Hari resitora zitwaye nk’utubari bituma zifungwa

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko hari resitora zemerewe gukorera ahabera imurikagurisha mpuzamahanga i Kigali zitwaye nk’utubari zirafungwa zizira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yabigarutseho mu kiganiro yatanze tariki 13 Ukuboza 2020 hamwe n’abandi bayobozi, cyagarukaga ku ngamba zo kwirinda COVID-19, akaba yaranagaragaje ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 ahabera imurikagurisha.

Minisitiri Hakuziyaremye avuga ko ryitabiriwe n’abantu bavuye mu bihugu 10 ariko bazakomeza gukaza ingamba mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 dore ko mu Rwanda hamaze iminsi hongera kuboneka imibare iri hejuru y’abacyandura mu Rwanda.

Ni imurikagurisha ribaye hatarimo amasosiyete acuruza ibinyobwa bisindisha nk’uko byari bisanzwe, bikaba byarakozwe gutyo mu rwego rwo kwirinda ko abantu bashobora gusabana bikaba byabaviramo kwandura icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri Hakuziyaremye avuga ko tariki ya 12 Ukuboza 2020 bakoze ingenzura mu imurikagurisha bagasanga abemerewe gucuruza ibiribwa hari abashaka kwitwara nk’utubari bakabafungira.

Agira ati « Mu igenzura twakoze twasanze muri resitora zemerewe gukora hari izishaka kwitwara nk’utubari, hafatwa icyemezo cyo kubafungira kugira ngo bumvishwe ingamba zihari badatera impungenge abanyamahanga baje bagana u Rwanda. »

U Rwanda ruri mu bihugu 99 byasabye urukingo rwa COVID-19 kandi hari icyizere ko bishobora kuzibona vuba, gusa Abanyarwanda basabwa gukomeza kwirinda iki cyorezo kirimo kugenda kiyongera ndetse kigahitana n’ubuzima bw’abantu.

Mu gihe ibikorwa byinshi mu Rwanda birimo gufungurwa, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwarimo buzamuka kuva ingendo z’indege zasubukurwa, icyakora ngo kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020 ubucuruzi bwongeye kugenda nabi bitewe n’uko bimwe mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byongeye gusubira muri Guma mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19 kiyongereye.

Minisitiri Hakuziyaremye avuga ko imodoka zitwara ibicuruzwa zitagitinzwa mu nzira kubera ko hasigaye hakoreshwa ikoranabuhanga rya GPS mu gukurikirana imizigo mu nzira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko mutavuze se bus zitwara abenzi imyanya yose yicawemo (4), bakaba bamarana amasaha 9 cyangwa 9 (umntu avuye nka Rusumo cyangwa Kagitumba akaza yagera i Kigali agakomereza I Kamembe, nyamara ariko bitemewe aho bahurira basenga bamara amasaha atarenze 2 bitemewe!!!

Mparambo yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka