Hari abana bafata COVID-19 nk’umusonga wasonze imihigo yabo

Bamwe mu bana bo hirya no hino mu gihugu, bavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi n’u Rwanda, cyakomye mu nkokora imihigo yabo, bamwe muri bo bikaba byaratangiye kubagiraho ingaruka zigaragara n’izitaragaragara.

Abana bagaragaza uko bo bumva Coronavirus mu bitekerezo byabo
Abana bagaragaza uko bo bumva Coronavirus mu bitekerezo byabo

Abagize amatsinda y’abana bo mu turere twa Nyarugenge na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bari basanganywe imihigo yo gukora ubuvugizi ku bana bafite ibibazo birimo ihohoterwa, gukoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi bibangamira uburenganzira bwabo, ariko iki cyorezo kikaba cyarabidindije kuko amahuriro yabo atagikora.

Mutiganda Ramadhan wo mu Karere ka Nyarugenge, afite imyaka 16, akaba ahagarariye itsinda ry’abana rikorera mu Murenge wa Nyamirambo.

Avuga ko icyorezo cya Covid-19 kuri we asanga ari nk’umusonga wasonze imihigo yabo nk’abana, kubera ingaruka ziri kugera ku bana muri ibi bihe byo guhangana na cyo.

Ati “Njyewe Corona nyifata nk’umusonga uri gusonga uburenganzira bw’umwana muri iyi minsi. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryariyongereye muri ibi bihe, ndetse ingaruka zaryo tuzazibona mu minsi iri imbere. Ikindi, abana bari guta imiryango bakajya mu muhanda, bari gukoreshwa imirimo ivunanye, n’ibindi”.

Mutiganda Ramadhan, asanga Covid-19 ari nk'umusonga wasonze imihigo y'abana
Mutiganda Ramadhan, asanga Covid-19 ari nk’umusonga wasonze imihigo y’abana

Yungamo ati “Nta cyiza cya Corona muri rusange, ariko ku bana bo nta cyiza na kimwe! Mu mezi make ari imbere tuzatangira kubona abana babyaye batewe inda muri ibi bihe batajyaga kwiga, hari abana batazashobora gusubira kwiga kuko mu gihe amashuri yari afunze bigiriye mu mihanda, cyangwa bagiye mu mirimo ibaha amafaranga bagahita bareka ishuri burundu, n’ibindi byinshi”.

Ku rundi ruhande ariko, hari aho abana bavuga ko muri ibi bihe by’icyorezo babashije kugira umwanya uhagije wo kubana n’ababyeyi mu gihe hariho gahunda ya #GumaMuRugo, bikaba byarafashije abana kuganira n’ababyeyi ubusanzwe batabonanaga kubera akazi kenshi.

Abana bahabwa amakuru y'ingenzi kuri Covid-19
Abana bahabwa amakuru y’ingenzi kuri Covid-19

Abana bavuga ko bamaze gusobanukirwa byinshi ku cyorezo cya Covid-19, ndetse bakaba na bo basanga hari uruhare bagira mu kwirinda icyo cyorezo no kukirinda abandi.

Uwase Diane w’imyaka 16, ati “Twamenye ko iyi ndwara itarobanura, buri wese yaba umwana cyangwa umukuru yayandura. Tuzajya twambara udupfukamunwa neza kandi tudukorere isuku ihagije, twirinde gutizanya udupfukamunwa, gusuhuzanya no kwegerana, kandi gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa imiti yabugenewe tubigire umuco”.

Uwase Diane avuga ko bamaze gusobanukirwa ububi bwa Covid-19, bakaba biteguye guhangana na yo
Uwase Diane avuga ko bamaze gusobanukirwa ububi bwa Covid-19, bakaba biteguye guhangana na yo

Akomeza agira ati “Abo duturanye n’abo tubana, na bo tuzajya tubakangurira gukurikiza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Tuzagerageza kandi dutange ubutumwa buzajya bunyuzwa mu ndangururamajwi zizenguruka mu bice dutuyemo, bushishikariza abantu kwirinda iki cyorezo”.

Innocent Ntakirutimana, Umukozi w’Umuryango Children’s Voice Today (CVT), ushinzwe gahunda yo kurengera abana no guharanira ko bagira uruhare mu bibakorerwa, avuga ko baganiriza abana mu rwego rwo kubaha amakuru y’ukuri ku cyorezo cya Covid-19, kandi bakabaha ubutumwa bwo guha bagenzi babo ku kwirinda icyo cyorezo.

Innocent Ntakirutimana, umukozi wa CVT
Innocent Ntakirutimana, umukozi wa CVT

Muri rusange abana bavuga ko hari ubwo bajyaga babwirwa amakuru atari yo kuri icyo cyorezo, nk’aho babwirwaga ko abacyandura ari abantu bakuru gusa, ko ari igihimbano cy’abanyamahanga bagamije ubucuruzi bw’ibikorwa byabo birimo udupfukamunwa, imiti isukura intoki n’ibindi.

Gusa bavuga ko bamaze gusobanukirwa byinshi kuri yo, ko ndetse bamaze kumenya ko amakuru yizewe kuri Covid-19 mu Rwanda atangwa gusa na Minisiteri y’Ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka