Hari abari baraguze amatike bahawe amahirwe yo kugenda

Mu Karere ka Rubavu abaturage babarirwa mu Magana bazindukiye mu kigo bategeramo imodoka bashaka kujya mu turere dutandukanye basanga ikigo bategeramo imodoka gifunze kubera ihagarikwa ry’ingendo.

Ni umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021 yashyizeho amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Ku mirongo aho abaturage bari bategereje ko baza guhabwa imodoka zibasubiza aho bavuye, benshi bari mu kivunge abandi babyigana kugira ngo baze kubona amahirwe yo gutambutswa mu gihe imodoka zemerewe kugenda.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko batunguwe, bakavuga ko bakoroherezwa gusubira mu miryango, abandi bakavuga ko basize akazi kandi bagomba kugasubiraho.

Habimana ni umunyeshuri muri Kaminuza mu mujyi wa Musanze. Avuga ko yari yagiye gusangira iminsi mikuru n’umuryango we ariko yashaka gusubira ku ishuri agasanga ingendo zahagaritswe.

Agira ati “Naje gusangira iminsi mikuru n’umuryango, mu gitondo ubwo nazindukaga nshaka gusubira ku ishuri twasanze gare ifunze, tutemerewe kuyinjiramo, twakomeje gutegereza, abapolisi batubwira kujya ku mirongo twirinda kwegerana, ntituzi niba tubona amahirwe yo kubona imodoka.”

Habimana avuga ko adasubiye ku ishuri ashobora gucikanwa n’amasomo mu gihe abari ku ishuri bari buyakomeze.

Umwe mu bakozi b’Intara y’Iburengerazuba wari mu bagenzi batega imodoka yagize ati “Ejo nibwo naje gushaka imodoka nsanga zashize, biba ngombwa ko dusubira ku icumbi, uyu munsi rero twasanze ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri byahagaritse ingendo zihuza uturere, turizera ko bizajya mu buryo n’ubwo akazi k’uyu munsi kapfuye.”

Bamwe mu bagenzi baganiriye na Kigali Today bavuga ko Leta igomba kubafasha bagashobora gusubira mu miryango kuko hari abasize inzu zifunze, abandi bagasiga abarwayi n’imirimo kandi bakeneye kubisubiraho.

Ibi bakabishingiraho bavuga ko iyo bateguzwa ko ingendo zizahagarara bari kubimenya bakitegura kuva mu nzira kare.

Hari abagize bati “Leta nifashe abantu basubire mu miryango kuko ibi bije bitunguranye kandi bakeneye gusubira mu miryango no ku mirimo.”

Muri gare ya Gisenyi ahategerwa imodoka hari abagenzi babarirwa mu Magana mu masaha ya saa yine ariko bamwe bakongera bagasubira aho bavuye ariko abandi baza, gusa abapolisi bari babacungiye umutekano babasabaga gusiga intera no kwihangana bagategereza igisubizo kiza gutangwa n’inzego nkuru.

Umwe mu baturage waganiriye na Kigali Today ukomoka mu Karere ka Ngororero avuga ko n’ubwo tike zaboneka hari ikibazo cyo kongera igiciro.

Agira ati “Nkatwe kugera i Gatumba ubusanzwe twakoreshaga abarirwa mu bihumbi bibiri na magana abiri, none ubu nsabwe kwishyura ibihumbi bibiri na magana inani, urumva ko ibiciro byiyongereye n’ubwo ikiduhangayikishije ari ukubona imodoka zidusubiza mu miryango yacu.”

Ku isaha ya saa sita zirengaho iminota mike nibwo umunyamakuru wa Kigali Today yabonye imodoka zikuye abagenzi muri gare ya Gisenyi zibajyanye, bamwe bavuga ko bahawe amahirwe yo gutaha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse yatanze ibisobanuro ku myanzuro y’inama y’abaminisitiri yagaragaje ko bigamije guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo, akabivuga ahereye ku bwiyongere bw’abanduye cyane cyane mu mpera z’umwaka ushize.

Avuga ko icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda gihagaze nabi cyane, mu kwezi gushize imibare y’abandura ikaba yarazamutse cyane kugeza n’aho tugira abandura hafi 200 ku munsi ari ko n’abapfa biyongera, kuko 50% by’abapfuye mu gihugu bagaragaye mu Kuboza 2020.

Akomeza avuga ko u Rwanda rugeze mu bihe rutigeze rugeramo, abarwayi barimo kuremba hakiri kare bakitaba Imana harimo n’abato.

Ati “Muri iyi minsi abantu bakomeje kugira ingendo kubera iminsi mikuru bava mu turere bajya mu tundi ari yo mpamvu tubona ubwandu buri mu turere twose tw’igihugu, cyane cyane mu mijyi. Kugabanya ubwandu rero ni uko tugabanya ingendo hagati y’uturere, kuko nka Musanze, Rusizi, Umujyi wa Kigali, Huye, Rubavu n’ahandi hari abarwayi benshi, bakomeje gukwirakwira igihugu ni ko gukwirakwiza indwara, babe bakorera aho bari turebe uko bizaba bimeze mu minsi 14”.

Ingendo za ngombwa zirimo ahanini kwivuza mu gihe umuntu yahawe ‘transfer’ ziremewe, n’umuntu ku giti cye yakwitwarira umurwayi ariko bagasabwa ko baba baripimishije Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kigali to day murabambe.mutugeza ho amakuru meza.mukomerezaho. Ndabakunda.

Munyembabazi martin yanditse ku itariki ya: 5-01-2021  →  Musubize

Mbere nambere ndabashimiye kumakuru meza muba mwaduteguriye.kigali today murabambere. Ndabakunda.

Munyembabazi martin yanditse ku itariki ya: 5-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka