Hatangijwe uburyo bwo guha buri Munyarwanda nomero ‘NIN’ iranga ubuzima bwe bwose

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’ishinzwe Ubuzima (MINISANTE), zatangiye kwandikira abavutse n’abapfuye kwa muganga aho kuba ku biro by’umurenge nk’uko byari bisanzwe.

Prof. Shyaka atangiza gahunda yo kwandikira abavutse n'abapfuye kwa muganga
Prof. Shyaka atangiza gahunda yo kwandikira abavutse n’abapfuye kwa muganga

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase ari kumwe na mugenzi we w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, batangirije iyi gahunda yo kwandika abavutse n’abitabye Imana mu bitaro by’i Masaka muri Kicukiro kuri uyu wa 10 Kanama 2020.

Ni gahunda yanatangirijwe mu gihugu hose mu bitaro 60, ikaba yahuriranye n’uko umugabane wa Afurika wizihije umunsi mpuzamahanga w’irangamimerere.

Harakoreshwa ikoranabuhanga rituma nta muntu uzongera kubaririza ibisekuru bye kuko uwavutse n’abamubyaye bahita bahabwa nomero iranga ubuzima bwa buri muntu.

Iyi nimero yitwa ‘National Identification Number (NIN)’ izajya ihabwa umwana wavutse ariko abashinzwe irangamimerere bakorera kwa muganga no ku kagari, bazajya baboneraho n’uburyo bwo kwandika ababyeyi be.

Prof. Shyaka avuga ko NIN ari nimero isimbura ibyangombwa byose umuntu yajyaga abazwa n’inzego zitandukanye aho yaba yifuza servisi hose.

Ati “Iyi nimero ni ikimenyetso cya byose, ntabwo ari ngombwa kuzana ibindi byangombwa kuko izaba ihagije, nta muntu uzaba akikubaza izindi mpapuro, iyi nimero izazana impinduka zikomeye mu bijyanye n’ubuzima bw’umuntu na nyuma yaho atakiriho.

NIN ya mbere yatanzwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, ari kumwe n'uw'Ubuzima
NIN ya mbere yatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ari kumwe n’uw’Ubuzima

Ubwo namwe mwese aka kanimero karaza kubageraho, ntabwo ari abavutse gusa cyangwa ababyeyi babo gusa, kuko no mu bihugu byateye imbere basanzwe bayikoresha”.

Umwana wahawe NIN bwa mbere na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabyawe na Mutuyimana Marie Claire akaba yitwa Gisa Ganza.

Impuguke ikorera Ikigo gishinzwe Indangamuntu, Fidèle Rurinda, akaba ari na we wasobanuye iby’iri koranabuhanga, avuga ko umwanditsi w’irangamimerere azajya afasha abaturage kwandikisha amazina y’umwana ajyanye n’igihe, ku buryo “ntawe uzongera kumwita amazina ateye ipfunwe”.

MINALOC ivuga ko kwandikira kwa muganga no ku kagari umwana ukivuka ndetse no kuhandukurira umuntu wapfuye, bizajya bijyana no kubitangira ibyemezo, ku buryo bizarinda abaturage kongera gusiragira ku mirenge.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, avuga ko imibare y’abavuka n’abitaba Imana banditswe cyangwa bandukuwe mu bitabo by’irangamimerere usanga itagaragaza ukuri kuzuye.

Avuga ko iki gikorwa kizongera umubare w’ababyarira kwa muganga, kuko umubyeyi azaba azi ko avayo yandikishije umwana.

MINALOC na MINISANTE zivuga ko kugeza ubu abitabira kwiyandikisha mu irangamimerere bagera kuri 91%, bikaba bituma Abanyarwanda bamaze kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere bose bangana na 63%.

Umuryango w’Abibumbye usaba ibihugu bigize isi kugira nibura 90% by’abaturage babyo banditswe mu bitabo by’irangamimerere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ibi bintu ni byiza rwose turebeye my bijyanye n’irangamimerere.ahubwo mwazatubariza uburyo izi NIN zizatangwa mu gihugu hose.ndetse niba zizasimbura irangamuntu.

Hubert Nziza yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Igitekerezo cyiza cyane iyo nimero ubundi yari kenewe ahubwo abantu bakuru bayibona gute ?

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 12-08-2020  →  Musubize

Nubyiza cyane kuko kujya ku murenge byatuvunaga.
None abana bavukiye hanze yigihugu bazajya bandikirwa he?

Daniel yanditse ku itariki ya: 11-08-2020  →  Musubize

Nibyiza cyane ariko bizarushaho kuba byiza mubishyize mukinyarwanda. murakoze

Ismael yanditse ku itariki ya: 10-08-2020  →  Musubize

Ibi bintu ni byiza kuko abakozi bashinzwe irangamimere bazaba boroherejwe akazi kandi n’umubyeyi wabyaye ntabashe kugera mu murenge vuba bizajya bimworohereza kwandikisha umwana we .

Laetitia Karekezi yanditse ku itariki ya: 10-08-2020  →  Musubize

Ibi bintu ni byiza cyane.Bizakosora ibintu byinshi cyane.Nta muntu uzongera kubeshya imyaka ye.Gusa nk’abakristu,tuge twibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa henshi muli bibiliya,nta muntu uzongera gupfa nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Ibibazo byose bizavaho burundu.Niba dushaka kuzayibamo cyangwa kuzajya mu Ijuru,bisaba kumvira no gushaka Imana dushyizeho umwete,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Ariko iyo number (NIN) ntabwo tuzayikoresha mu Isi nshya cyangwa mu Ijuru rishya bivugwa muli 2 Petero 3:13 .Kubera ko Imana izashyiraho iyindi system yayo.

biseruka yanditse ku itariki ya: 10-08-2020  →  Musubize

Iyo NIN iraje icyemure ikibazo cyumuturange imirogo y’abanga kumirenge

Habimana jp yanditse ku itariki ya: 10-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka