«Hari imbaraga umugore agira umugabo atagira»-Minisitiri Kabarebe
Minisitiri w’Ingabo James Kabarebe aratangaza ko umugabo agira imbaraga nyinshi ariko ko hari imbaraga atagira zigirwa n’umugore kuko imirimo umugore yirirwa akora abagabo bake ari bo bayishobora.
Yongeyeho ko abagore bateza imbere igihugu mu turimo twinshi bakora buri munsi ndetse ko bagize uruhare 90% mu kugarura umutekano mu gihugu.
Ibi yabivuze ubwo yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Mudende mu karere ka Rubavu, ku munsi mpuzamahanga w’abagore wabaye uyu munsi tariki 08/03/2012.
Minisitiri Kabarebe yatanze urugero rwo kurera umwana w’uruhinja ko bishoborwa n’abagabo bake cyane. Yagize ati “umugore arera umwana, agateka, akakira abashyitsi, agahinga, agakora isuku mu rugo ariko ari umugabo wasanga nimugoroba yarize amarira ayarushwa umwana!”
Uru rugero Minisitiri Kabarebe yarutanze mu rwego rwo kwereka abagabo bari bitabiriye ibyo birori ko batagomba gusuzugura abagore ahubwo bakimakaza uburinganire.

Ibi birori kandi byari byitabiriwe na Senateri Henriette Umulisa wibukije ibikorwa biteganwa muri uku kwezi birimo kwita ku mirire, gushishikarira kwita ku bikorwa by’iterambere, kwita ku burezi no gusobanukirwa imiyoborere n’imibereho myiza.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yavuze ko umurenge wa Mudende ufite abaturage basobanukiwe gahunda za Leta cyane cyane ku mirire myiza kuko nta bwaki ikiharangwa.
Abashyitsi bose baboneyeho gusura uturima tw’igikoni mu rwego rwo kureba koko niba abaturage batabikora kuko ari gahunda ya Leta ahubwo barumvise akamaro ko kurya imboga. Banafatanyije kandi guteka indyo yuzuye, kugaburira abana no gucinya akadiho.
Amakoperative y’abagore yo muri uwo murenge yari yageneye abanyamuryango bayo imifariso (matelas), ihene, intama, amasafuriya n’ibindi bikoresho ndetse abagore baha impano abagabo babo.
Abagore bo mu murenge wa Mudende bishimiye cyane uyu munsi ngo kuko banabonanye n’abayobozi bakuru. Nyirakamana Marie Claire yagize ati “iyaba twahoraga tunezerewe gutya!”
Nubwo bizihije umunsi wabo, abagore baracyafite ibibazo cyane cyane bishingiye ku bukene; nk’uko Nyirarukundo abisobanura. Yagize ati “nk’ubu umugabo wanjye abana n’ubumuga, amafaranga nkorera ni make ku buryo umwana wanjye bamwirukanye mu ishuri.”
Abagore basabye Minisitiri na Senateri kubavugira kugira ngo ibibazo abagore bagihura na byo bikemuke ndetse no kugira ngo ku umunsi w’umugore hajye hatangwa ikiruhuko kuko hari abagore benshi bifuje kuwizihiza ariko bikaba bitakunze.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu 1975. Kuri iyi nshuri ya 37 insanganyamatsiko igira iti “Turusheho Kubaka Ubushobozi bw’Umugore n’Umukobwa mu Guteza Imbere Umuryango”.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|