Hari abantu batari muri gereza bari bakwiye kuba bariyo - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame aravuga ko hari abantu batari muri gereza nyamara bagakwiye kuba bariyo, kandi ko ntawe ukwiye gushyira igitutu ku Rwanda, avuga ko hari indangagaciro rudafite.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru
Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru

Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022, mu kiganiro we n’abandi bakuru b’Ibihugu ndetse n’Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, bagiranye n’itangazamakuru, nyuma y’aho atorewe kuyobora uwo muryango mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Ku kibazo cy’ubutabera yabajijwe, Perezida Kagame yavuze ko nta bantu bari muri gereza batagakwiye kuba bariyo.

Yagize ati “Hari abantu batari muri gereza ahubwo bagombye kuba bariyo, nta bantu bari muri gereza batagombye kuba bariyo, ariko hari abandi bantu batariyo nyamara bagombye kuba bariyo. Maze igihe mbona abanyamakuru bandika ibintu byinshi, bagafata umuntu bakamushimagiza, bakamugira impirimbanyi y’ibintu bitandukanye, ibyo ntacyo bitwaye, ariko njya nifuza ngira nti iyo babagira impirimbanyi muri gahunda zabo, ariko atari mu mibereho yacu”.

Yongeyeho ati “Fata urugero kuri uyu mugore witwa Ingabire Victoire, buri gihe BBC ihora iririmba imushyira mu batavuga rumwe na Leta, ni we navugaga, ubu ntabwo ari muri gereza, ariko mu by’ukuri yagombye kuba ari muri gereza. Yari muri gereza kuko yakoze ibyaha yakurikiranyweho mu rukiko ndetse akaza no kubihamywa, agakatirwa akajyanwa muri gereza, ariko kubera ububasha Perezida ahabwa n’itegeko, mu by’ukuri uyu mugore yaje gufungurwa mbere y’uko asoza igihano”.

Nk’umuyobozi mushya wa Commonwealth, Perezida Kagame, yavuze ko azashyira imbaraga mu gushimangira umubano w’ibihugu biwuhuriyemo, kuko ari umuryango ufite amahirwe menshi.

Agaruka ku bakomeza gushyira igitutu ku Rwanda, Umukuru w’Igihugu yavuze ko ntawe ukwiye gushyira igitutu ku Rwanda, avuga ko hari indangagaciro rudafite kuko ntawe ukwiye kunenga uko zikwiye kuba zimeze.

Yagize ati “Bamwe babaye intandaro y’ibibazo dufite uyu munsi, fata urugero rwa Jenoside aho abantu barenga miliyoni bishwe. Ndibuka kandi ibiganiro mpaka byabaye muri UN, byari bimeze nk’aho ibi bihugu bikomeye ari byo bihitamo gushyiraho indangagaciro, babifashe mu buryo bworoshye bagira bati, aba ni Abanyafurika barimo kwicana”.

Yakomeje agira ati “Ibi biganiro byabaga ku mugaragaro, ariko se ucyeka ko ibi byari ukuri, wibwira ko ugutandukana kw’Abanyarwanda kwahimbwe nabo, ahubwo si abo bantu bo mu majyaruguru y’Isi batanyije iki gihugu! Babwira abantu kwibona mu gihande kimwe cy’ubwoko n’abandi kwibona mu kindi, bakica abantu nk’aho gutandukana bidahagije, ahubwo bagahitamo kwica abandi”.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland, avuga ko uyu muryango kimwe n’ibindi bihugu, byahuye n’ibibazo bitandukanye byatewe n’icyorezo cya Covid-19, ariko ku bufatanye n’ibihugu binyamuryango bashoboye guhangana nacyo.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030 Umuryango wa Commonwealth uzaba ubarizwamo abaturage barenga miliyari eshatu, mu gihe kuri ubu mu bihugu 54 biwugize, bituwe n’abarenga miriyali 2.5.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka