Hari indi mirimo ishobora gufungurwa nyuma ya 30 Mata - Perezida Kagame

Perezida wa Repuburika Paul Kagame aratangaza ko nyuma ya tariki 30 Mata 2020, hari imirimo ishobora kuzafungurwa bitewe n’uko amakuru ku cyorezo cya Coronavirus azaba ahagaze mu gihugu.

Perezida Kagame avuga ko hari indi mirimo ishobora gufungurwa nyuma ya 30 Mata 2020
Perezida Kagame avuga ko hari indi mirimo ishobora gufungurwa nyuma ya 30 Mata 2020

Yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 27 Mata 2020 cyabaye mu buryo bwifashishije ikoranabuhanga.

Perezida Kagame avuga ko habayeho uburyo bwo gukusanya amakuru hirya no hino uko icyorezo gihagaze, hakongerwa iminsi yo kuguma mu rugo, ubwo bushakashatsi bukaba bwarakomeje kugira ngo harebwe ingamba zafatwa nyuma y’uko iminsi ya #GumaMuRugo izaba irangiye.

Agira ati “N’ubu ariko vuba aha turaza kongera dusuzume tuvuge ngo ariko duhereye ku bushakashatsi dufite, amakuru dufite, uko icyorezo kimereye nabi abantu ari mu giturage ari mu mijyi, twarekura iki kugira ngo ubuzima butangire kumera nk’uko bwari busanzwe, ibyo twaba turetse ni ibihe bishobora gutera ikibazo”?

Akomeza agira ati “Dufite indi nama ya Guverinoma izabisuzuma ihereye kuri iyo mibare ihereye kuri ubwo bushakashatsi, duhitemo ibifungurwa n’uko bifungurwa mu buryo bw’intambwe twagenda dutera, turekura buhoro kugira ngo ubuzima bwongere bugaruke. Byose turabihera mu buryo tutasubira inyuma ngo icyorezo cyongere kidutere ibibazo byinshi”.

Perezida Kagame avuga ko uko ibintu byahagaze mu gihugu haba ubukungu ndetse n’imigenderanire n’abantu, hagiye habaho inama za Guverinoma z’uko ibintu byagenda ku buryo hanafashwe ingamba zo gufunga bimwe mu bikorwa.

Gusa ngo hanakozwe ubushakashatsi bugamije kumenya uko amakuru ahagaze hirya no hino, ku buryo ari bwo bwatumye iminsi igenda yongerwa kandi imwe mu mirimo ikemererwa gukomeza.

Agira ati “Mbere y’uko dufata izindi ngamba, hazabaho nanone inama ya Guverinoma irimo na ba Minisitiri harimo n’iy’ubuzima, dusangire amakuru y’uko ibintu byifashe hirya no hino mu gihugu haba mu cyaro no mu mijyi n’umurwa mukuru”.

Ati “Tuzanasuzuma kandi uko ibintu biri kugenda hirya no hino mu bihugu bituranyi, ibyo kwambukiranya imipaka uko biri kugenda, n’uko biri kugira uruhare mu kibazo turi kwigaho, ibyo byose bizatuma tumenya umwanzuro ukwiye dufatwa”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko imyanzuro yose izafatwa izaba ishingiye ku bimaze gukorwa kandi bigaragara ko iyo myanzuro izarushaho gutuma icyorezo cya Coronavirus kirushaho kurangira, kurusha ko yatuma ibibazo byiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ABO ICYOREZO CYATEYE BARIMUNGENDO MUZABAHE IGIHE CYOGUTAHA.. GUMAMURUGO IHINDUKE GUMA MUNTARA. INZARA IRATWISHE MUDUTABARE MURAKOZE.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-04-2020  →  Musubize

GUMA MU RUGO YAGOMBYE GUSIMBURWA NA GUMA MU KARERE NONEHO IMIRIMO YOSE MU KARERE IGAKORWA UMUFUNDI AKUBAKA UMUNYONZI AKANYONGA MOTARD GUTYO UMUCURUZI AGACURUZA ARIKO NTIHAGIRE UWEMERERWA GUSOHOKA MU KARERE KE NGO YINJIRE MU KANDI.

MAHAME Sylvestre yanditse ku itariki ya: 28-04-2020  →  Musubize

Hano mu karere ka RUSIZI turirinda corona gute badufungiye amazi mu mirenge ya Nkungu na NYAKABUYE? Turikuvoma mu mibande amazi mabi ahubwo mudutegurire n’imiti ya korera. Amazi yubatswe na ADERBU muri 1997 ducukura imiyoboro dutanga imisanzu none barayafunze muri ibi bihe koko?

MUGISHA Thamar yanditse ku itariki ya: 28-04-2020  →  Musubize

Nibyo icyorezo kimeze nabi ariko nanone bazarebe niba ntabundi bwirinzi bwakoreshwa abantu bari mukazi, urugero abacuruzi bibiribwa bakomeje akazi kandi baririnze ntacyo babaye . Buri munyarwanda wese abigize ibye twakirinda Kandi ubuzima bugakomeza. Murakoze

Norbert yanditse ku itariki ya: 27-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka