Hari Abanyaburayi bumvaga ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo mu buryo bucuritse - Senateri Kaitesi

Itsinda ry’Abasenateri ryagiriye urugendo mu gihugu cya Denmark, Sweden, Norway na Finland, kuva tariki ya 10 kugera ku ya 15 Werurwe 2025, riyobowe na Senateri Dr Usta Kaitesi, ryagejeje ku Nteko Rusange ya Sena, raporo y’ibyavuye muri urwo ruzinduko, aho ibiganiro n’abayobozi b’ibyo bihugu byibanze ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Ubwo Abasenateri b'u Rwanda bari mu ruzinduko i Burayi
Ubwo Abasenateri b’u Rwanda bari mu ruzinduko i Burayi

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki 4 Mata 2025, aho iryo tsinda rivuga ko ryasobanuriye u Burayi imiterere y’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’impamvu u Rwanda rwashyizeho ubwirinzi, ko zishingiye kuri FDLR, umutwe witwaje intwaro wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Senateri Kaitesi yavuze ko ibihugu basuye bakagirana ibiganiro, ngo byumvaga ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo mu buryo bucuritse, ku buryo babigereranyaga n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Dr Kaitesi avuga ko urugendo rwabo rwari rugamije gutsura umubano n’Inteko zishinga Amategeko z’ibyo bihugu, ariko nanone bakaboneraho kuganira ku bibazo byo mu karere n’ikibazo cy’umutekano mucye wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Twahuye n’abayobozi batandukanye harimo n’abahagarariye za Ambasade zabo muri ibyo bihugu, barimo na Komisiyo z’Ububanyi n’amahanga muri Denmark na Sweden, ndetse duhura na Hon. Haavisto Pekka, umwe mu bagize komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ububanyi n’Amahanga muri Finlande”.

Yungamo ati “Batubwiye ko u Rwanda barugereranya n’u Burusiya naho RDC ikagereranywa na Ukraine, kuko bumva ko u Rwanda rwagiye kurwana muri RDC, rugamije kwiyomekaho ubutaka rwafashe nyamara ntaho bihuriye”.

Hon Usta Kayitesi wari uyoboye iri tsinda ry'Abasenateri
Hon Usta Kayitesi wari uyoboye iri tsinda ry’Abasenateri

Senateri Dr Kaitesi avuga ko babasobanuriye imizi y’ikibazo cyo muri Congo, n’intandaro y’amakimbirane n’umutwe wa M23, ko bafashe intwaro barwanira uburenganzira bwabo kuko bakorerwa ivangura, ndetse bakicwa biturutse ku ngengabitekerezo.

Ati “Twabasobanuriye impamvu u Rwanda rwashyizeho ubwirinzi, ko bituruka ku bushotoranyi bwa DRC kandi ubwo bushotoranyi bukaba butubahiriza amategeko mpuzamahanga, avuga ko igihugu kitagomba kuvogera ubusugire bw’ikindi”.

Yagaragaje ko babwiye abahagariye ibyo bihugu, ko umutwe wa FDLR umaze kugaba ibitero ku Rwanda inshuro zirenga 20, ndetse ko ibitero by’ingabo za Congo n’abazifasha bagabye ku Rwanda nyuma y’aho umutwe wa M23 ufashe Goma, byahitanye abaturage 16 bikanangiza imitungo myinshi.

Senateri Kaitesi avuga ko ibiganiro byose bagiranye n’abo bayobozi, bavugaga ko niba u Rwanda ruri muri Congo rugomba gufatirwa ibihano, ariko kuko ingingo baganiragaho yavugaga ko ibihano birebana n’amategeko mpuzamahanga bibogamye, byabaye ngombwa ko bemera gusobanurirwa ukuri kw’ibiri kubera muri Congo.

Yakomeje avuga ko bagaragaje ko muri RDC hari ibibazo byo guhohotera abaturage, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bikorwa na Leta ifatanyije n’umutwe w’Abajenosideri wa FDLR, ariko amahanga agakomeza kubirebera.

Yagize ati “Hashize imyaka myinshi cyane u Rwanda rugaragaza ikibazo cya FDLR, ariko ntifatirwe umwanzuro ukwiye. Kubifata bigacurikwa, u Rwanda rukaba u Burusiya bukomeye cyane, rugiye gutsinda igihugu gikomeye nka Congo, ugasanga ari yo mivugire bahisemo”.

Dr Kaitesi avuga ko babajije abayobozi bari kumwe muri ibyo biganiro, ikibazo cy’abacanshuro bagaragaye muri Congo ariko hakaba ntawe uvuga ku bihano, kandi haragiye haba n’ibikorwa byo gutera u Rwanda inshuro nyinshi.

Sena igezwaho iyo raporo
Sena igezwaho iyo raporo

Senateri Kaitesi yanakomoje ku makuru bahawe n’abayobozi bagiranye ibiganiro, ko bayahawe n’u Bubiligi.

Ati “Amakuru bafite yuzuye ibinyoma byakwirakwijwe n’u Bubiligi, kuko twasanze baramaze kugirana ibiganiro basaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano. Gusa nyuma yo gusobanurirwa amateka n’intandaro y’intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC, bemeye ko batagomba kugendera ku by’u Bubiligi, ahubwo bagomba gusensengura bakinjira mu kibazo nyirizina ndetse bakareba impamvu muzi yacyo”.

Gusa nyuma yo kumva amateka ya FDLR, ngo bemeye ko uyu mutwe uranduwe u Rwanda narwo rwabaho rutekanye, ndetse bifuje ko basaba Leta ya Congo ikitandukanya na wo ugasenywa.

Ikindi abayobozi bo muri ibi bihugu basanze gikwiye kwihutirwa gushyirwa mu bikorwa, ni uko RDC yaganira n’umutwe wa M23 bakarangiza ibibazo hatabayeho kurwana.

Bifuje ko banakurikiza inama bagirwa n’abahuza muri iki kibazo, kugira ngo intambara ihagarare.

Abasenateri bahamije ko kuba barabashije gusobanura iby’iki kibazo, bizatuma u Bubiligi butazakomeza kwifata nk’aho ari bwo soko y’amakuru ku Rwanda n’akarere.

Abagize Sena bemeje ko bazakomeza kwagura ubucuti n’ibindi bihugu, ndetse bagakomeza no kugaragariza amahanga ukuri kw’ibiri kubera muri RDC.

Ubwo bari mu ruzinduko i Burayi
Ubwo bari mu ruzinduko i Burayi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka