Hari hiyemejwe gukora umuganda ufite agaciro ka miliyoni 350 none hamaze gukorwa urengeje miliyoni 412

Kuva muri Nyakanga 2011 kugeza muri Mata 2012 akarere ka Nyabihu kakoze ibikorwa by’umuganda bifite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 412 mu gihe mu mihigo ya 2011/2012 hari hiyemejwe ko hazakorwa umuganda ufite agaciro kangana na miliyoni 350.

Kuba harakozwe umuganda ufite agaciro kanini ugereranyije n’ibyari byiyejejwe mu mihigo byatewe n’uko hitabiriwe ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze (12 and 9 years basic Education) bigashyirwamo imbaraga nyinshi; nk’uko bisobanurwa na Eugene Rudaseswa, ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyabihu.

Ikindi cyongereye agaciro k’umuganda ni imisarani y’abatishoboye yubatswe mu miganda. Bitewe n’ibiza byagiye byibasira akarere ka Nyabihu muri iki gihe cy’imvura byatumye hongerwa ingufu mu gukora imiganda hirya no hino bituma agaciro kawo na none kiyongera.

Abayobozi batandukanye ku rwego rw'igihugu nabo bifatanyije n'abaturage ba Nyabihu mu miganda itandukanye.
Abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu nabo bifatanyije n’abaturage ba Nyabihu mu miganda itandukanye.

Abaturage barashimirwa uburyo bitabira ibikorwa by’umuganda yaba mu gusubiranya ahashegeshwe n’ibiza, kubaka ibyumba by’amashuri, kurwanya isuri n’ibindi.

Safari Viateur

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka