Hatangajwe igihe cyo gutangira gukorera impushya ku modoka za Automatique
Ishami rya Polisi y’u Rwanda, rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ryatangaje ko gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bya ‘Automatique’ bizatangira kuva tariki 09 Nzeri 2024.
Mu butumwa yanyujije kuri X buvuga ko ibyo bizamini bizakorerwa ku bibuga bya Busanza na Gahanga byo mu Karere ka Kicukiro, icya Nyarugenge n’icya Musanze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga avuga ko impamvu ibi bizamini bizakorerwa ku bibuga byatangajwe ari uko ariho bamaze kwitegura kandi bafite imodoka zo gukoreraho.
Ati “Ntabwo za Auto Ecole zose ziteguye zirakisuganya kugura ziriya modoka ariko aho ziri bagomba gutangira gukora ibizamini”.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko abanyeshuri bazakora ibizami ku modoka ya ‘Automatique’ bazajya babanza guhabwa amabwiriza nk’uko abandi bayahabwa mbere yo gutangira ibizamini.
ACP Rutikanga avuga ko mu bizamini by’uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka za ‘Automatique’ harimo itandukaniro no kumodoka za ‘Manuel’ kuko hatazajya hakorwa ikizamini cya ‘Démarrage’ gisanzwe gikorwa kuko imodoka ya ‘Automatique’ iyo igeze ahazamuka ihita yishyiriramo ‘Vitesse’.
Ati “Igikorwa cyo kwiyandikisha kizatangira ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, gusa abifuza gukorera ibindi byiciro ku binyabiziga bya ‘Automatique’ bazabimenyeshwa mu bihe biri imbere”.
Mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame, tariki 25 Mata 2024 hemejwe iteka ririmo gahunda yo gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘Automatique’.
Nyuma muri Nyakanga 2024 hasohotse iteka rishya rya Perezida riha impushya z’imodoka za ‘Automatique’ umwihariko mu Rwanda.
Ni iteka nimero 066/01 ryo ku wa 19 Nyakanga 2024 rihindura iteka rya perezida nimero 85/01 ryo ku wa 02 Nzeri 2002 na ryo rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.
Rigaragaza ko uzajya utsinda ikizamini cyo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ikinyabiziga cya ‘Automatique’, ku ruhushya rwe hazajya hongerwaho inyuguti ‘AT’, bivuga ’Automatic Transmission’.
Ryemeza kandi ko izo nyuguti za ‘AT’ zizajya zishyirwa kuri buri cyiciro cy’uruhushya rwo gutwara imodoka rwa burundu, uretse impushya za A1 na B1 zidahinduka kuko zagenewe abafite ubumuga.
Ni ukuvuga ko izo nyuguti zizajya zishyirwa ku mpushya za A, B, C, D, D1, E na F kuko impushya za A1 na B1 zagenewe abafite ubumuga.
Iri teka rya Perezida rishya rigaragaza kandi ko umuntu wahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu akoresheje ikinyabiziga cya ’Automatique’ mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya ‘Automatique’ gusa byo mu rwego afitiye uruhushya mu gihe uwatsindiye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga akoresheje ikinyabiziga cya ‘Manuel’, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya ‘Automatique’ n’ibya ‘Manuel’.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|