Hari abashakanye bafite ‘Smart Conflict’, uburyo bwo guhisha amakimbirane
Abadepite baherutse gusoza ingendo zigamije kureba imibereho n’imibanire y’abaturage, aho bamenye ko hari ingo nyinshi zibana mu makimbirane akomeye, ariko zikamenya kwigirira akabanga hanze, ibyo bise ‘Smart Conflict’.

Depite Mukamwiza Gloriose yavuze ko mu ngendo bagiriye mu mujyi wa Kigali baganirijwe n’umwe mu muryango ubasobanurira ‘Smart Conflict’ aho umugabo n’umugore bakorana gahunda zitandukanye zirimo gutaha ubukwe, kujyana gutabara imiryango y’inshuti zabo, kujyana mu modoka imwe, gusura imiryango, ariko mu rugo badahurira mu cyumba kimwe.
Yagize ati “ Mu murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali niho twasanze ‘Smart Conflict’, aho babanye nk’umuryango ubabonye akagira ngo bafite umuryango utekanye kandi mu by’ukuri nta mubano mwiza bafitanye nk’abashakanye.”
Yongeraho ati “nsanga hakwiye kongerwa ubukangurambaga ku nzego zibanze binyuze mu mugoroba w’ababyeyi ndetse Minsiteri y’umuryango ikaziba icyuho kikigaragara ku makimbirane aturuka kumva nabi uburinganire.”
Depite Mukamwiza avuga ko mu bice by’icyaro na ho bagaragarijwe iki kibazo cy’amakimbirane mu muryango, aho bavuga ko hari abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire.
Yagize ati “Hari aho twasanze banywa bagakesha umugabo akajya kunywa inzoga n’umugore nawe akagenda bose bagakesha ariko ntihagire uwita ku bana bigatuma nabo uburere bwangirika”.
Depite Mukamwiza avuga ko mu cyaro ho bavuga ko ngo abagore babahaye intebe aho kuyivaraho bayihagararaho.
Asobanuje iby’iyi nyito yabwiwe ko uburenganzira bahawe babwisanzuramo bakanarengera bagakora amakosa agize ihohotera kubo bashakanye ndetse no kubana.
Aha ni ho hagaragajwe uburyo hari bamwe bata inshingano zabo zo kwita ku rugo bakigira mu businzi ndetse bigatuma badafatanya n’abagabo babo.
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Uwineza Beline yasubije ko ahakiri icyuho hazagenda hashyirwa imbaraga imiryango ikumva ko uburinganira ari ukuzuzanya kuruta uko bamwe babitwara uko bitari.
Uwineza avuga ko amakimbirane mu muryango kuba yakwitwa amazina cyangwa akareberwa mu yindi sura haba mu cyaro cyangwa mu mujyi bidakuraho ko bigize ihohoterwa.
Amakimbirane mu miryango impamvu ya Gatanya
Uko imyaka igenda ishira, niko ubwiyongere bwa gatanya bugenda bufata indi ntera mu Rwanda.

Ibi bigaragazwa na raporo zitandukanye. Nko muri 2016, uyu mubare wari hasi kuko inkiko zakiriye ibirego bya gatanya 21, muri 2017 biba 69 mu gihe muri 2018 ibirego byageze ku 1,311.
Mu 2019, imiryango ibihumbi 8,941 yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe muri 2020 inkiko zakiriye ibirego 3,213.
Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021/2022, igaragaza ko ikibazo cyari cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu kw’abashakanye. Muri uwo mwaka abatandukanye 3,322.
Gusa raporo iheruka y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko imiryango 2,833 ariyo yatse gatanya muri 2023/2024.
Ohereza igitekerezo
|
Ngo zirara zishya bwacya zikazima !!! Nibyo "smart conflicts".Nibe no muli Africa.Mu bihugu byateye imbere,ubana n’umugore igihe gito mugatandukana,ugafata undi nawe agashaka undi.Benshi basaza bamaze kubana n’abangore nka batatu.Umugore ashobora kuryamana n’abantu nka 5 bamurongora igihe gito bose batandukana.Abakobwa bakiri bato,baryamana n’abantu benshi mu rwego rwo kwishimisha.Kuba ari icyaha kizatuma benshi babura ubuzima bw’iteka ntacyo bibabwiye.
Igisigaye ndumva ari ugusimburana kugusama Kandi birashoboka. Mu mijyi ho usanga abagore bibana,wamubaza UTI umugabo ari he? Ati yagiye kera sinzi iyo yerekeje. Mbese umuryango urugarijwe. Numva hakagiye habaho marriage ifite contra abayirangije bakumva numva bakomezanya bakayivugurura. Hazarebwa n’igihe umwana agomba kumara ari kumwe n’ababyeyi k’uburyo uwo mwana yagira imyaka runaka itegeko rikamusaba kujya kwibana Yaba yashatse cg atashatse kuko na byo biri guteza amakimbirane,ababyeyi bakarwana n’abana . Numva intumwa za rubanda zazabiha umurongo.