Hari abatekereza ko akuma gapima umuriro kagaragaza ko batarwaye COVID-19

Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera baremeza ko bamaze gusobanukirwa uburyo bwo kwirinda COVID-19 aho bakomeje kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyo cyorezo bambara neza agapfukamunwa, bakaraba intoki ndetse banahana intera nk’uko bisabwa.

Gusa ikibazo abo baturage bafite ni icyo kudasobanukirwa itandukaniro ry’ibipimo bya COVID-19 byifashishwa kugira ngo hamenyekane uyirwaye cyangwa utayirwaye, aho bakomeje kwirara bizera ko ari bazima nyuma y’uko bapimwe hifashishijwe akuma gasuzuma umuriro kitwa Thermoflash, bo bakumva ko gahagije mu kumenya ko ari bazima cyangwa barwaye COVID-19.

Abo Kigali Today yasanze mu mudugudu wa Kabaya mu isoko ry’ibirayi ryo mu isantere ya Nyarwondo, bavuga ko nta burwayi bwa COVID-19 bubarangwaho nyuma y’uko bakomeje gupimwa hifashishijwe ako kuma gasuzuma umuriro.

Umukecuru umwe ati “Turabyumva ko iyo ndwara ikomeje kwica abantu, gusa twe ntabwo turayirwara. None se ko itaratugeraho njye nkaba ntayo mfite, uyu akaba ntayo afite n’uriya akaba ntayo afite urumva twamenya ko tuyirwaye? Tunyura ahantu bakadutunga ka kuma mu musaya bakatubwira ko turi bazima, tukagenda twishimye”.

Undi ati “Nta munsi batadupima, badutunga ka kuma bakatubwira ngo dutambuke nta kibazo, none se urumva tudapimwa? Turi bazima rwose turiyizeye na bo barabitubwira ngo tugende turi bazima igisigaye ni ukwirinda twambara neza udupfukamunwa, duhana intera kandi dukaraba intoki”.

Undi muri bo ati “Badutunga kariya kantu batubwira ko nta kibazo, tukiruhutsa tuti Corona turayisimbutse, hari uwo bayisanzemo baramubwira bati icara hariya, njye barandeka ndagenda ndiruhutsa, ubu ndi muryerye rwose, kandi ntiduhwema kuyirinda urabona ko twese twambaye neza udupfukamunwa, twahanye intera kandi twanakarabye intoki, gutaha nta kurenza saa moya”.

Nubwo abo baturage bafata ko kuba bapimishwa akuma gasuzuma umuriro bihagije kubona ko batarwaye COVID-19, impuguke mu by’ubuvuzi ziremeza ko kariya kuma kadahagije ngo umuntu abe yakwizera ko ari muzima, ngo kifashishwa mu rwego rwo gusuzuma kimwe mu bimenyetso bya COVID-19, mu rwego rwo kurinda ko uwaramuka arwaye yakwanduza abantu mbere y’uko bapimwa.

Mu rwego rwo kumara impungenge abaturage, Kigali Today yegereye Dr Muhire Philbert, umwe mu mpuguke mu bijyanye n’ubuvuzi, akaba n’umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri atanga ibisobanuro birambuye muri aya magambo.

Yagize ati “Gupima COVID-19 no kubona uyirwaye birakorwa mu buryo bubiri, hari uburyo bukoreshwa mu minota 15 umuntu akaba abonye igisubizo hifashishijwe Laboratoire, hakaba n’ikindi gipimo gifata amasaha 24. Ni igipimo na cyo dufata mu muhogo tugapima na cyo muri Laboratoire, hari n’aho na cyo gifatwa mu izuru kimwe n’icyo gitanga igisubizo mu minota 15, ibyo bipimo bibiri rero ni byo byerekana ko umuntu afite COVID-19 cyangwa atayifite”.

Arongera ati “Kiriya gipimo bita Thermoflash kijyanye no gupima umuriro ni icyo gupima umuriro nyine, gikoresha thermometer, ni ugupima ikimenyetso muri bimwe bikunze kugaragara ku murwayi wa COVID-19. Ni ikimenyetso kidakunda kubura ku murwayi, ni yo mpamvu gishyirwamo imbaraga ariko ntabwo ari cyo kigaragaza ko umuntu afite COVID-19, buriya gupima umuriro ni ibyo kugira ngo uwo twakeka tumushyire ahihariye mu gihe ategerejwe gupimwa kugira ngo atanduza abandi, ariko ntaho bihuriye n’uko umuntu uhita uyimubonamo ako kanya”.

Uwo muganga asobanura ko kwisuzumisha umuriro ari ngomba ndetse akangurira abantu kugana aho bapimira umuriro nk’uburyo bwo kumenya uko bahagaze kugira ngo bafashwe, hirindwa ko hari uwakwanduza abandi.

Kuba abo baturage batazi gutandukanya ibyo bipimo ni kimwe mu byagarutsweho na Uwanyirigira Marie Chantal uyobora Akarere ka Burera, aho avuga ko kuba abaturage batabisobanukiwe ibyo biri mu nshingano z’ubuyobozi, aho bakomeza ubukangurambaga mu kubaha ibisobanuro no kubakangurira gukomeza kwirinda.

Yagize ati “Ni byo koko hari abashobora kuba batabisobanukiwe ariko birumvikana abaturage bacu ni cyo tubereyeho, ni ugukomeza kubigisha tubasobanurira ndetse nubwo yaba yapimwe COVID-19 nyiri izina ashobora kongera kuyandura yamaze kwipimisha, kuba yipimishije ntibikuraho ubwirinzi ni yo mpamvu tubakangurira kwirinda bakaraba intoki, bahana intera kandi bambara neza udupfukamunwa kandi birinda ingendo zitari ngomba aho ubona hari abahagaze ku muhanda ntacyo bahakora, turabasaba gukaza ingamba mu bwirinzi kuko iki cyorezo kiratwugarije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nimushyireho ingamba zikarishye

alias yanditse ku itariki ya: 1-01-2021  →  Musubize

Njye ahenshi nageze mbona utu twuma dupima umuriro dukoreshwa mu buryo bwo kurangiza umuhango pe! Kuko usanga gatanga ibipimo bya 35°C ukibaza uti se ibi koko birashoboka?

Silas yanditse ku itariki ya: 30-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka