Hari urubyiruko rwifuza gukora urugendoshuri ahari abarwayi ba Covid-19

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bifuza gukora urugendoshuri ahari abarwayi ba Covid-19 kuko byabafasha kurushaho kumenya ubukana bwayo.

Mu nsisiro usanga urubyiruko rudatinya kugenda rutambaye agapfukamunwa
Mu nsisiro usanga urubyiruko rudatinya kugenda rutambaye agapfukamunwa

Ni kenshi usanga urubyiruko rwafatiwe muri gahunda zitandukanye zirimo gutegura ibirori byo kwizihiza isabukuru yaba iy’amavuko cyangwa igihe gishize bageze ku kintu runaka bikabaviramo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Akenshi ngo babiterwa no kubwirwa ko Covid-19 ari indwara ifata abantu bakuze gusa ku buryo urubyiruko rudashobora kugerwaho n’icyo cyorezo, bityo bigatuma bahora bakerensa amabwiriza yo kucyirinda.

Bamwe mu bo Kigali Today yashoboye kuganiriza batashatse ko amazina yabo atangazwa, bayibwiye ko hatekerejwe uburyo bakoramo urugendoshuri, bakerekwa aho abarwaye Covid-19 barwariye barushaho kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda ndetse kuko kugeza ubu harimo abataremera ko Covid-19 ihari ku buryo yabahitana.

Uwo twise Hategekimana ufite imyaka 18, avuga ko akenshi urubyiruko rukunda kwemera ibintu rwiboneye n’amaso kubera ko kubibabwira baba bumva ko babakabiriza.

Ati “Urubyiruko nyine turi ba bantu batemera ibintu batabonye tu, iyo umuntu ambwiye ngo Covid iki n’iki, mba numva nyine atari ibintu bibaho, keretse uramutse unjyanye nk’ahantu hari abantu bayirwaye nyine mbona barembye. Ahongaho nyine nshobora kuvuga nti Covid irakaze ku buryo iriya ndwara jye imfashe ya nyica kuko twebwe tuba dukeneye kubona ibintu bigaragara ariko kuza ubitubwira gutya ntabwo tuba tubyumva neza”.

Mugenzi we twise Nsengiyumva, asanga haramutse hafashwe bamwe muri bagenzi babo bakajya gusura abarwayi ba Covid-19 bagaruka batanga ubuhamya.

Ati “Twebwe nk’urubyiruko ntabwo tuba turimo kubyumva neza, ahubwo jye ikintu numva bakora ni nko gufata abanyeshuri wenda bagafata nk’amashuri abiri mu kigo bakabajyana ahantu harwariye abantu ba Corona bamerewe nabi bakabyirebera koko ko ibyo bintu bihari, n’uwo muntu akamwibwirira ati jye ndimo gupfa kubera Corona genda ukebure abandi, wabyumva neza ukanagaruka utanga ubuhamya”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri minisiteri y’ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko ibyo urubyiruko rusaba bidashoboka kuko kumenya ko indwara ihari bidasaba ko umuntu ajya mu bitaro.

Ati “Kugira ngo umuntu amenye ko abantu barwaye cyangwa bafite indwara ibamereye nabi ntabwo bimusaba ko ajya mu bitaro, muri uru Rwanda udafite umuntu warwaye Covid ni nde? Aramutse ahari tukamenya aho ari dufite abantu barwariye mu ngo turakorana n’inzego z’ibanze, dufite abanjyanama b’ubuzima turakorana twumve ahantu hari icyo kibazo nibiba ngombwa mu mudugudu hari abantu bafite icyo kibazo koko twabafasha bakajyayo”.

Urubyiruko rurasabwa kudakomeza gukerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko atari indwara y’abantu bakuru nk’uko benshi muri bo babivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka