Hari abaretse ibirego by’ihohoterwa kubera gusiragizwa mu nkiko

Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda bavuga ko kubura amikoro yo kubageza mu Bugenzacyaha no gusubika imanza z’ababahohoteye bituma ababahohoteye badahanwa.

Umwana twahaye izina rya Umutesi ahagarariye itsinda rigizwe n’abana 25 basambanyijwe bagaterwa inda ryitwa “Abakobwa beza” rikorera mu Murenge wa Rwimiyaga Akarere ka Nyagatare.

Mu Karere ka Nyagatare habarirwa amatsinda nk’aya umunani abumbiye hamwe abana 200 basambanyijwe bagaterwa inda uretse irya Nyagatare ririmo n’indangamirwa (abakora uburaya).

Ni amatsinda yashinzwe n’Umuryango nyarwanda witwa ‘Empower Rwanda’ uharanira iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa hagamijwe gufasha aba bana kumenya uburenganzira bwabo, ubuzima bw’imyororokere ndetse no kwiteza imbere binyuze mu kwizigamira.

Umutesi avuga ko mu itsinda ayoboye harimo abana baretse ibirego by’ababahohoteye kubera gusiragizwa mu nkiko kandi nta mikoro bafite.

Ati “Dufite abana bagenda bagatanga ikirego mu rukiko kikanakirwa noneho igihe cyo kuburana cyagera yagerayo urubanza bakarusubika, uwo bamutumye w’umutangabuhamya akabura, uko urubanza rusubikwa n’amatike akoresha akabona biramusubiza mu bukene kandi n’ubundi ntako yari ameze mu iterambere agahitamo guhagarika ikirego.”

Ngo hari n’abana bagorwa no kugera mu Bugenzacyaha (RIB), kubera amikoro make, ibi na byo bigatuma ibimenyetso ku ihohoterwa bisibangana ababahohoteye bakaba bacika ubutabera cyangwa rimwe na rimwe bakabatsinda mu nkiko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) umwana wahohotewe kandi akomoka mu muryango utishoboye yagenewe itike ndetse n’ifunguro mu gihe cyose yageze muri Isange One Stop Center ku buryo ntawukwiye guhohoterwa ngo yicare yitwaje ko nta mikoro afite yamugeza mu Bugenzacyaha.

Agira ati “Igihugu cyarabikemuye kandi kwitabwaho byaratangiye kuko n’amadeni yagaragaye mu gihe hatariho iyi gahunda na yo batangiye kuyishyura ku buryo ibitaro bya Nyagatare bigiye kwishyurwa Miliyoni 24, ntabwo rero bikiri imbogamizi ahubwo ni uko batari bafite ayo makuru.”

Akomeza agira ati “Ntihagire uhohoterwa ngo abyihererane ngo kuko yabuze uko agera kuri Isange, ntihagire uhohoterwa ngo aceceke, agomba gutanga amakuru kandi tukamufasha.”

Mu bindi bibazo kandi abana basambanyijwe bafite harimo kuba hari bagenzi babo bafite ubumuga bwo mu mutwe basambanyijwe bagaterwa inda birukanywe mu miryango yabo bakaba bikodeshereza.

Ikindi ni impungenge z’abafite itsinda bahuriyemo n’indangamirwa kuko bashobora kugira abo bashora mu ngeso mbi z’uburaya kimwe n’uko batabasha kuvugana n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bakifuza ko haboneka ubigisha ururimi rw’amarenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka