Hari icyizere cyo gukemuka kw’ibibazo hagati ya Uganda n’u Rwanda - Alain Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aratangaza ko ibiganiro hagari ya Perezida Kagame n’umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, bitanga icyizere cyo kongera gutsura umubano w’ibihugu byombi ku kigero cya 60%.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda

Icyakora umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko abantu badakwiye kumva ko ibibazo byari bihari bihita bikemuka kuko nabyo ari byinshi, ariko ko urwego rw’ibiganiro byabaye hagati y’abayobozi bombi ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, bifite akamaro kanini ko kongera gutsura umubano.

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa Radio Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko ibiganiro hagati y’abo bayobozi bombi bitanga icyizere cyo ku rwego rudasanzwe, ugereranyije n’ibiganiro byagiye bibaho birimo n’abahuza ku mpande zombi mu kongera gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Agira ati “Ibiganiro byabaye kuri ruriya rwego ntabwo ibyemezo byafatiwemo bikunda gutinda gushyirwa mu bikorwa, ariko ntabwo bivuze ko bihita bikorwa mu minsi ibiri cyangwa itatu kuko ibibazo bihari nabyo biraremereye”.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma avuga ko abantu bakwiye gutegereza bakareba ibikorwa bitari amagambo kubera uburemere bw’ibibazo u Rwanda rwagiye rugaragariza Uganda, ko rubangamiwe no kuba icyo gihugu gicumbikiye abatera u Rwanda.

Hari kandi Abanyarwanda baba muri icyo gihugu bahohoterwa kenshi, naho Uganda ikagaragariza u Rwanda ko abo Banyarwanda aba ari abatasi barwo.

Agira ati “Batubwiye ko ibyo baganiriyeho byemejwe ko biva mu magambo bikajya mu bikorwa, niba hari imbogamizi ku ruhande rwa Uganda zikarangira n’izo ku ruhande rw’u Rwanda zikarangira, ibintu ikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa”.

Yongeraho ati “Abantu ntibumve ko ubwo bahuye bihita bikemuka ariko nibura 50% cyangwa 60% ibisubizo byiza bihari. Ubu ni ukureka ibyo kohererezanya intumwa, cyangwa kugirana ibiganiro ahubwo ibintu bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa”.

Mu minsi itarenze 10 intumwa ya Uganda Adonia Ayebale yari yaje mu Rwanda izaniye ubutumwa Perezida Kagame, bwari bwoherejwe na Perezida Museveni wa Uganda, nyuma akurikirwa n’umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba mu buryo butunguranye wahise asura u Rwanda nabyo bituma Abanyarwanda benshi bumva bafitiye inyota igisubizo cyiza, ku bibazo bisanzwe by’imibanire hagati y’u Rwanda na Uganda byagize ingaruka ku migenderanire n’ubuhahirane hagati y’ibiguhu byombi.

Umuhungu wa Perezida Museveni akimara gusura u Rwanda, yakomeje kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze nka Twitter ko yishimiye kuganira na Parediza Kagame wanamwakiriye ku meza, kandi ko ibiganiro bagiranye bisubiza mu gihe cya vuba ibibazo by’imibanire n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka