Hashyizweho Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RURA

Eng. Emile Patrick BAGANIZI yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro(RURA).

Eng. Emile Patrick BAGANIZI
Eng. Emile Patrick BAGANIZI

Eng. Baganizi agizwe umuyobozi w’agateganyo wa RURA nyuma y’uko abayobozi batatu bakoraga muri uru birukanywe ku mirimo yabo kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye, kuwa 10 Ukwakira 2022.

Ibiro bya Minisitiri w’intebe bivuga ko Eng Baganizi atangira inshingano guhera kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022.

Eng. Baganizi yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka