Hari abapasiteri bagitsimbaraye ko kubwiriza ari umuhamagaro

Nyuma y’itegeko ribuza abayobozi b’amatorero n’amadini gukora uwo murimo batarabyigiye, hari abapasteri bamwe biyita ab’umuhamagaro batarumva neza akamaro ko kwiga.

Kaminuza y'Abaprotestanti (PIASS) yahurije hamwe abayobozi b'amatorero atandukanye, ibasaba kwigisha abantu batababeshya
Kaminuza y’Abaprotestanti (PIASS) yahurije hamwe abayobozi b’amatorero atandukanye, ibasaba kwigisha abantu batababeshya

Itegeko ryo muri 2018 risaba abayobozi b’amatorero n’amadini, ndetse n’abavugabutumwa gukora uwo murimo babanje kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’iyobokamana (Theologie).

Ishuri rikuru ry’Abaprotestanti ryigisha Iyobokamana (PIASS), ryahuje bamwe mu bashumba b’amatorero, ribasaba kwiga kugira ngo bubahirize amategeko kandi “banakore uko Imana ishaka”.

Umwe mu bigisha muri iryo shuri, Abel Dufitumukiza agira ati ”Niba Leta ivuga ngo icyerekezo 2050, hakenewe abashumba buzuye Umwuka Wera, bafite ijambo ry’Imana ariko banashobora gufasha abantu guhanga imirimo, kugirango babarinde amaganya.

“Hari abibwira ko icyo Itorero rigamije ari uko abantu bazana kugira ngo ndye! Bagombye gushyigikira ivugabutumwa rikora kuri roho ariko rikanakora ku bibazo bya buri munsi”.

Dufitumukiza akomeza avuga ko Bibiliya ubwayo igira iti “Muri abo bizera nta mukene wabaga muri bo. Imyumvire nk’iyo kugira ngo tuyigire, dukeneye kwiga.”

Umuyobozi wa PIASS, Rev Prof. Musemakweli
Umuyobozi wa PIASS, Rev Prof. Musemakweli

Umuyobozi Mukuru wa PIASS, Rev Prof. Elisée Musemakweli, nawe akomeza ashimangira ko bigisha abashumba kutabesha abantu, kuko ngo na Yesu Kristo yigishaga ibyo akora.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bashumba b’amatorero basabwa kwiga, bavuga ko icyo bashingiraho bemerwa n’Imana ari uko basengera abantu bagakira indwara n’ubukene, kandi biyumvamo umuhamagaro kuruta kwiga.

Mu bo twirinze gutangaza amazina hari ugira ati ”Umurimo w’Imana wakorwaga bitewe n’uko umuntu yiyumvise ko afite uwo muhamagaro, bizagorana rero ko bamwe bazabona izo diplome”.

Hari n’ugira ati ”Icyerekana ko abakrito batwizera, ni uko dukoranye nabo imyaka myinshi. Umuntu aramutse abonye ko uri igisambo yakuvaho akajya ahandi”.

Ishuri PIAS rivuga ko nta mubare munini w’abashumba bize Theologie bari mu Rwanda kuko ubwaryo kuva rishinzwe mu mwaka w’1970 ryigishije abashumba 394.

Kugera mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka insengero zirenga ibihumbi bitandatu mu Rwanda zitari zujuje ibisabwa zarafunzwe, n’ubwo inyinshi zongeye gukomorerwa.

Mu byo abashumba bazo bazasabwa mu myaka itanu iri imbere harimo impamyabushobozi ya Kaminuza mu bijyanye na ‘Theologie’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko abapasitoro ibyo mwigize. Mwabaye nkabapadiri batigaragaza ku magambo gusa.
Kuvuga murabizi ariko gukora wapi

buta yanditse ku itariki ya: 16-09-2018  →  Musubize

Pastors cyangwa Abapadiri bize Theology muli kaminuza,sibyo bibagira "abakristu nyakuri".Ntitukibeshye.Ntabwo Theology ihindura umuntu mwiza.Igihindura umuntu mwiza,ni Bible gusa.Abigishwa ba Yesu,nta numwe wali yarize Theology muli Kaminuza.Bose bari abantu batize nkuko Ibyakozwe 4:13 havuga.Nyamara bagendaga "bakiza ubumuga,bakazura n’abantu bapfuye",kubera ko bubahaga imana cyane,nayo ibaha imbaraga zidasanzwe arizo "mwuka wera".Ibiri amambu (on the contrary),Bible ivuga ko imana idaha ubwenge bwayo abantu bize cyane (intellectuals) nkuko Yesu yavuze muli Luka 10:21.Kubera ko biyemera,ntibakunde ibyerekeye imana.
Jye nanditse ibi musoma,nanjye narize cyane.Ntabwo abantu baziga Theology muli Kaminuza bizabahindura abantu b’imana.Ikindi kandi,mumenye neza ko muli Theology bataba bagiye kwiga Bible.Theology siyo ibagira abakristu nyakuri.Abantu baziga iyo Theology,bazaza barye amafaranga y’abantu biyita "abakozi b’imana",nyamara imana idusaba kuyikorera "ku buntu" nkuko Yesu yavuze muli Matayo 10:8.

Munyaneza yanditse ku itariki ya: 17-09-2018  →  Musubize

Nibagane inzira y"ishuli bigire kuri Yesu n"Abigishwa be

Akimanimpaye Theoneste yanditse ku itariki ya: 15-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka