Hari abifuza gufashwa kuzirika ibisenge by’inzu

Abaturage batishoboye mu Karere ka Ruhango, barasaba guhabwa ubufasha bwo kubona imigozi yabugenewe mu kuzirika ibisenge by’inzu, no guhabwa ubumenyi mu kuzirika izo nzu mu rwego rwo gukumira ibiza bishobora guterwa n’ingaruka y’imvura y’umuhindo igiye kugwa.

Basaba kwigishwa uko ibisenge by'amazu bizirikwa
Basaba kwigishwa uko ibisenge by’amazu bizirikwa

Ibyo barabivuga mu gihe Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), isaba Abanyarwanda kwitwararika mu mvura y’Umuhindo bakazirika ibisenge by’inzu, kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga, no kubaka za fondasiyo zitega amazi ashobora gusenya amazu ahereye hasi.

Mu gace k’amayaga ahakunze kugaragara ibisenge by’amazu biguruka, n’atwarwa n’amazi kubera imiterere yaho, abaturage bavuga ko bakeneye ubufasha aho bigaragara ko abaturage badafite ubushobozi n’ubumenyi bwo kuzirika ibisenge by’amazu.

Umwe mu batuye mu Murenge wa Kinazi wubakiwe inzu kuko atari yishoboye avuga ko nk’abatishoboye bahabwa isakaro ry’amabati, bakabura ubushobozi bwo kugura imigozi yo kuzirika ibisenge cyangwa abubakirwa amazu hakaba igihe imigozi iba mikeya, bagashyiraho iyabonetse ku buryo iyo umuyaga uje uyasakambura.

Abaturage basabwa kandi kubakira za fondasiyo z'amazu ngo amazi atazitwara
Abaturage basabwa kandi kubakira za fondasiyo z’amazu ngo amazi atazitwara

Agira ati “Hari ubwo tutazirika ibisenge cyangwa bikazirikwa nabi, twifuza ubufasha mu bumenyi tukamenya uko ibisenge bizirikwa, n’ubushobozi bwo kuzirika amazu kuko hari igihe baduha isakaro, imigozi ikaba mike ntubashe kwigurira indi n’ubundi umuyaga waza ukabitwara”.

Sebugabo Emmanuel na we ahamya ko ibiza bikunze kugaragara ku Mayaga ari umuyaga mwinshi utwara ibisenge by’amazu, uterwa no kuba nta mashyamba ahagije ahari, kandi hakaba abaturage badashoboye kwigurira imigozi yo kuzirika ibisenge by’amazu.

Agira ati, “Abantu muri aka karere baratandukanye hari abadafite ubumenyi mu kuzirika ibisenge by’amazu, mbese hakorwe ubukangurambaga abishoboye babishishikarizwe abatabishoboye bafashwe”.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, avuga ko muri iyi minsi ari igihe cyiza abaturage baba badafite imirimo myinshi y’ubuhinzi, ku buryo bafite umwanya wo guhana imiganda yo gufatanya kuzirika ibisenge by’amazu, by’umwihariko mu gace k’Amayaga kadafite ibiti byinshi birinda umuyaga no kuguruka kw’amazu.

Minisitiri Kayisire asaba abaturage kuzirika ibisenge by'amazu ngo birinde ibiza
Minisitiri Kayisire asaba abaturage kuzirika ibisenge by’amazu ngo birinde ibiza

Asaba abaturage gusibura imirwanyasuri no guhanga indi mishya, kandi ko abayobozi babishinzwe bibutsa abaturage, kugira ngo hatabaho kurangara imvura ikazagwa iteza ibibazo kandi ubundi ari umugisha.

Agira ati “Abayobozi basanzwe babikangurira abaturage kugira ngo bahore bibuka ko bashinzwe kwita ku kurwanya isuri, inzego z’ibanze zigomba gushyiramo ingufu kugira ngo imibereho myiza y’abaturage idahungabana”.

Ku kijyanye n’abavuga ko badafite ubushobozi, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Ruhango Rusiribana JMV ashishikariza abaturage kwitegura imvura y’umuhindo bazirika ibisenge by’amazu yabo, aho badafite ubushobozi bagafashwa.

Gusibura imirwanyasuri yasibamye ni indi nama yo kwirinda ibiza
Gusibura imirwanyasuri yasibamye ni indi nama yo kwirinda ibiza

Agira ati “Ubukangurambaga turimo na MINEMA bugamije ko nibura umuturage ufite ubushobozi arwanya isuri, akazirika igisenge akanubakira inkengero z’inzu ye kugira ngo twirinde ibiza, utabishoboye tukamufasha mu bundi buryo”.

Ubukangurambaga bwa Minisiteri Ishinzwe Imicungire y’Ibiza buri gukorwa hirya no hino mu Gihugu, mu gihe imvura y’umuhindo yatangiye guteguza ko igiye kugwa, hakaba hagamijwe kurinda ingaruka zaterwa n’ibiza byagakwiye kwirindwa.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana JMV, avuga ko abazagaragara ko nta bushobozi bafite bazafashwa
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana JMV, avuga ko abazagaragara ko nta bushobozi bafite bazafashwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka