Hasohotse Bibiliya z’abafite ubumuga bwo kutabona

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangarije abafite ubumuga bwo kutabona ko wababoneye Bibiliya zanditse mu rurimi rwitwa ‘Braille’, zizajya zibafasha kwisomera aho kumva gusa ababasomera Bibiliya zisanzwe.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Viateur Ruzibiza (ibumoso) hamwe n'abayobozi b'imiryango y'abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Viateur Ruzibiza (ibumoso) hamwe n’abayobozi b’imiryango y’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda

Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, Viateur Ruzibiza, avuga ko izo Bibiliya z’abatabona kugeza ubu zidahagije amatorero na Kiliziya byose mu Rwanda, ariko imiryango ibahuza irimo Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona(RUB) ngo yashaka uburyo yaza kuzifata ikaziha abazikeneye(ku buntu).

Ruzibiza ati “Twavuze tuti ‘Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutabona, reka natwe tubabe hafi, kino gitabo tukibashyikirize, hanyuma uko babigisha ubuhinzi n’izindi porogaramu zitandukanye, hongerwemo uko bashobora guhura n’Ijambo ry’Imana.”

Ruzibiza avuga ko iyi Bibiliya y’abatabona kugeza ubu igizwe n’ibitabo byinshi bitandukanye kuko hataraboneka ikoranabuhanga ryafasha kuyegeranyiriza hamwe ari ibitabo bigize Bibiliya yose mu nyandiko ya Braille (iyi ikaba ari inyuguti zimeze nk’uduheri cyangwa utubyimba bakoraho).

Uwifuza gusoma iyo Bibiliya, uretse kuyisanga ku muryango wa Bibiliya mu Rwanda, ngo azajya ayisanga mu bigo by’abafite ubumuga bwo kutabona aho ashobora kuyitizwa(ku buntu), yamara gusoma icyo gice akajya kuguranisha agahabwa ikindi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango RUB, Dr Donatille Kanimba, hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo kiri i Masaka (Kicukiro) gisubiza mu buzima busanzwe abafite ubumuga bwo kutabona(MRCB), Mukeshimana Jean-Marie Vianney, bavuga ko nibamara guhabwa izo Bibiliya bazagena uburyo bwo kuziha abashoboye kuzisoma ngo bakiri bake cyane mu Gihugu.

Bavuga ko abazifuza bazajya bazisanga ku cyicaro cy’iyo miryango hamwe n’aho amashyirahamwe ya RUB akorera hirya no hino mu Gihugu, ndetse no ku bigo bimwe by’amashuri y’Abihayimana bifite abana batabona.

Dr Kanimba ati “Ntabwo turagena uburyo bwo guha Bibiliya abari mu bigo bisanzwe, abari mu bigo by’abatabona ho hagiye harimo ibitabo, ariko urumva Bibiliya yuzuye (y’abatabona) yabonetse ku itariki 8 z’uku kwezi kwa Nzeri, nta handi iragera iryacyari mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda.”

Bibiliya yagenewe abafite ubumuga bwo kutabona n’abandi bose bashaka kuyiga kugira ngo babafashe, ikaba ari iyo mu bwoko bwa ‘Bibiliya Ijambo ry’Imana’ ishobora gusomwa n’abasengera muri Kiliziya Gatolika ndetse n’abo mu matorero ya Giprotesitanti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka