane yagiye agaragara hirya no hino mu ngo z’abashakanye, nk’uko Padiri Ashille Bawe, Umuyobozi wa Komisiyo ya Diyosezi Gatolika ya Rugengeri ishinzwe umuryango yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ni umushinga twatekerejeho kuva kera, mu rwego rwo gufasha ingo z’abashakanye n’abitegura kurushinga, twaritegereje dusanga muri iki gihe hari ingo nyinshi zibanye mu makimbirane, mu bwumvikane buke hagati y’abashakanye, ibyo bikaba bidindiza cyane iterambere ry’abazituye ndetse n’imibereho yabo”.

Arongera agira ati “Nyuma twaje kureba dusanga Minisiteri ibishinzwe y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yateguye imfashanyigisho ikubiyemo inyigisho nziza cyane, abantu bashobora kugenderaho bakamenya indangagaciro zabafasha kubaho no kubana mu muryango utekanye, duhitamo gutegura umushinga utuma dufasha Abaturarwanda kumenya izo ndangagaciro”.

Uwo mushinga wa Diyosezi ya Ruhengeri ugiye guterwa inkunga n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura Amajyambere (UNPD), aho ku ikubitiro ugiye gukorana n’imirenge itanu yo mu turere iyo Diyosezi ikoreramo ubutumwa.

Harimo umurenge umwe mu Karere ka Musanze, imirenge ibiri mu Karere ka Gakenke n’imirenge ibiri mu Karere ka Burera, ariko uko umushinga uzakomeza kwaguka ukazagera mu duce twose iyo Diyosezi ikoreramo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burafata uwo mushinga nk’igisubizo ku kibazo cy’amakimbirane akomeje kugaragara hirya no hino mu miryango igize ako karere, nk’uko Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Kamanzi Axelle abivuga.

Ati “Uyu mushinga turawubona nk’igisubizo cy’ibibazo dukomeje kugenda tubona hirya no hino ahakomeje kugaragara amakimbirane mu miryango. Ni umushinga ugiye kuzamura imyumvire y’abashakanye mu gukemura ayo makimbirane, ikindi no kuba haratekerejwe no kuganiriza urubyiruko, ni kimwe mu bigiye kudufasha no kurinda amakimbirane mu ngo nshya zivuka”.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri Musenyeri Harolimana Vincent, avuga ko uwo mushinga ari umuganda Kiliziya yiteguye gutanga ku gihugu, hagamijwe kubaka imiryango itekanye.

Bafite icyizere ko uwo mushinga uje guhosha amakimbirane mu ngo
Bafite icyizere ko uwo mushinga uje guhosha amakimbirane mu ngo

Agira ati “Ikigamijwe twizeye kuzageraho, ni ukugira ngo mu Rwanda tugire umuryango mwiza, umuryango utekanye, mpamya ntashidikanya ko ari umuganda mwiza ku gihugu nk’uko Kiliziya Gatolika mu butumwa bwayo ari ukugira ngo tugire uruhare mu kubaka igihugu na Kiliziya, igihugu kidafite imiryango itekanye ntigishobora gutera imbere”.

Arongera ati “Iyo imiryango y’abashakanye irwaye igihugu kiba kirwaye, iyo imiryango y’Abakirisitu irwaye na Kiliziya ibereye ishingiro iba irwaye. Icyo twifuza ni ukubaka imiryango mizima duhereye kuri iyi tuzaherekeza uyu mwaka, icyo twiteguye kugeraho ni ugufasha imiryango y’Abanyarwanda”.

Musenyeri Harolimana kandi arabona ko hakomeje kugaragara imiryango ifite ibibazo, aho yemeza ko hakomeje kugaragara ihohoterwa hagati y’abashakanye nubwo ari yo mike, ari byo ngo bigira ingaruka zinyuranye zibangamira imibereho myiza y’abaturage, kandi hakazahugurwa abaturage hatagendewe ku idini.

Mu migendekere myiza y’uwo mushinga, hagiye guhugurwa abakangurambaga b’umuryango bazatozwa ibikubiye mu mfashanyigisho y’uwo mushinga, bakaba bitezweho kuzajya gufasha imiryango inyuranye bahereye ku ngo 30 zagiye zirangwaho amakimbirane akabije.

Intego nyamukuru uwo mushinga ugiye gushingiraho, ni ugufasha Abanyarwanda kugira imibereho myiza, no kugera ku iterambere rirambye, byose bigashingira ku muryango utekanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nta mushinga n’umwe ushobora gukumira amakimbirane mu miryango (family discord and violence),kubera ko abantu banga kumvira Imana.Amaherezo azaba ayahe?Ikintu cyonyine kizakuraho IBIBAZO byose biri mu isi,ni Ubwami bw’Imana,bisobanura Ubutegetsi bw’Imana.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga. Hanyuma ibibazo byose biveho:Family Violence,Urupfu,indwara,ubusaza,ubukene,akarengane,ubusumbane,intambara,ubushomeli,ruswa,etc...Uwo niwo muti wonyine w’ibibazo dufite.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga Imana tuyisaba ngo izane ubwo butegetsi bwayo.Buli munsi dusenga tubwira Imana ngo:"Ubwami bwawe nibuze" (Let your kingdom come/Que ton royaume vienne).

rutonesha yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka