Hashyizweho urubuga rugamije gukusanya amakuru ku bazize Jenoside

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barahamagarira imiryango, inshuti n’abari abaturanyi b’abishwe, gutanga imyirondoro n’amafoto y’ababo, kugira ngo batibagirana.

Clarisse Mukundente Kayisire, umwe mu batangije igitekerezo cyo gushinga uru rubuga
Clarisse Mukundente Kayisire, umwe mu batangije igitekerezo cyo gushinga uru rubuga

Bamwe mu Banyarwanda bari hirya no hino ku isi bashinze urubuga kuri murandasi rwitwa ibukatutsigenocide.org , aho buri muntu uzi cyangwa ufite umuntu we wazize Jenoside yakorewe Abatutsi, azajya amuvugaho.

Bavuga ko bidahagije kuvuga ko abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ari miliyoni imwe irenga, nyamara nta muntu uvuga ngo ni runaka na runaka.

Umwe mu batangije igitekerezo cyo gushinga urubuga rukusanya imyirondoro y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Clarisse Mukundente Kayisire ubarizwa mu gihugu cya Canada, aribaza ati “miliyoni ni umubare, ariko se ni umubare wa bande!”

“Hakenewe amazina, amafoto n’andi makuru ashoboka yose, kugira ngo umwana wanjye cyangwa ubuvivi bazabone nyirakuru (witabye Imana azize Jenoside yakorewe Abatutsi)”.

Avuga ko ku rubuga ibukatutsigenocide.org, hari imbonerahamwe abantu buzuza bavuga ababo bazize Jenoside, amazina yabo, aho bari batuye, icyo bakoraga, ndetse hakagera n’ubwo umuntu wabuze uwe amuhimbira umuvugo.

Mukundente akomeza asobanura ko hari itsinda ry’impuguke rishinzwe gusuzuma niba amakuru y’umuntu wavuzwe ko yazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukuri.

Nta gihe cyatanzwe cyo kuba amazina y’Abatutsi bose bazize Jenoside azaba yamenyekanye, kuko ngo abantu bose bataba biteguye guhita batangaza ababo ku buryo bwihuse cyangwa buboroheye.

Abashinze urubuga ibukatutsigenocide.org bavuga ko rukiri rushya (rwatangiranye n’uyu mwaka wa 2019), bityo ko nta bantu benshi baratangira gutanga imyirondoro y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bagakangurira abarokotse, inshuti, abaturange n’abandi bafite amakuru ku bazize Jenoside yakorewe abatutsi kugira uruhare muri iki gikorwa kigamije gusigasira amateka y’igihugu cyacu.

Uru rubuga kandi rugamije gusana imitima y’abakomoka ku bazize jenoside, bakomeje gushegeshwa n’ubuzima bakuriyemo bw’ubupfubyi, na n’ubu bakaba bafite icyuho cyinini mu mateka yabo badafite uko basobanurira ababakomokaho.

Uru rubuga rero, ruzaziba icyo cyuho, bityo mu bihe biri imbere hazabe hari amakuru ku bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abakoze uru rubuga bavuga ko aka kazi kazafata imyaka. Buri wese mu bazize jenoside azaba afite paji ye izajya ishyirwaho amakuru ye yose. Abantu be cyangwa undi uzatanga amakuru ashobora kuvuga amateka ye, ibikorwa yakoze akiriho, ibyo yakundaga, uko yabanaga n’abandi, ibyo kurya yakundaga n’ibindi byose byatuma usoma amumenya neza.

Jenoside yakorewe abatutsi ni imwe muri Jenoside zemejwe n’umuryango w’Abibumbuye. Mu ntangiriro za 2018, bwa mbere UN yahagaritse gukoresha inyito ‘Jenoside yo mu Rwanda’, itangira gukoresha Jenoside yakorewe Abatutsi.

UN yabitangaje nyuma y’imyaka 15 Leta y’u Rwanda isaba UN guhindura iyo mvugo kuko yapfobyaga Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yavuze ko muri uku kwezi kwa Gashyantare 2019 izaba imaze kunoza dosiye y’inzibutso enye za Jenoside zigomba kwinjira mu murage w’isi.

Izi nzibutso arizo urwa Kigali, urwa Murambi, urwa Bisesero n’urwa Nyamata zizashyikirizwa Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi n’Umuco (UNESCO).

Mu rwego rwo gusigasira amakuru kuri Jenoside kandi, CNLG iherutse gushyira hanze ibitabo bine, ku mateka ya Jenoside mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri, ndetse ubu bushakashatsi bukaba bukomeje.

Hari kandi gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo ibitabo byandikwa ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigere ku Banyarwanda benshi bashoboka, higashishijwe ikoranabuhanga.

Ushaka gusura no kugira uruhare kuri uru rubuga yasura https://ibukatutsigenocide.org

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka