Hari iteka rya Kayibanda ryabuzaga Abatutsi kuva mu Karere kamwe bajya mu kandi

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Dr Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu, ubwo ku wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2023, ku cyigo cya GAERG-Aheza Healing and Career Center kiri i Ntarama mu Karere ka Bugesera, haberaga ibirori byiswe “GAERG turashima”, byateguwe n’umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugira ngo utege imodoka ugende wagombaga kuba ufite iki cyangombwa
Kugira ngo utege imodoka ugende wagombaga kuba ufite iki cyangombwa

Minisitiri Dr Bizimana mu kugaragaza uko ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe kuva kera na Leta mbi zayoboye u Rwanda, yavuze uko muri 63 Abatutsi bo hirya no hino mu gihugu bishwe abandi bagahunga. Icyo gihe iwabo mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, habaye ubwicanyi bukabije kurusha ahandi, bituma bamwe mu bo mu muryango we barimo nyirakuru bahava baza gutura mu Bugesera aho bita ku Gahembe.

Yagize ati “Aha mu Bugesera mpafite amateka kuko nyogokuru niho bamuciriye muri 63. Ntangiye gukura najyaga nza kumusura, ariko nataha simbivuge nkabihisha kuko bitari byemewe! Abakuru barimo data na ba data wacu ntibari bemerewe kumusura. Hazaga jye gusa”.

Ati “Data na we wari warasigaye ku Gikongoro kubera ko yajyaga avura inka z’uwari Perefe Nkeramugaba, na we ntiyari yemerewe kuhava ngo aze gusura nyina mu Bugesera, ku buryo no muri 82 ubwo uwo nyirakuru yitabaga Imana, abo mu muryango we barimo n’umuhungu we ariwe Data batashoboye kujya kumushyingura”. Abari baraciriwe mu Bugesera nabo kandi ntibari bemerewe kuhava ngo bajye mu tundi turere.

Mu gushimangira iyi gahunda y’amacakubiri no gukandamiza Abatutsi, uwari Perezida Kayibanda ngo hari iteka yari yarasohoye muri 66, rivuga ko Abatutsi bahunze batemerewe kuza mu gihugu badafite uruhushya rwa Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bahungiyemo. Abo mu gihugu nabo ntibari bemerewe kuva aho batujwe, ngo bajye mu bindi bice by’Igihugu.

Iryo teka ryanongeragaho ko n’uwaramuka atahutse, atemerewe gusaba imitungo yasize kuko ngo iba yabaye iya Komine.

Muri icyo gihe, uwitwa Sebatware André wahoze ari Perefe wa Kigali, yashyizeho amabwiriza avuga ko Abatutsi bo mu Bugesera batagomba kuhava kandi ko umuntu uzafatwa hari uwo atwaye mu modoka azabizira. Uko niko hashyizwe bariyeri ahitwa kuri Arete ari naho iryo zina ryavuye, kuko iyo imodoka yahageraga abapolisi baravugaga ngo “Arretez”, bishatse kuvuga ngo hagarara. Ni uko izina Arete rifata rityo kugeza ubu.

Habagaho n'uruhushya rwo gucumbika
Habagaho n’uruhushya rwo gucumbika

Minisitiri Bizimana yasabye abanyamuryango ba GAERG gufatanya bagakomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko igihari kandi ikomeje kwigishwa hirya no hino.

Iki gikorwa cya GAERG Turashima, cyahurije hamwe gahunda zirimo isabukuru y’imyaka 20 uwo muryango umaze ushinzwe, gushima Imana n’Igihugu ku bw’ubuzima bwiza no gufata ingamba zo kurushaho kubuha intego, kwishimira umusaruro uwo muryango wagezeho mu nzego no mu byiciro bitandukanye mu mwaka wa 2022, no gufata ingamba zo kurushaho kwiyubaka no kubaka Igihugu, ndetse no kurema icyizere n’ibyiringiro ku bandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite intege nke muri gahunda z’iterambere n’ubudaheranwa.

Iyi gahunda yari yahawe insanganyamatsiko igira iti “Kubaho kuzana impinduka”, yanaranzwe n’ubusabane hagati y’abasaga 2000 barimo abanyamuryango ba GAERG, abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa ndetse n’inshuti zabo bavuye hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyisi ni gatebe gatoki yashyizeho itegeko ribuza aba Tutsi kuva mukarere bajya mukandi bene wabo baba Hutu bamubuza kuva munzu kugeza ayiguyemo ubu uretse abokamwe ningengabitekerezo munzira mumodoka mu biro mumashuli ubu ntawe ukeneye kumenya icyo uli cyo nta fiche signalétique nta rangumuntu

lg yanditse ku itariki ya: 8-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka