Hari abatorohewe no kugera mu rugo saa kumi n’ebyiri, abakora ingendo za ngombwa barafashwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ku munsi wa mbere wo gutaha saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) abaturage muri rusange bagaragaje ubushake bwo gutaha kare ariko hari abatorohewe no kubahiriza iyo saha.

Mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba wasangaga abaturage by’umwihariko abakorera mu mujyi wa Muhanga bafunga imiryango bataha, abandi na bo buzuye mu mayira abacyura ku buryo kugera saa moya wasangaga hari bake cyane bakererewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko umunsi wose inzego z’ubuyobozi ziriwe zikangurira abaturage kubahiriza amabwiriza, harimo no gutaha ku isaha yagenwe ugereranyije n’iyari isanzwe yo gutaha saa mbili ku buryo bake mu batorohewe no kuyubahiriza hari icyizere cyo kwikosora.
Agira ati “Abenshi twabonaga babyumva, twiriwe mu masoko, mu maduka tubamenyesha uko bubahiriza amabwiriza mashya cyane cyane isaha yo gutaha. Saa kumi n’ebyiri zasaga n’izagoye bamwe kuko bari bameneyereye gutaha saa mbili z’ijoro, umunsi wa mbere abantu babyumvise kuko twafashe bake barengeje isaha ku buryo ejo n’ejobundi hari icyizere cy’uko bazaba babyumvise”.
Abakora ingendo za ngombwa bafashijwe nk’uko byari biteganyijwe
Kayitare avuga ko abantu bagaragaye bakeneye gukora ingendo za ngombwa bari biganjemo abarimu bajya kwigisha, abanyeshuri bajya kwiga n’abandi baturage bari bazindukiye i Muhanga bakeneye gusubira nk’i Kigali cyangwa bava i Kigali baza i Muhanga, urugero nk’abajya kwivuza amaso i Kabgayi.

Ibyo ngo byasabye ko inzego zishinzwe umutekano n’iz’ibanze bakorana kugira ngo abakeneye kugenda boroherezwe kandi byagenze neza kuko n’abandi bakiri mu ngendo ziva i Kigali zinyura i Muhanga bakomeje gufashwa.
Bamwe muri abo harimo abakora umwuga w’ubwubatsi n’abakoraga imirimo iciriritse mu mujyi wa Kigali, hakabamo ariko n’abavaga i Kigali bimukira ku kazi mu turere dutandukanye.
Umwe mu babyeyi wari wimukanye n’umuryango we agiye kwigisha mu Karere ka Nyanza yageze mu Mujyi wa Muhanga saa moya n’igice z’ijoro (19h30’) atwawe n’umushoferi yakodesheje i Kigali akaba ahamya ko inzego z’umutekano zakomeje kumufasha mu rugendo.
Agira ati “Nakoze ikizamini mu mujyi wa Kigali cyo kwigisha ariko banyohereza kwigisha i Nyanza, ubu rero ni yo mpamvu nafashe abana bose nkaba nimukiye i Nyanza kuko mu Ntara ho amasomo arakomeje si nka Kigali”.

Avuga ko yatse uruhushya mu buryo bw’ikoranabuhanga ngo abashe gukodesha imodoka ariko rumugeraho rukererewe ku buryo yanageze mu mujyi wa Muhanga rwarangiye ariko inzego z’umutekano zikomeza kumufasha ngo agende ndetse n’umushoferi umutwaye bamwemerera ko nta kibazo aza kugira.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bakererewe gutaha babarirwaga nko muri 80 mu ma saa moya z’ijoro bo bafashwe bajyanwa aho bigishirizwa kugira ngo bace ukubiri no kunyuranya n’amabwiriza.
Ubuyobozi buvuga ko abava mu Mujyi wa Kigali bagana mu Ntara banyuze mu Karere ka Muhanga boroherejwe ingendo, kandi ko n’abagikeneye ubufasha bakomeza kubuhabwa ariko bitavuze kubigira impamvu yo gukora ingendo zitari ngombwa.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|