Hari ibirimo gukorwa kugira ngo Abanyarwanda bose bashobore kwihaza mu biribwa

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko iri mu rugamba rwo gushakira ibisubizo ikibazo cy’Abanyarwanda bagera hafi kuri 20% batihagije mu bijyanye n’ibiribwa.

Nubwo hari ibyagiye bikorwa mu bijyanye na gahunda y’ibizasarurwa, ariko kandi ngo hari n’ibirimo gukorwa kugira ngo Abanyarwanda bose bashobore kwihaza mu biribwa.

Bimwe muri byo, harimo gahunda zo guhinga ubutaka, kuhira, gukoresha inyongeramusaruro, kwigisha abahinzi guhinga neza, no kongera ubwiza bw’imbuto, byose birakorwa mu rwego rwo kongera umusaruro, kugira ngo abihagije mu biribwa barusheho kwiyongera nubwo kugera 100% bishobora kugorana.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Dr. Telesphore Ndabamenye, avuga ko nubwo hari aho bataragera neza nk’Igihugu ariko abagera kuri 80% by’abagituye bihaza neza mu biribwa.

Ati “Tubivuze neza nk’u Rwanda hari aho tutaragera neza, ariko urebye mu mibare dufite, 80% by’abaturage bihagije mu biribwa. Hagasigara hafi 20% badafite ibiribwa bihagije, ni ukuvuga ngo baba bafite ibyo kurya ariko bidahagije, ariko iyo tubireba mu mibare, tubona hari n’ingamba zihari kugira ngo birusheho kwiyongera, kuko hari ibyagiye bikorwa muri gahunda yo kongera umubare w’ibyo tuzasarura, iyo urebye muri rusange n’icyo kigero tuzakirenga abihagije barusheho kwiyongera.”

Nubwo harimo gukorwa gahunda zitandukanye zo kongera ibiribwa kugira ngo abantu barusheho kwihaza, ariko kandi ngo hagomba no gutekerezwa uburyo ibiribwa byongerwa bitagira ingaruka ku buzima bw’abantu bitewe n’ibiba byakoreshejwe ngo umusaruro wiyongere, hatekerezwa uburyo abakoresha ubuhinzi bw’umwimerere bwarushaho kwiyongera.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko hari uburyo bwo gukoresha inyongeramusaruro mu buryo butandukanye, burimo gukoresha umwimerere w’ibyo basanganywe nk’ifumbire y’imborera ituruka mu bintu bisanzwe bikoreshwa.

Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda uteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere mu Rwanda, Lise Chantal Dusabe, avuga ko ubuhinzi bw’umwimerere ari ubuzima kubera ko kuri ubu Isi irimo guhura n’ibibazo byinshi.

Ati “Ubuhinzi bw’umwimerere ni ubuzima, kubera ko Isi irimo guhura n’ibibazo byinshi bitandukanye, abantu bari mu mihindagurikire y’ibihe, hari ibiza bitandukanye, hari ibibazo Isi irimo guhura nabyo, uburyo duhingamo iyo ubirebye usanga harimo ikibazo, ubuhinzi bw’umwimerere ni ukugira ngo turebe n’iki cyakorwa kugira ngo uburyo ibiryo bibonekamo bikomeze kuboneka, niba turiye uyu munsi, n’ejo tuzarye, n’abadukomokaho bazabone ibiryo mu buryo buhoraho.”

Ernest Nshimiyimana ni umucungamutungo wa koperative Dukunde Kawa Musasa nka bamwe mu bakora Kawa y’umwimerere, avuga ko hakiri imbogamizi ko abahinzi bitiranya ubuhinzi bw’umwimerere n’ubuhinzi gakondo.

Ati “Ubuhinzi gakondo ni ni igihe udakoresha amafumbire n’imiti, ukabikora no mu buryo bwa gakondo budafitemo ubumenyi nka siyanse no guhanga udushya, mu gihe mu buhinzi bw’umwimerere dukoresha siyanse tugakoresha guhanga udushya, kuko dufata siyanse tukayihuza n’ubuhinzi bwa gakondo, tugateza imbere ubuhinzi dukora ya ba ku buso buto ndetse no ku giti.”

Akomeza agira ati “Ndi umuhamya wemeza ko ubuhinzi bw’umwimerere butanga umusaruro kurusha n’ubuhinzi bukoresheje ifumbire n’imiti, kubera ko abahinzi bacu baba mu buhinzi bw’umwimerere bashobora gusarura hagati y’ibiro bine na bitanu mu gihe abandi bahinzi bakoresha amafumbire uba usanga impuzandengo iri mu biro bitatu, ibyo bigaragaza ko ubuhinzi bw’umwimerere butanga umusaruro mwinshi kandi mwiza mu buryo bw’uburyohe ndetse n’ubuziranenge.”

Mu Rwanda abahinzi bakoresha ifumbire y’imborera barenga 70% mu bahinzi banini, mu gihe abagera kuri 30% bayikoresha ari abahinzi bato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ninibyagaciiro cneee😂😂😂😍😍😍🥰🥰

Uzabumwana Jean Paul yanditse ku itariki ya: 5-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka