Hari benshi bashaka kwitabira Rwanda Day izabera muri Amerika - Alain Mukuralinda

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda (MINAFFET), yatangaje ko ibirori byiswe Rwanda Day, byo guhurira mu mahanga kw’Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu byongeye gusubukurwa, bikaba bigiye kubera i Washington muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), ku matariki ya 02-03 Gashyantare 2024.

Benshi barashaka kwitabira Rwanda Day izabera muri Amerika
Benshi barashaka kwitabira Rwanda Day izabera muri Amerika

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yabwiye Kigali Today ko bakirimo gutegura neza ibisobanuro birambuye ku myiteguro y’uyu munsi mukuru, bakaba baza kubitangariza abantu bose babikeneye.

Mukuralinda yagize ati "Rwanda Day irimo gutegurwa, abantu batangiye kwiyandikisha, ariko ibijyanye na gahunda, gushaka visa, abiyandikisha, ibyo bibazo byose barimo kubishakira uko byaza gusubirizwa hamwe".

Yakomeje agira ati "Biri kubazwa n’abantu benshi, abanyamakuru n’abatari abanyamakuru, abantu ku giti cyabo, ikigaragara ni uko abantu benshi bashaka kujyayo."

Itangazo rya Rwanda Day ryashyizwe ku rubuga X rwahoze ari Twitter rwa MINAFFET, rirahamagarira abifuza kwitabira ibyo birori kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwandaday.rw, mu rwego rwo kuba bafashe imyanya.

Urubuga X rwa Rwanda Day ruvuga ko iyi gahunda yari yarasubitswe, bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ikaba ngo igarutse yari itegerejwe cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nanjye ndifuza kurya muri rwanda day

Rurengera Fidel yanditse ku itariki ya: 25-01-2024  →  Musubize

Nanjye ndifuza kurya muri rwanda day

Rurengera Fidel yanditse ku itariki ya: 25-01-2024  →  Musubize

Tel yange ni 0788473303 mwambwira uko nakwiyandikisha nkazitabira RWANDA DAY izabera Washington DC muri February 2024.Murakoze.
BELLANGE Stany NGENDAMBIZI

BELLANGE Stany NGENDAMBIZI yanditse ku itariki ya: 17-01-2024  →  Musubize

Muraho neza,
Nange ndashaka kwitabira RWANDA DAY izabera Washington DC muri February 2024, mumbwire uko niyandikisha. Murakoze

BELLANGE Stany NGENDAMBIZI yanditse ku itariki ya: 17-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka