Harigwa uko ikibazo cy’ubucucike mu bigo ngororamuco cyakemuka

Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2023-2024, igaragaza ko mu magororero ari mu gihugu hari ikibazo cy’ubucucike, igasaba ko kimwe n’ibindi bigishamikiyeho byakemuka burundu.

Abagororerwa Iwawa
Abagororerwa Iwawa

Nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’iyi Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, yagejeje ibi bibazo ku Badepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, kugira ngo nabo babigenzure basabe n’inzego zirebwa n’iki kibazo kugikemura.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’abayobozi b’Uturere twa Gakenke, Huye, Rulindo, Muhanga, Nyamasheke na Gisagara hagaragaye ibi bibazo, batanze ibisobanuro ku Badepite bagize iyo Komisiyo ku buryo bagomba gukemura ibibazo binyuranye, birimo n’ubucucike mu bigo ngororamuco.

Mu bibazo bikubiye muri Raporo y’Ibikorwa bya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2023-2024, bigaragaza ikibazo cy’ibigo by’igororamuco by’ibanze byagaragayemo ubucucike, aho mu Mujyi wa Kigali ari 215%, ibyo mu Turere twa Gakenke 160%, Huye 160%, Rulindo 154%, Muhanga 150%, Nyamasheke 136% na Gisagara 101%.

Ubu bucucike bugira ingaruka ku burenganzira ku mibereho myiza n’ubuzima bw’ababirimo.

Ikindi kibazo cyagaragajwe ni uko abana b’abakobwa bavangwa n’abagore, naho ab’abahungu bakavangwa n’abagabo mu turere twa Huye, Rulindo, Muhanga, Nyamasheke, Gisagara n’ahandi.

Umuyobozi wa NRS Fred Mufulukye, ku kibazo cy’ubucucike mu bigo ngororamuco no muri ‘Transit Centers’, yasubije ko biterwa n’uko abajyanwa muri ibi bigo ari benshi kuruta inyubako zagenewe kubakira, bityo ko zikeneye kwagurwa kugira ngo abazijyanwamo bisanzure.

Ati “Mufulukye yavuze ko hari ibikorwa bikeneye kunoza kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu, birimo kwagura inyubako ndetse no kongera ibikoresho byifashishwa mu isuku, hakaboneka n’abajyanama mu by’imitekerereze ya Muntu babafasha kugororoka”.

Mufulukye yavuze ku mpamvu zitandukanye, ariko inyinshi zishingiye ku bibazo biri mu miryango abo bantu bakomokamo.

Ati “Ikibazo cy’abantu bijandika mu myitwarire ibangamira abaturage nk’ubuzererezi, ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi gihangayikishije Leta y’u Rwanda, kuko iyo myitwarire yangiza ubuzima bw’abayifite n’imiryango yabo ariko ikanasubiza inyuma iterambere ry’Igihugu. Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo cy’imyitwarire ibangamira abaturage mu Rwanda, mu 2017 Leta yashyizeho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco.

Abadepite bagize Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside
Abadepite bagize Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside

Mufulukye avuga ko ibi bigo nubwo hakirimo imbogamizi, ababinyuramo bigishwa bakanakorerwa ubujyanama mu by’ihungabana, basubira mu muryango nyarwanda bakaba abantu beza bagakora bakiteza imbere kandi bakagirira n’Igihugu akamaro.

Ati “Ibibazo birimo turabizi ariko byashakiwe igisubizo n’umurongo uhamye, kuko ubu iyo twigishije abantu bakarangiza amasomo yabo basubira mu buzima busanzwe, bagahabwa n’ibikoresho by’ibyo bize bagatangira imyuga. Iyo bagiye bwa bucucike buragabanuka kuko tutakongera kwakira abandi icyo gihe”.

Mufulukye yabwiye Abadepite ko igisubizo kirambye cyabonekera mu bufatanye n’izindi nzego mu kwita ku muryango, kuko abajya muri ibi bigo bose baba bakuze ndetse n’abana bose babiterwa n’ibibazo byo mu miryango yabo.

Ati “Ikintu cyagabanya umubare wabajyanwa muri ibi bigo bityo n’ubucucike bukagabanuka, ni uko habaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo MINALOC, MIGEPROF ndetse n’inzego z’ibanze duhereye ku mudugudu no ku karere, hakabaho gufasha umuryango kubana neza, byagabanya iki kibazo”.

Mufulukye yasobanuye ko mu nshingano iki kigo gifite yo guhuza no gukurikirana ibikorwa byose bijyanye n’igororamuco mu Rwanda, ariko by’umwihariko gifite inshingano eshatu z’ingenzi ari zo: Gushyiraho ingamba zinoze zigamije gukumira ibikorwa biganisha ku ngeso n’imyitwarire bibangamira abaturage, gutegura gahunda zirambye z’igororamuco n’izo gusubiza mu buzima busanzwe abari bafite ingeso n’imyitwarire bibangamira abaturage, no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Ati “Byose tuzakomeza gufatanya tubone igisubizo, ariko ikibazo kigaherwa mu miryango ivamo abo bantu bajyanwa mu bigo ngororamuco”.

Mufulukye yasobanuye iby’abana bajyanwa muri ibi bigo

Ku bana bajyanwa muri ibi bigo kandi bakoze ibyaha bihanwa n’amategeko ku buryo bajyanwa mu nkiko, Mufulukye yavuze ko bajyanwayo mu rwego rwo kubatabara no kubafasha, kuko iyo bagezeyo bagira imibereho myiza, kandi bakagororwa bakavamo abana beza babereye Igihugu.

Impande zombi mu biganiro
Impande zombi mu biganiro

Mufulukye yagaragaje ko usanga benshi mu bajyanwa muri ibyo bigo, ari urubyiruko kandi umubare munini ari abantu batize n’amashuri abanza, bityo ko baba bakeneye gukomeza kwigishwa ngo bahindure imyumvire.

Ati “Ubu hashyizweho gahunda zitandukanye zirimo gufasha bamwe kwiga gusoma no kwandika n’izindi gahunda zirimo na ‘I Lead’ igamije gufasha abagororwa guhinduka mu buryo bwuzuye. Iyo ibyo byose ubishyize hamwe utangira kureba ngo ese gufata gahunda ihoraho y’umwaka, wa muntu tuba twamuhaye ibintu bikwiye cyangwa tuba twibanze cyane ku kurangiza amasomo”.

Yasobanuriye Abadepite ko hari ibyahindutse mu bigendanye n’igihe bamaraga muri ibi bigo, ko hazajya harebwa ko umuntu yahindutse mu myitwarire no mu myumvire, noneho agasezererwa kandi agaherekezwa no mu buzima agiyemo, ndetse n’umuryango we ugategurirwa uburyo bwo kumwakira, kuko abenshi baba bumva ko atahindutse ndetse baranamutakarije ikizere.

Ati “Twarabihinduye tuva ku cyo kuvuga ngo ni ukurangiza amasomo, ahubwo tureba kuri uriya muntu kugira ngo ashobore guhinduka, agire ikindi ahakura n’ubumenyi bubasha kumufasha mu buzima busanzwe. Bitegenyijwe ko uwajyanywe muri ibyo bigo ashobora kumarayo guhera ku mezi atandatu kuzamura, ariko bizajya biterwa n’uko buri wese agaragaza impinduka”.

Ibi bizafasha mu kugabanya ubucucike ndetse binakemure ikibazo cy’abataha bamaze kugororwa, usanga nyuma y’amezi make bongeye kubyisangamo kubera ko bataba bafashijwe guhinduka mu myumvire no mu mitekerereze byuzuye.

Icyo Umujyi wa Kigali ubivugaho

Zimwe mu mpamvu zatanzwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, zituma habaho ubucucike muri Transit Center, bituruka ko mu mujyi uhasanga umubare munini w’abakora ibyo bikorwa bibangamira sosiyete.

Dsusengiyumva avuga ko abajyanwayo mu gihe cy’iminsi 7 bajonjorwa, buri wese akoherezwa aho agomba kujya, hakurikijwe uburemere n’amakosa y’imyitwarire ye yamugaragayeho.

Gusa na we kwagura inyubako abihuriraho na Mufulukye, akurikije umubare w’abajyanwa muri ibi bigo.

Nubwo ariko bano bajyanwa muri ibi bigo bafite imbogamizi z’ubuto bw’inyubako, hari ibindi bafashwamo birimo kuvuzwa, kugaburirwa ndetse n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Hon. Uwiringiyimana Philibert, yabajije niba mu kwita ku buzima bw’abajyanwa muri ibi bigo, ndetse niba imikoranire y’ibitaro bya Kibagabaga na CARAES yaratangiye?

Aha ni naho Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasobanuye ko ku babaswe n’ibiybobyabwenge, cyangwa bagize ikibazo cy’ihungaban n’ubundi burwayi bwo mu mutwe, bakorana n’ibitaro bya Kibagabaga na Caraes Ndera mu kubitaho.

Ku bana bavangwa n’abantu bakuru muri ibi bigo, nabwo impamvu yatanzwe ni imwe ni uko inyubako ziba zabaye nkeya. Gusa ngo bikorwa by’agateganyo, umwanya waboneka bakimurirwa ahabo hihariye, nk’uko Dusengiyumva yabisobanuye.

Abayobozi b’Uturere bagaragaje impamvu zitera imyitwarire mibi

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, na we yasobanuriye Abadepite impamvu y’ubwinshi bw’abajyanwa muri Transit Center, ko bituruka ku myitwarire mibi ndetse urubyiruko rwinshi rukishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Ati “Abenshi usanga bajya muri ubwo bucukuzi ni abata amashuri, abandi ugasanga bishora muri ibyo bikorwa bigatuma baba benshi, ariko nyuma yo kubigisha no kubasaba kubireka hari abasubira mu miryango yabo, ariko nyuma bakongera gusubira mu bikorwa bangamira sosiyete”.

Abayobozi b’uturere bose bagaragaje ko byose bituruka ku bibazo byo mu miryango, birimo amakimbirane atuma abana bata ishuri bakajya mu buzima bwo mu muhanda ,ndetse abandi bakiba, bagahungabanya umutekano.

Abadepite babitanzeho inama

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside Hon. Madina Ndangiza, yavuze ko aho kwagura inyubako ahubwo hakwiye gushakwa umuti urambye w’iki kibazo.

Umuyobozi wa NRS, Fred Mufulukye
Umuyobozi wa NRS, Fred Mufulukye

Ibi Hon. Ndangiza asanga byatuma n’ubucucike bugabanuka, ndetse n’ingengo y’imari igenda mu kubitaho ikagabanuka.

Mu myanzuro yafashwe kuri iki kibazo n’impande zombie, ni ukongera ubukangurambaga mu miryango cyane ku bayobozi b’Uturere, bityo umubare w’abata ishuri ukagabanuka kandi abana bajya mu buzererezi no mu bindi bikorwa by’urugomo bikagabanuka, ndetse aho bishoboka bigashira burundu.

Ati “Aho kwagura inyubako mureke dushyire imbaraga mu kwigisha abana no gukangurira imiryango kwita ku burere bw’abana bakiri bato, ndetse imigoroba y’ababyeyi yitabweho uko bikwiriye”.

Hon. Ndangiza yavuze ko niharamuka hashyizwe imbaraga mu bukangurambaga ndetse amakimbirane mu miryango agakumirwa, bizatanga umusaruro mwiza ndetse n’umubare w’abajya muri ibi bigo ukagabanuka.

Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu igaragaza ko mu 2023/2024, mu Kigo cya Iwawa harimo abantu 5,038, i Gitagata harimo 679, mu gihe mu Kigo cya Nyamagabe harimo 1,468.

Abo biyongera ku bandi barenga 7,632 basanzwe mu bigo by’igororamuco by’ibanze, bizwi nka Transit Centers.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka