Hari gukusanya ibitekerezo ku itegurwa ry’intego z’ikinyagihumbi

Abagore bo mu karere ka Musanze batanze ibitekerezo ku byo babona byashingirwaho hategurwa intego z’ikinyagihumbi za nyuma y’uriya mwaka, mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo ku ntego z’ikinyagihumbi za nyuma ya 2015.

Mu gikorwa cyabaye tariki kuwa Kane 18/04/2013, Agnes Ntibanyurwa, umwe mu bahagarariye Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage mu Rwanda (UNFPA), yavuze ko ibitekerezo biri gukusanywa ari ibirebana n’iterambere,umurimo, kurwanya ubukene n’ibindi.

Ati: “Turimo turakira umusanzu waburi wese, icyo yifuza kuri gahunda z’iterambere n’umurimo, ubukene, uburinganire hagati y’umugore n’umugabo, ubuzima ndetse no kubungabunga ibidukikije”.

Abagore bashyizwe mu matsinda ngo batange ibitekerezo.
Abagore bashyizwe mu matsinda ngo batange ibitekerezo.

Yavuze ko ibi bitekerezo biri gukusanywa, kugirango bizatangwe nk’igihugu uzabe ariwo musanzuwacu, cyane ko intego z’ikinyagihugumbi zishize, umuturage atigeze azigiramo ijambo ku rugero rumwe n’iziri gutegurwa.

Ntibanyurwa,avuga kandi ko ubu ibitekerezo bicyakirwa, ikizavamo kikaba kizatangarizwa abantu. Abagore bo mu nzego zitandukanye nibo batumiwe, nk’abahagarariye abandi,abahinzi, abari mu makoperative,abatize, abahejejwe inyuma n’amateka n’abandi.

Consolee Nyirahabimana, umugore uturuka mu murenge wa Gacaca akarere ka Musanze, avuga ko igitekerezo yifuza ko kitabura mu by’ingenzi ari ikirebana no kwegereza abaturage amashanyarazi kuko ngo ari imwe mu nkingi z’iterambere.

Ati: “Turifuza kandi ko gahunda zo kubungabunga ibidukikije nazo zazibandwaho, kuko iyo bihungabanyijwe Ibiza bitwugariza, bigatuma tutakaza imyaka, amazu ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima”.

Iyi gahunda yo gukuzanya ibitekerezo ku bijyanye n’ibizibandwaho mu ntego z’ikinyagihugumbi zitaha, yabereye mu turere tune duhagarariye intara zose, harimo Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka