Hari amavuriro amaze hafi amezi atanu RSSB itayishyura

Abakorera mu mavuriro (Postes de santé), barinubira kuba Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kibarimo amezi ane, n’ukwa gatanu kukaba kuri hafi kurangira, none bakaba barimo gutanga serivisi itari nziza.

Hari amavuriro amaze hafi amezi atanu atishyurwa
Hari amavuriro amaze hafi amezi atanu atishyurwa

Bamwe mu bakorera mu mavuriro yo mu Karere ka Huye babashije kuvugana na Kigali Today, bavuga ko urebye iki kibazo kiri rusange, kandi ko muri rusange baheruka kwishyurwa mu kwezi kwa gatanu.

Uku gutinda kwishyurwa kandi ngo guturuka ahanini ku buryo bushyashya bazaniwe, bwo kwishyuza bifashishije ikoranabuhanga buri kubatonda. Urugero, hari aho basabwa kuzuza indwara basanze mu murwayi, nyamara ntaho kuzuza ibimenyetso bamusanganye, bituma usanga hari ibizamini batanga RSSB itemera kwishyura, ikabategeka gusubiramo bakishyuza ibijyanye n’indwara yabonetse.

Umwe muri bo agira ati “Hari nk’igihe umudamu uri mu kigero cyo kubyara aza kwivuza avuga ko ari kwihagarika akababara, akanakubwira ko amaze amezi nk’abiri atabona imihango. Icyo gihe afatirwa ikizamini cy’inda kugira ngo imiti ari buhabwe itaza kumugiraho ingaruka, RSSB ikanga kubyishyura kuko ngo icyo kizamini kiba kidahuye n’indwara yavuwe.”

Ikibarakaza kurusha ni uko umuntu atanga fagitire bakayimugarurira ngo ayikosore, yayitanga yizeye ko nta makosa asigayemo bakongera bakayimugarurira bamusaba gukosora ibindi, ku buryo hari n’abavuga ko iy’ukwa gatandatu bamaze kuyikosora ubugira kane.

Ibi bituma abakorera muri za postes de santé bibaza impamvu amakosa atabonerwa rimwe, bityo bagatekereza ko ibyo bakorerwa ari uburyo bwo kubananiza.

Amezi ane bamaze batishyurwa atuma basigaye batanga serivisi mbi ku babagana, kuko batabasha kugura imiti baba bakeneye nyuma yo gusuzumwa, nk’uko bivugwa na Pascasie Nirere, ukorera muri Poste de santé ya Kamwambi mu Murenge wa Rwaniro.

Agira ati “Ibi byose birikaraga bikagaruka kuri wa muturage watanze mituweli, kuko niba ntafite imiti, ku kigo nderabuzima na ho nta yihari kuko na bo batinze kubishyura. Umuturage aririrwa azenguruka ashakisha aho iri, akayibura. Bisaba ko ashakishiriza ku mavuriro menshi.”

Ibi kandi binagira ingaruka ku mibereho yabo n’abo bakoresha, kuko batabasha kubahemba, na bo ntibabashe kwihemba, ku buryo ngo ingo zabo zakennye, bakaba ubu bicuza kuba baremeye guta akazi k’ubuforomo bakoraga mbere. Byanatumye ubu baratangiye gutekereza kongera kugasubiramo nubwo bizasaba igihe cyo kugira ngo babashe kongera kukabona.

Nirere ati “Ngira abakozi babiri. Nta n’umwe uheruka guhembwa. Nanjye n’ubwo ndi rwiyemezamirimo nshobora kuburara. Ndabyuka mu gitondo njya ku kazi, ariko umwana wanjye simbasha kumwishyurira ishuri.”

Akomeza agira ati “Nk’ubu namwohereje ku ishuri ku ideni, narababwiye nti hari aho nkora, nibanyishyura nanjye nzaza nishyure. Ubu se ejo mu gitondo ntibazamwirukana, kandi twaretse akazi tugira ngo tuze natwe dukorere Igihugu, ariko biranze!”

Imyenda bafashe muri banki batangira na yo iri mu bigiye kubasaza, kuko amezi bamaze batishyura ubukererwe bwatumye ubwishyu basabwa bwiyongera, none bahangayikishijwe n’uko amaherezo banki zizabatereza imitungo batanzeho ingwate.

Iki kibazo kandi ntigifitwe na postes de santé gusa kuko no mu bigo nderabuzima ndetse no ku bitaro gihari, kuko nko ku bitaro bya Kabutare baheruka kwishyurwa mu kwezi kwa gatandatu.

Icyakora nanone bo ntibafite ikibazo nk’icy’abakora mu maposte de santé, kuko byibura bo farumasi y’akarere ibaguriza imiti nyamara amaposte de santé yo akaba atagurizwa.

Twifuje kumenya icyo RSSB ibivugaho, maze mu buryo bw’inyandiko basubiza ko kuva hatangira gukoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyuza no kwishyura inyemezabuguzi z’amavuriro mu kwezi kwa kane (4), byagaragaye ko hari amavuriro agenda yishyuza n’ibyo atari akwiye kwishyuza.

Mu kubigenzura, igihe ayo makosa yaba yakozwe agambiriwe cyangwa ari ukwibeshya agaragariye, inyemezabuguzi isubizwa ivuriro ngo riyikosore.

Hari aho muri RSSB banditse bagira bati “Iyo rero igarutse itakosowe yose, irongera igasubizwayo, ari na ho amavuriro asabwa uruhare rwayo mu gukosora ibyo basabwe byose, ndetse no kwirinda kohereza inyemezabuguzi zirimo amakosa.”

RSSB ngo yanafashe ingamba y’uko abakozi bayo n’ab’amavuriro bakomeza guhugurwa ku buryo ayo makosa yakwirindwa, bityo igikorwa cy’igenzura kikihutishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka