Hari imirenge ishobora gushyirwa muri Guma mu Rugo mu Majyepfo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abatuye mu Ntara y’Amajyepfo gukaza ingamba mu kwirinda indwara ya Coronavirus kuko ngo hatagize igihinduka hari uduce twashyirwa muri Guma mu Rugo.

Yabibwiye abaturage bahagarariye abandi mu Mirenge ya Ruheru, Nyabimata, Kivu na Muganza, ubwo yabagendereraga kuri uyu wa Mbere tariki 5 Mata 2021.

Ubwo baganiraga yabibukije ko imibare y’abanduye Coronavirus ari myinshi cyane mu Ntara y’Amajyepfo muri iyi minsi.

Ibi binagaragarira ku mibare y’abanduye Coronavirus yasohotse tariki 4 Mata 2021, aho ku bantu 239 bashyashya bayanduye mu Rwanda, 220 bose, ni ukuvuga 92%, bari abo mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo.

Minisitiri Gatabazi yagize ati "Intara y’Amajyepfo biragaragara ko imibare iri kuzamuka. Abaturage turabibutsa ko kutirinda bishobora kubakururira kujya muri Gumamurugo. Gumamurugo, Gumamukarere cyangwa Gumamumurenge ni yo ihenda kurusha kwirinda."

Yunzemo ati "Muri ino minsi hashobora gufatwa n’ibindi byemezo kuri iriya mirenge igenda irushaho kugira imibare myinshi, ku buryo twafatanya tukazahagarika iyi Covid burundu, abaturage bakazabona inkingo mu minsi ya vuba, bakajya mu buzima busanzwe, ariko noneho twahagaritse umuvuduko yari imaze kugeraho."

Minisitiri Gatabazi yaganiriye n'abahagarariye abandi mu mirenge itandukanye yo muri Nyaruguru
Minisitiri Gatabazi yaganiriye n’abahagarariye abandi mu mirenge itandukanye yo muri Nyaruguru

Yagarutse rero ku ngamba zo kwirinda Coronavirus, avuga ko ubwo yazaga i Nyaruguru yagiye abona abantu bagenda mu muhanda batambaye udupfukamunwa, maze asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kongera kwibutsa abo abaturage amabwiriza yashyizweho yo kuyirinda.

Ati "Abaturage banyu batambara udupfukamunwa bibwira ko Covid itagera ku ishyamba kuri Nyungwe, itinya imisozi ya Nyaruguru. Abo mubabwire ko ibyo atari byo."

Yanababwiye ko indwara ya Coronavirus ihari. N’ikimenyimenyi ngo yarayirwaye, hafi iminsi 40 kandi ngo nta we yakwifuriza kuyirwara. Ikindi, ngo buri munsi hari abo ihitana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka