Hari ikizere ko igwingira ryava kuri 33% rikagera kuri 19% bitarenze umwaka

Nubwo bigoye kwemeza ko umubare w’abana bagwingiye mu Rwanda ushobora kugabanuka ukagera kuri 19% muri 2024, nk’uko biri mu ntego za Guverinoma, ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), cyemeza ko bishoboka.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'imbonezamikurire abayobozi batandukanye basuye ibigo mbonezamikurire byo muri Nyarugenge
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’imbonezamikurire abayobozi batandukanye basuye ibigo mbonezamikurire byo muri Nyarugenge

Mu myaka umunani ishize igipimo cyo kugwingira mu bana mu Rwanda cyari 38%, mu rwego rwo guhangana n’iryo gwingira, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda zitandukanye zirimo ibigo mbonezamikurire, aho umwana yitabwaho mu buryo bwose busabwa kugira ngo agire ubuzima buzira umuze.

Iyo mibare yaje guhinduka kubera ko ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS, bw’umwaka wa 2019-20, bwagaragaje ko umubare w’abana bagwingiye wagabanutseho 5%, kuko bageze kuri 33%.

Muri ubwo bushakashatsi byagaragaye ko abana bari munsi y’imyaka itanu, bari bafite ibiro bike bikabije ugereranyije n’uburebure bwabo bari 2% muri 2015, bagera kuri 1% muri 2020, mu gihe abari bafite ibiro bike ugereranyije n’imyaka cyangwa amezi bari 9%, baragabanuka bagera ku 8%.

Iyo mibare kandi ntabwo itandukanye cyane n’iy’ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye na NCDA n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), yatangajwe ku wa Kane tariki 05 Nzeri 2023, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe imbonezamikurire.

Urujeni aha amata abana
Urujeni aha amata abana

Ubwo yamurikaga ibyavuye muri ubwo bushakashatsi, Dr Félicien Usengumukiza, ukuriye ishami ry’ubushakashatsi muri RGB, yagaragaje uko Uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali duhagaze.

Yagize ati “Twifashishije impapuro zishingiye kuri DHS, tugereranya iyo muri 2015 na 2020 tureba impinduka yabaye. Mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali hari impinduka ishimishije kuko Kicukiro bageze kuri 11%, bagabanyijeho 6%, Nyarugenge yari kuri 29%, ubu iri kuri 28% bagabanyijeho 1%, Gasabo yo yasubiye inyuma kuko aho kugabanuka byiyongereyeho 1%, bava kuri 22% bajya kuri 23%.”

Mu gushaka kumenya aho imibare ku igwingira ihagaze uyu munsi, Kigali Today yabajije Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire uko byifashe ndetse niba bishoboka ko bazagera ku ntego ya Guverinoma.

Agira ati “Mu Mujyi wa Kigali Uturere turi ku mibare itandukanye, ariko byose hamwe uri nko kuri 22% mu bijyanye n’igwingira. Hari ibyo tugenda tubona bidakwiye ku mwana w’Umunyarwanda by’umwihariko, ku rwego rw’Igihugu turi kuri 33% ku bana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye.”

Abana bahabwa indyo yuzuye mu bigo mbonezamikurire
Abana bahabwa indyo yuzuye mu bigo mbonezamikurire

Ati “Icyizere gihari cya mbere ni uko abantu bamaze kubyumva, mbere ntabwo abantu bari bazi icyo igwingira ari cyo, nta nubwo bari bazi ingaruka zo kugwingira, ni ugukomeza kubisobanurira abantu bagahindura imyumvire. Iminsi igihumbi twese dufatanyije bakayikomeraho cyane, twagera no kuri 0%.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko Leta y’u Rwanda mu cyerekezo cyayo, cyo kubaka ubukungu bwisumbuyeho kandi bushingiye ku bumenyi, ishyize imbaraga ku buzima bwiza bw’umwana.

Ati “Bumwe mu buryo bwo kugera kuri icyo cyerekezo, ni ingo mbonezamikurire zihagije, zikora neza kandi zitabirwa na buri wese, kuko imbonezamikurire y’abana bato ari imbumbe ya serivisi zikomatanyije, zihabwa umwana kuva agisamwa kugera agize imyaka itandatu.”

Akomeza agira ati “Iyo umwana azihawe akura neza, agakurira mu muryango akunzwe, akurikiranwa n’ababyeyi bombi kandi bafatanyije. Kwita kuri iyi gahunda no kuyishyira mu bikorwa nk’uko bikwiye, bisobanuye kubaka umuryango mwiza, kuzagira Umunyarwanda twifuza ejo hazaza, usobanukiwe, wiyizeye, ubana n’abandi neza, ufite ubumenyi bukwiye kandi ushobora kuba igisubizo cy’ibibazo binyuranye bibangamira iterambere ry’Igihugu cyacu.”

Ngo hari ikizere ko igwingira rizakomeza kugabanuka
Ngo hari ikizere ko igwingira rizakomeza kugabanuka

Abaganga bagaragaza ko kugwingira biterwa no kuba umwana atarabonye indyo yuzuye igihe kirekire no kurwaragurika, bikagira ingaruka z’igihe kirekire, kuko bibarwa ko igwingira rigabanya ubukungu bw’Igihugu ku kigero cya 3% by’umusaruro mbumbe wacyo, kubera ko umwana wagwingiye adatanga umusaruro nk’uwa mugenzi we bangana.

Mu bigo mbonezamikurire hanatangirwa ubumenyi butandukanye bukangura ubwonko bw'abana
Mu bigo mbonezamikurire hanatangirwa ubumenyi butandukanye bukangura ubwonko bw’abana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka