Hari abantu bagihutazwa kuko batanze amakuru yerekeranye n’akarengane cyangwa ruswa
Politiki ya Leta yo gukumira ruswa mu gihugu ibangamirwa na bamwe mu bayobozi bahutaza abaturage cyangwa abakozi bamenye ko babatanzeho amakuru ku ihohoterwa cyangwa ruswa babaketseho.
Igitangaje ni uko hari na bamwe mu baturage barengera bagenzi babo, bagahutaza ababatanzeho amakuru bababwira ko bitari bikwiye, ibyo bigaca intege umuco wo gutanga amakuru ku ihohoterwa na ruswa wari utangiye kuzamuka mu baturage.
Umuryango Transparency International-Rwanda utangaza ko uhangayikishijwe n’iki kibazo, n’ubwo kidakomeye cyane kuko uretse kubwirwa amagambo atari meza ku batanze amakuru ntawe urakomeretswa cyangwa ngo akorerwe urundi rugomo.

Maire Immacule Ingabire, umuyobozi mukuru wa Transparency International-Rwanda, atangaza ko abenshi mu bayobozi bamenya ababatanzeho amakuru, kuko iyo uyu muryango uhamagaye ubuyobozi bwo hejuru nabwo buhamagara abo bakoze amakosa.
Agira ati “Tuvuge wimye umuturage icyangombwa cyo kubaka wagihaye mugenzi we kandi bose barubaka hamwe n’ahantu hasa, cyane cyane tuvuge ku rwego rwa bagoronome b’akarere.
Noneho icyo gihe twabimenya tugahamagara umuyobozi w’akarere, nirwo rwego rumukuriye tukamubwira tuti gutya na gutya. Nawe ahita abibwira wa mu agoronome nawe agahita amenya uwabivuze. Ugasanga agoronome nawe aramuhamagaye ngo wirutse ujya kundega muri Trensparency, ibintu nk’ibyo.”
Ingabire yemeza ko abantu nk’abo bakwiye guhanwa kuko baca intege abaturage bashaka gutanga amakuru.
Ibibazo nk’ibyo biri mu byatumye Transparency International-Rwanda ishyiraho uburyo bushya bwo gutanga amakuru bwiswe IFATE, uburyo bukoresha ikoranabuhanga bwitezweho kongera umusaruro mu gutanga amakuru kuri ruswa no ku karengane.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Rushwa nakarengane biragenda bifata intera mu rwanda
Mme INGABIRE rwose nitsinda muyobora murakora neza ariko kubera ko ibyo murwanya mugihugu byari bariyubatse hashize imyaka myinshi kubisenya bigomba kufata igihe ariko nibura turabashimira kuko nuwagerageje kubikora bikamenyekana arabihanirwa.
Njye haribyo nzi abanyarwanda bakunda kuhisha mumitima yabo ibyago bahuye nabyo byakarengane ntibabisohore kubera kutamenya uburenganzira bwabo.ikindi nuwagerageje kujya mu nkiko ahera mu munza cyane iyo aburana nikigo cya L’Etat cyamurenganyije(sinzi niba ari byabindi bavuga ngo ntauburanya l’Etat),
Urugero: Hari umukozi wakoraga muli Bank imwe mu rwanda hanyuma aza gukora ikizamini cyakazi aragitsinda ategurirwa contract isinywa na CEO wicyo kigo Manager wa departement yagombaga gukoramo amuha iminsi yokusezera iyo Bank arayisezera icyo kigo yatsindiyemo akazi nyuma yo kumuha contract ayimaranye icyumweru yaje guhamagarwa nagatsiko kamwe kabandu harimo nuwo CEO bamubwirako iyo contract bagiye kuyi resilier uwo muyobozi CEO amubwira ngo niba ufite undi muntu muriki gihugu wampate kukaguha genda umubwire abikore njye nkwimye akazi.(Ibyo nakarengane ndenga bwenge muntu)mubyukuri uwo mugabo ibyo bamuregaga sibyo kuko bavuze ngo yakoze mulicyo kigo hanyuma arasezera uretseko yasezeye byemewe namategeko bamuha nurwandiko(Attestation de service rendu)yatwaye muliyo Bank ibikomere ni byinshi uwo CEO nako gatsikoke bigize utigiramana kandi ngo naba members da ba .........sinyivuga kuko baradutukisha uwo musore mumazina atatomoye tomwita Chris arubatse afite umugore
niba akurikirana ururubuga yasobanura icyo kibazo kubamuvuganira akarenganurwa.nabivuze kuko byambabaje Murakoze.