Hari abatazi aho bakura amakuru ku gishushanyo mbonera

Mu rwego rwo kwirinda akajagari no gukoresha ubutaka neza, buri karere kagira igishushanyo mbonera kigaragaza uburyo ubutaka bugomba gukoreshwa bitewe n’agace runaka.

Mu Mujyi wa Kigali ho, igishushanyo mbonera cyawo ubu kiracyavugururwa, kikazashyirwa ahagaragara mu gihe cya vuba nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umujyi.

Mu tundi turere, iyo inama njyanama kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku karere zimaze kwemeza igishushanyo mbonera, gitangarizwa abaturage kandi bakagisobanurirwa binyuze mu nama, inteko z’abaturage no mu miganda.

Hari kandi aho igishushanyo mbonera kimanikwa ku biro by’akagari, ku murenge cyangwa se ku karere.

Bitewe n’igihe gishize uturere twemeje ibishushanyo mbonera byatwo, ariko ahenshi ku biro ntaho wasanga bimanitse.

Aha ni ho bamwe mu baturage bahera bavuga ko igihe cyose ku biro hagakwiye kuba hagaragara igishushanyo mbonera, kugira ngo byorohere abaturage kumenya icyo ubutaka bwabo bwagenewe gukoreshwa.

Uwitwa Hategekimana Protogene wo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, avuga ko kuba nta hantu umuturage ashobora kugenda ngo asange igishushanyo mbonera yisomere ibyagenewe gukorerwa ku butaka bwe, bibangamira bamwe mu gihe bakeneye kugira ibikorwa bakorera ku butaka bwabo.

Ati “Nk’ubu iyo ugiye ku murenge, umukozi akubaza icyo ushaka gukora, wamubwira ko ushaka kubaka nk’inzu yo guturamo, akakubwira ko ubwo butaka bwagenewe ubucuruzi, nyamara hari abandi bahubaka ubareba.

Ariko igishushanyo gihari buri wese akireberaho, n’utabizi agasaba ababizi bakamurebera, byajya byoroha”.

Ku rundi ruhande ariko, hari abandi baturage bavuga ko n’ubwo atari buri muturage wabasha kwisomera igishushanyo mbonera ngo amenye icyagenewe gukorerwa ku butaka ubu n’ubu, ariko ngo hari ubwo biba bimanitse.

Nsengiyumva Vincent wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, yabwiye Kigali Today ati “Gusa nyine ntabwo buri muturage yabasha gusoma no kwisobanurira igishushanyo mbonera, ariko ku kagari iwacu kirahamanitse”.

Uyu Nsengiyumva kandi usanzwe ari n’umujyanama mu nama njyanama y’akagari atuyemo, yungamo ati “Iyo inama Njyanama yamaze kwemeza igishushanyo mbonera, icyo gihe hakurikiraho kukimanika kugira ngo umuturage wese ubyifuza abashe kukibona”.

N’ubwo igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali kikiri kuvugururwa, ubuyobozi mu nzego z’ibanze buvuga ko mu gufasha abaturage gushyira mu bikorwa icyari gisanzwe, bwabinyuzaga mu nama, mu mugoroba w’ababyeyi, mu nteko z’abaturage no mu miganda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, agira ati “Tubibasobanurira mu magambo kurusha uko wabimanika ahantu, kuko ntabwo ari buri wese wabasha kumenya uko bakoresha igishushanyo mbonera, kuko ushobora no kukimanika ahantu, umuturage akareba ntabibone”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko ibishushanyo mbonera byagiye bimanikwa ku biro by’utugari n’imirenge, ariko ko kubera igihe gishize byemejwe, bitaba bikihamanitse.

Mutabazi kandi avuga ko inshuro ebyiri mu mwaka, habaho icyumweru cyahariwe ubutaka (Land week), aho abaturage basobanurirwa byimbitse imikoreshereze y’ubutaka.

Asaba abaturage kandi gutinyuka bakajya begera ubuyobozi bakabaza ibyo badasobanukiwe byose, kuko bitamanikwa ku biro byose.

Ati “Ntabwo buri kintu cyose umuturage yibajije yagisanga ku murenge kihamanitse. Ni cyo servizi zibereyeho, uwagira ikibazo wese yakwegera ubuyobozi agasobanuza, nanjye uwampamagara cyangwa akanyandikira namusubiza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbanje gushimira Bwana Ruzindana Charles.
Watubariza ukunu umuntu warufite isambu igarukira
ku gishanga atahakorera projets: nko korora amafi n’indi mirimo ibyara inyungu ishobora gukenera gukorerwa hafi y’amazi?

Mbaye ngushimiye.

Pierre Damien Habiyambere yanditse ku itariki ya: 20-06-2020  →  Musubize

turabashaka inyagatare mumurenge Warwimiyaga UB uyobozi nibutwumva

tumwine arexci yanditse ku itariki ya: 29-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka