Hasinywe amasezerano ya nyuma yemeza ikigega cy’isoko rusange rya Afurika mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Werurwe 2023 nibwo i Kigali hasinyiwe amasezerano ya nyuma yemeza icyicaro cy’ikigega cy’isoko rusange rya Afurika mu Rwanda (AfCFTA).

Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta, ari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda Dr. Jean Chrisostome Ngabitsinze, Umunyamabanga Mukuru w’ubuyobozi bwa AfCFTA hamwe n’umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije wa Banki ishinzwe guteza imbere ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga muri Afurika (Afreximbank).

Ni ikigega kije gikurikiye amasezerano yasinyiwe mu Rwanda muri Werurwe 2018 yo gushyiraho isoko rusange rya Afurika, aho u Rwanda rwabaye mu bihugu bya mbere byayasinye ndetse bikanayemeza.

Amasezerano yasinywe akubiyemo inyandiko zitandukanye zirimo izireba ishoramari, kurengera ubuhanga cyangwa se ubuvumbuzi, izijyanye n’ihangana ku masoko hamwe n’izijyanye n’ubucuruzi muri rusange, byose bikazakurikirwa no kwiga kubijyanye n’uburyo bizakorwa harimo gucuruza hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’ubucuruzi bwita ku bagore n’urubyiruko, bikazabona gushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr. Jean Chrisostome Ngabitsinze avuga ko bamaze igihe kirenga amezi atandatu basobanurira Abanyarwanda icyo isoko rusange ari cyo, kugira ngo barusheho kurisobanukirwa, kandi ko nta kabuza ko rizabagirira akamaro.

Ati “Mu bucuruzi habamo imbogamizi nyinshi, hari aho ushobora gushaka gucuruza n’ibihugu by’Afurika n’Uburayi, niyo waba ufite ibyiza bishobora kugerayo ntibigereyo kubera ko bagushyiriyeho imbogamizi, zivuyeho rero tugacuruzanya naha muri Afurika, tugashyira imbaraga hamwe nka Afurika tukareba uburyo twashobora guhangana n’andi mahanga, nibyo byacu byajyayo kandi bikakirwa, niyo mpamvu tugomba gushyira hamwe, kunga ubumwe, niko kamaro kanini cyane ku banyafurika navuga”.

Umunyamabanga Mukuru w’ubuyobozi bwa AfCFTA Wamkele Mene, avuga ko ikigega cy’isoko rusange rya Afurika kigiye kurushaho gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’ubucuruzi ku mugabane w’Afurika.

Yagize ati “Ni ikintu gikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa by’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika, kuko kizakemura ibibazo bitandukanye birimo gukuraho imbogamizi zirimo, inzitizi ziterwa n’imisoro, ibikorwa remezo bitorohereza gucuruzanya hagati y’ibihugu binyamuryango”.

Umuyobozi nshingwabikorwa wungirje wa Afreximbank Awani Kanayo yavuze ko ishyirwaho umukono ku masezerano mu bikorwa by’icyo kigega ari ingenzi.
Ati “Hamwe n’aya masezerano, ishyirwaho ry’inzego zemewe rizarangira ndetse binafashe gushyiraho inzego z’imiyoborere zikenewe zizorohereza ibikorwa bya buri munsi bw’iki kigega birusheho guha imbaraga ubunyamabanga bwa AfCFTA kuzuza inshingano”.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta, yavuze ko ibi bishimangira ubucuruzi bukozwe mu mucyo ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati “Kizagira uruhare runini mu gushyigikira ibihugu bya Afurika kumenyera ibintu bishya mu bucuruzi bwisanzuye kandi bigakoresha amahirwe atangwa, dutegereje cyane kuzakorana bya hafi n’ubunyamabanga bwa AfCFTA na Afreximbank kugira ngo bizagende neza”.

Isoko rusange rya Afurika rigizwe n’ibihugu 54, ariko ibigera 44 byonyine bikaba aribyo bimaze gusinya no kwemeza amasezerano y’ishyirwaho ryaryo, mu gihe byitezwe ko rizakura mu bukene bukabije abaturage bagera kuri miliyoni 30, rikazashorwamo miliyari 450 z’amadorali, azafasha abaturage kuzamura ibyo binjiza ku kigero cya 7% mu mwaka wa 2035.

Muri miliyari icumi z’amadorali biteganyijwe ko zizajya muri iki kigega hakaba hamaze kuboneka imwe gusa, mu gihe biteganyijwe ko kizatangira imirimo yacyo muri Nyakanga 2023, nyuma yo kwemezwa n’inama y’abaminisitiri izaterana mu kwezi kwa Kamena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka