Hashyizweho umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda mushya

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda aremeza ko kuva tariki 04/02/2012, Major René Ngendahimana ari we muvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda.

Major René Ngendahimana yari asanzwe ari umujyanama mu mategeko mu biro by’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (CDS).

Asimbuye kuri uyu mwanya Col Joseph Nzabamwita wari umazeho amezi agera kuri arindwi.

Col Nzabamwita wari uri kuri uwo mwanya kuva tariki 14/07/ 2011, yagiye mu butumwa bw’amahoro mu Sudani.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka