Hashize imyaka ine bahawe inka none barabarirwa mu bifashije

Hari abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko mu myaka ine bamaze bahawe inka muri gahunda ya Girinka, bamaze kuva mu cyiciro cy’abakene cyane ubu bakaba bari mu cy’abifashije.

Inka yahawe imaze kumubyarira rimwe, ariko ngo yatumye ava mu bukene bukabije ku buryo ubu barya kabiri ku munsi mbere baryaga rimwe
Inka yahawe imaze kumubyarira rimwe, ariko ngo yatumye ava mu bukene bukabije ku buryo ubu barya kabiri ku munsi mbere baryaga rimwe

Damascène Uhagaze utuye mu Murenge wa Kibeho, ni umwe mu bavuga ko Girinka yabakuye mu bukene, kuko ngo inka agiye kumarana imyaka ine yatumye ubu asigaye abarizwa mu cyiciro cy’abifashije (icya gatatu cy’ubudehe), mu gihe mbere yabarirwaga mu cy’abakene (icya kabiri cy’ubudehe).

Kuva mu bukene bukabije ngo abikesha ifumbire iyo nka yagiye imuha akaba asigaye ahinga akeza, ndetse n’amata yakuragaho ayo kunywa ayandi akagurisha.

Agira ati “Ubu umudamu wanjye abasha kugura igitenge cyo kwambara, abana ku ishuri tubatangira amafaranga yo kurya, kandi dutanga mituweri ku gihe. Twabashije kugura n’amatungo magufiya ari yo ingurube n’inkwavu, inkoko zo maze kugera muri 20”.

Akomeza agira ati “Inzu na yo ndimo ndagenda nyihindura nshyiraho agasima. Nayongereyeho n’indi, mu minsi iri imbere nzashyiraho urugi rw’icyuma, ku buryo iwanjye hazaba hasa neza mu bihe biri imbere”.

Kuri ibyo bikorwa hiyongeraho icy’uko yabashije kwegeranya amafaranga ibihumbi 165 akageza amazi mu rugo rwe, byatumye abana be batakiruha bajya kuvoma.

Innocent Mbazabandi w’i Ngeri mu Murenge wa Munini, we avuga ko umuryango we wari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, none inka yahawe umwana we ufashwa n’umuryango Compassion, ikaba yaratumye asigaye abasha kwigurira mituweri, bakarya kabiri ku munsi kandi mbere bararyaga rimwe gusa.

Agira ati “Yatinze kwima, n’iyo ibyaye ipfa ikiri ntoya, ubu ntegereje ko yongera kwima. Ariko amata yampaye nayaguzemo ihene n’inkoko ubu abana banjye barya amagi. Naguzemo n’umurima nahinzemo ibisheke nizeye kuzagurisha, nkakuramo amafaranga agaragara”.

Kuba abahawe inka muri gahunda ya Girinka bakazifata neza byaratumye bava mu bukene bukabije, bituma abaturanyi babo b’abakene na bo bifuza kuzibona, ku buryo ababa batahiwe baba bavuga ko bagiye kuba abakire.

Abagize imiryango iherutse guhabwa inka bavuga ko bakizakira batangiye kumva ko bavuye mu bukene
Abagize imiryango iherutse guhabwa inka bavuga ko bakizakira batangiye kumva ko bavuye mu bukene

Nk’abagera kuri 18 batuye mu Murenge wa Ruheru bazishyikirijwe n’Akarere ka Nyaruguru tariki 1 Kamena 2021, ku nkunga y’umuryango Compassion Internationale, bazakiriye bashima cyane Perezida Kagame, bakavuga ko batangiye kwibona bavuye mu bukene.

Uwitwa Faustin Nsanzurwimo yagize ati “Nari mu cyiciro cya kabri, ariko ubu ngiye kujya mu cya gatatu. Nabaga mu nzu isakaje amategura, mu myaka iri imbere nzayasimbuza amabati. Nabaga mu nzu itagira sima, undi mwaka nzayishyiramo”.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Janvier Gashema, avuga ko kuva muri 2006 mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutangwa inka zo muri gahunda ya Girinka zisaga ibihumbi 14, habariyemo izatanzwe n’Akarere ubwako hamwe n’izatanzwe n’abafatanyabikorwa bakorana ndetse n’izagiye ziturwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka